Noël Zihabamwe akomeje gutabariza abavandimwe be baburiwe irengero mu Rwanda

Nyuma yuko Ambassade y’u Rwanda muri Australia ishatse kwigarurira umuryango wa communauté y’abanyarwanda muri iki gihugu, ariko ubuyobozi bwayo bugendeye ku mategeko ayigenga ntibukunde, Bwana Noel Zihabamwe uyiyoboye avuga ko aribwo abavandimwe be baburiwe irengero mu Rwanda ahitwa Karangazi.

Avuga ko niyo leta hari icyo yaba imushinja, icyaha ari gatozi, abavandimwe be batari bakwiye kubizira. Arasaba leta y’u Rwanda ko yabageza imbere y’ubutabera niba hari nicyo bakekwaho bakaburana