Mu kiganiro Dr Nkiko Nsengimana yagiranye na Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC yagerageje gusobanura ibibazo bijyanye n’inama zitumizwa na Bwana Faustin Twagiramungu giteye.
Yasobanuye impamvu habayeho kwitonda ku bijyanye no kwishyira hamwe. Nkiko Nsengimana yavuze ko bari baririnze kugirana imishyikirano na PDP Imanzi kubera ko bari bafite ibimenyetso byerekana ko Bwana Gérard Karangwa Semushi akorera FPR, ariko ngo kubera ko yavuye mu buyobozi bwa PDP ngo ibiganiro na PDP byatangira.
Ngo FDU yanze kwihuta ngo igendere mu kigare kuko ngo PS Imberakuri, RDI Rwanda Rwiza, FDLR basanzwe bakorana naho PDP yo ikaba isanzwe yaragiranye ibiganiro na FDLR kuva kera Mushayidi agihari, ndetse hakaba hari n’amasezerano asanzwe y’ubufatanye hagati ya PDP na RDI Rwanda Rwiza dore ko bari bafite umugambi wo kujya kwandikisha amashyaka yabo mu Rwanda, (Twagiramungu yimwe visa, naho PDP yo banga kuyandika)
Indi mpamvu Bwana Nkiko yavuze ngo ni impungenge z’uko bafatanije na FDLR byatuma Leta y’u Rwanda ibyuririraho maze ikagirira nabi Madame Victoire Ingabire.
Nkiko kandi avuga ko ngo Bwana Twagiramungu yihuta cyane kandi nta cyizere gihagije ngo yamuhaye cy’ibihugu bizabafasha muri iriya gahunda Bwana Twagiramungu yatangije. Ngo kubatumira ni ukwiyerurutsa ngo bafite ibimenyetso byinshi, ngo ntabwo yajyana ishyaka mu ruzi arwita ikiziba. Nibagende tuzabasanga mu nzira bidukurura mu kigare cyabo nibaduhe amahoro. Ngo Twagiramungu ntabwo yabatanze muri politiki nabo bafite uko bakora mu ishyaka n’uburyo bafata ibyemezo. Ntabwo umuntu yafata ifirimbi ngo ahamagare abantu mu cyumweru kimwe.
Nkiko avuga ko ikibazo gihari giterwa na Joseph Bukeye ngo Bwana Twagirimana ararengana ibyo kutavuga rumwe bituruka kuri Bukeye kuko ari we washakaga kujya mu nama ya Twagiramungu byanze bikunze. Nkiko yavuze ko Bukeye agomba kwisobanura akavuga ko yemera Komite mpuzabikorwa cyangwa atayemera ngo ku buryo ngo yafata ibyemezo atayibajije. Nkiko yongeyeho ko yumvise aho ibibazo bituruka niho hazakemurwa ngo impfubyi yumvira mu rusaku yongeye gushimangira ko Bwana Twagirimana arengana. Ngo Bukeye asabye imbabazi yababarirwa.
Nkiko yahakanye ko nta n’igihugu na kimwe gishyigikiye opposition nyarwanda ahubwo ngo ibyo bihugu bitangiye kumva ibibazo by’u Rwanda.
Nkiko akomeza avuga ko yandikiye Bwana Twagiramungu amubwira ko arimo guteza ibibazo mu mashyaka yagobye kwitonda. Ngo Bukeye avuye mu nama yo ku ya 2-3 Mutarama 2014 yavuze ko ibibazo n’impungenge bya FDU ntabwo byizweho.
Mu gusoza Nkiko yarangije avuga ko hari abashyushye mu mitwe bibwira ko ngo agiye kubasubiza inyuma. Ngo hari agace k’abantu bake bashaka gushyushya imitwe. Yagaragaje ko yitangiye ishyaka ko ibyo akoreye byose bijya mu ishyaka akaba nta nzu cyangwa imodoka agira nk’abandi.
Mushobora gukurikira ikiganiro cyose hano>>>
Ubwanditsi
The Rwandan