U Rwanda mu kugura drones z’intambara zo kwifashisha muri Mozambique

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, ariko rukaba rwarakomwe mu nkokora n’inyeshyamba ruhanganye nazo, ubu noneho rurateganya kubarwanya rukoresheje indege z’intambara zitwara, zo mu bwoko bwa drones.

Ibi bije bikurikira ko muri iyi ntambara, hari aho ingabo z’u Rwanda zageze ntizibashe gukomeza urugamba, kuko zitahiriwe n’amashyamba inyeshyamba zivugwa ko zihishemo, zikaba ziyamenyereye cyane ku buryo uwinjiyemo, atamenya aho zimurasiye ziturutse, kandi no kuyinjiramo bikaba bigoranye cyane kubera ko inzira nyinshi zatezwemo ibisasu biturikira mu butaka bigahitana abantu cyangwa bigashwanyaguza ibimodoka by’ibifaru bya gisirikare.

Gukoresha drones muri aya mashyamba, byafasha ingabo z’u Rwanda kugabanya abagwa ku rugamba, kandi zikabasha guhangana n’inyeshamba batagombye guhura nazo imbona nkubone.

Ni muri uru rwego u Rwanda ruhanze amaso igihugu cya Turukia gifite ubushobozi bwo gukora drones z’intambara zo mu bwoko bwa STM KARGU Kamikaze drone, ASELSAN, OTOKAR, HAVELSAN, BAYRAKTAR TB2 n’izindi.

Ubu bwoko bwa drones Turkia iherutse kubumurika ibwamamaza, kandi mu bakiliya yari hanze amaso hakaba harimo n’u Rwanda nk’uko biherutse gutangazwa na Africa Intelligence yo kuwa 27 Nzeli 2021. Ibi nabyo byabaye nyuma y’ibyumweru bitatu Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko rw’akazi muri Turukia, uruzinduko bagize ku itariki ya 05/09/2021, bakaganira ku mubano n’ubufatanye mu bya dipolomais, igisirikare, ubucuruzi n’ibindi.

Mu makuru mashya, Africa Intelligence igaragaza ko u Rwanda ruteganya kugura indege zitari munsi y’icumi z’intambara zitagira aba pilote zo mu bwoko bwa drones () zizifashishwa ahanini mu ntambara rurimo muri Mozambique.

N’ubwo drones zo muri Turukia zizeweho ubushobozi buhambaye, nizo zihendutse ugereranyije na ngenzi zazo zikorerwa mu Bwongereza, u Bufaransa, Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange. Izi ndege zavuzwe hejuru zo muri Turukia zirimo izigurwa kuva kuri Miliyoni ebyiri z’amadolari kugera kuri icumi, ni ukuvuga hagati ya Miliyari ebyiri na miliyari icumi z’amafaranga y’Amanyarwanda kuri imwe. Bisobanuye ko ziriya icumi u Rwanda rukeneye zishobora no kugurwa agera kuri miliyari ijana y’amafaranga. Ese ko Perezida Kagame yavuze ko nta nyungu y’amafaranga u Rwanda rutegereje muri Mozambique, aka kayabo k’amafaranga menshi cyane rukomeza gushora ava he, atangwa na nde? Iki kibazo kiracyabura igisubizo.