Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si « Urunyaruvu » gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana.

Hari Abanyarwanda batari bake,  basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n’amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n’Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18/5/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,  nko kuba yaratangaje :

(1)Ko kwibuka Abahutu bishwe ari ugupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi.

(2)Ko Impunzi zishaka kubaza ibibazo byazo zitagomba kubinyuza mu nzira ya politiki , ko ahubwo  buri wese agomba kubaza ibye ku giti cye.

(3)Ko Abahutu biciwe cyangwa bangirijwe imitungo bagomba kutagira icyo babaza Leta  ngo kubera ko ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa.

Reka tugerageze kubisesengura !

 1. Ministri Seraphine Mukantabana ni Inkotanyi

Ubundi iyo umuntu yemeye kwinjira muri Leta, akaba Ministri ku mugaragaro, biba bisobanura ko yemera ibitekerezo by’Ishyaka riri ku butegetsi , byaba ibyiza bifitiye abaturage bose akamaro,  byaba n’ibyo bamwe mu benegihugu batemera , nyamara ishyaka riri ku butegetsi rikaba ribikomeyeho nk’ umwihariko waryo. Muri ubwo buryo Minisitiri Seraphine Mukantabana ni umuyoboke wa FPR-Inkotanyi : yemera ibyo FPR yemera, akigisha ibyo iryo shyaka ryigisha !

Gusa birashoboka ko umuntu yakwinjira muri Leta akaba Ministri atemera ibitekerezo byose Ishyaka riri ku butegetsi rishyize imbere. Icyo gihe aba yinjiye muri Leta afite irindi shyaka aturutsemo rifite ibyo ripfana (cyangwa ryumvikanyeho) n’iriri ku butegetsi. Nanone ariko ariko icyo gihe uwemeye umwanya muri iyo guverinoma  ntagomba kuvuga ku mugaragaro ibyo atumvikanaho nayo, aricecekera. Iyo ashatse kugaragaza ko hari ibyo atemera aregura akabivuga ari hanze ya Guverinoma.  Byumvikane neza : andi mashyaka  ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, bagafatanya muri guverinoma, ntabwo abarwa muri Opozisiyo : bene ayo mashyaka niyo Abakongomani bakundaga kwita « Les Mouvanciers » cyangwa « ABAGERERWA »! Abari muri opozisiyo bakagombye kugaragarira mu myanya itorerwa na rubanda nko mu Ntekonshingamatageko.

Minisitri Seraphine Mukantabana si « Mouvancière » gusa, kuko nta rindi shyaka aturutsemo, ahubwo ni Inkotanyi y’amarere. Icyakora amateka ye, uko yabayeho n’imyaka yamaze mu buhungiro(ahunga FPR !) , bigaragaza ko  Ministri Seraphine Mukantabana atari « Inkotanyi yabuvukanye » , ni « Inkotanyi yabyadukanye ». Ikibazo cya bene aba  rero, ni uko iyo bagize amahirwe bagahabwa umwanya, bagomba gukora iyo bwabaga kugira ngo berekane ko Ingengabitekerezo ya FPR bayihumeka kurusha abashinze FPR ubwabo !

Nta gitangaza rero kiri mu byo Ministri Seraphine Mukantabana yatangaje, bigamije gutesha agaciro impunzi z’Abanyarwanda no gushinja Abahutu bose ko bakoze jenoside. Reka tugaruke kuri bimwe muri biriya bitekerezo yashyize ahagaragara byerekana ko politiki ya FPR  ari « ntakigenda » !

2. Ngo kwibuka Abahutu bishwe n’Inkotanyi  ni ugupfobya Itsembabwoko ryakorerwe Abatutsi.

Mu by’ukuri iyo ubyitegereje neza, ingengabitekerezo ya FPR ntaho itaniye n’Iyinterahamwe : ivangura risozwa no kwica inzirakarengane hashingiwe ku bwoko !

Kuri FPR, Abahutu si abantu ku rwego rumwe n’Abatutsi. Kwica umuhutu si icyaha : niyo mpamvu uwishe Abahutu atagomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ahubwo agomba kugororerwa .Twibuke uko hatanzwe amapeti agororera abishe Abihayimana i Gakurazo, i Kibeho, Kongo…). No mu gihe cy’Interahamwe, kwica Umututsi bwari ubutwari !

Muri iki gihe, Abahutu ntibagomba kugira uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro ababo bishwe na FPR, kuko nyine badakwiye « icyubahiro » gihabwa « Abanyarwanda ». Iyo Kagame avuga Abanyarwanda, ntimwibwire ko aba abariramo Abahutu ! Yabisobanuye kenshi no mu buryo bwinshi.

Ibyo Ministri Seraphine Mukantabana avuga, si ibye , ni IBANGO (article) rikomeye ry’ingengabitekerezo y’irondakoko FPR-Inkotanyi yubakiyeho. Minisitri Mukantabana azwi nk’ umuhutukazi . Kuvuga ko Abahutu bishwe batagomba kwibukwa ku mugaragaro nk’uko bikorerwa Abatutsi ; ngo ko Abahutu bagomba kwibukira ababo mu mutima no mu mutwe wabo gusa bakarekera aho, birerekana ko,  mu gihe gito amaze muri Leta, Ministri Seraphine Mukantabana yarangije gusobanukirwa ko Abahutu nta cyiza bagomba gutegereza kuri Leta ya FPR, ko nibatirwanaho, ngo bishakemo ababavuganira, bazapfira gushira !

3. Ngo Abanyarwanda b’Impunzi ntibagomba kubaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki.

Ministri Mukantabana arashishikariza Abahutu b’Impunzi kutabaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki, ngo buri wese ajye abaza ibye ku giti cye !

Aha na none Ministri Mukantabana aricira Abahutu ijisho. Arabumvisha indi ngingo ikomeye y’indangakwemera  (credo) ya FPR : Abahutu ntibacyemerewe gukora politiki. Mu Rwanda hariho Ishyaka rimwe rukumbi, niryo rigomba kugumaho ! FPR ntishaka ko hagira abandi bakwisuganya ngo barengere inyungu z’abashyizwe ku ruhande(exclus) ! By’umwihariko Abahutu ntibemerewe kurema ishyaka rya politiki, ntibemerewe gutekereza kuri ejo hazaza h ‘igihugu, nta mwanya bagifite mu rubuga rwa politiki y’u Rwanda!

Niyo mpamvu Ishyaka rya politiki rikekwaho kuba ryarengera inyungu za « rubanda nyamwinshi » ridashobora guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu,  ryaba ryari risanzwe ririho rigaseswa( MDR), cyangwa rigacibwamo ibice (PS Imberakuri), ryaba ryitegura kubaho, abayobozi baryo bagahimbirwa ibyaha bikomeye(crimes) , bagafatwa, bagafungwa , bagakatirwa (Victoire Ingabire…).

Niyo mpamvu Abahutu kimwe n’Abatutsi banga irondakoko , bakaba baharanira ubutabera butarobanura mu Rwanda, bagomba kumva ko igihe cyo kuva hasi kigeze maze bagahugukira kwisuganya mu buryo bwa politiki (bakagira uruhare rugaragara muri Opizisiyo)  kugirango n’inyungu z’abashyizwe ku ruhande (exclus) zishobore kurengerwa ! Abakomeje kwizera kuvuganirwa na ba Mukantabana  murariraye !

4. Ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa iyo hari Umuhutu ushaka kubyungukiramo !

Hari ingingo y’igitekerezo (argument) itangaje abo muri FPR bakunze gukoresha ! Iyo Umuhutu ashaka gushingira ku byabaye mu 1994 , ngo asabe ko uburenganzira bwe bwakubahirizwa, baramucyaha , bati wowe uracyabaza ibyo mu 1994 ? Bati twarabyibagiwe. Nuko Abahutu basenyewe , abambuwe imitungo yabo, abiciwe (na FPR cyangwa Interahamwe) , bakabura ihene n’ibiziriko , kuko nyine ngo bagomba kwibagirwa ibyabaye mu 1994 !

Nyamara Leta ya FPR yo yubakiye inyungu zayo zose ku mwaka w’1994 ! Uyu munsi (muri 2013 !!!) abana b’Abatutsi bonyine barihirwa na Leta amashuri (abanza , ayisumbuye na Kaminuza)  kubera ibyabaye mu 1994 ; hari abarihirwa Mitiweli zo kwivuza, abubakirwa amazu kubera ibyabaye mu 1994 ! Ikibi si uko aba benegihugu  bafashwa , igiteye inkeke ni uko bagomba gufashwa ari uko habanje kwigizwayo (exclusion) abana b’Abahutu nabo bahuye n’akaga . Bivuzeko Leta iriho itabafata nk’Abanyarwanda buzuye ? Harya ubu iyi ngengabitekerezo ya FPR yo irubaka cyangwa irasenya igihugu ?

Mu gihe Mukantabana ashishikariye guhatira Abahutu kwibagirwa ibyabaye mu 1994 (ndibaza impamvu IBUKA itaramwamagana !!), FPR yo yafashe icyemezo kera cyo guhindura  Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho ari ryo Tegekonshinga rigenga u Rwanda ! Amoko (Hutu-Twa-Tutsi) yakuwe mu Irangamuntu hasigaraho ubwoko bumwe gusa bw’Abatutsi bwanditswe mu Itegekonshinga, mu ngingo ya 14 ! Andi moko ntakwiye no kuvugwa !!!  Hutu na Twa basimbujwe ubwoko ushyashya bw’  « Abakoze jenoside » n'”Abasigajwe inyuma n’amateka”… ! Kuba FPR ari yo ibaha izina uko ibyishakiye, bisobanura icyo bishaka kuvuga!  FPR irifuza ko, nk’uko ubwoko bw’« Abarokotse jenoside » buhererekanwa «  de père à fils »(Umwana w’umucikacumu avuka ari umucikacumu !) , n’ubwoko bw ‘ « Abakoze jenoside » buzahererekanwa uko ibisekuruza bizagenda bisimburana ! Mbese nk’uko ubuhake bwari karemano, mu gihe cy’ingoma ya cyami ! IKINYOMA NYAMUKURU cya FPR ni aha kiri !  La tricherie du FPR est là !

Umwanzuro

(1)Politiki ya FPR yubakiye ku irondakoko ridakwiye kwemerwa n’Abanyarwanda bashyira mu gaciro. Reba inkuru yabanje twise « Ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere kizasuzumwa kandi kibonerwe igisubizo ».

(2)Na none ariko hari ibintu tudakwiye kwitiranya : Irondakoko rijejeta rigaragara mu Rwanda muri iki gihe, aho Abatutsi bahabwa imyanya yose ifatirwamo ibyemezo n’imyanya yose ihemba neza mu gihugu (Igisilikari, polisi, guverinoma, intekonshingamategeko, inzego z’ubucamanza, administration, ibigo bya Leta, amashuri…)  ntirikwiye gushinjwa Abatutsi bose. Si abantu benshi bagira ubutwari bwo kwanga umwanya mwiza bahawe mu kazi, ngo nuko bawuhawe hashingiwe ku bwoko ! Ntiwaba uri umunyeshuri ngo nurihirwa na Leta ubyange, kabone n’iyo waba ubona neza ko uwuhawe mu buryo bw’icyenewabo !

Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR  nibo bagomba kubazwa politiki ruvumwa y’irondakoko (Apartheid) bahisemo kubakiraho politiki bayoboresha u Rwanda. Nibyumvikane neza ko babikora babizi neza kandi babishaka : Baracamo rubanda ibice kugirango bashobore kuyobora Abanyarwanda nk’amatungo!

(3)Abahutu bari muri guverinoma ya FPR, ntibahari kubera ko bajyanywe no kuvuganira no kurengera inyungu z’abandi Bahutu. Bagabiwe imyanya bitewe n’uko bikundiwe (ni Abagererwa) na High Excellence(ufatwa nka Nyirigihugu), kubera ahari umurava bagaragaje mu kwemera ibitekerezo bya FPR bityo bakaba bagomba gufatwa nk ‘INKOTANYI nk’uko nabo babyiyemerera, bakanabigendera. Umuhutu waba akibeshya ko bashobora kumuvuganirira arata igihe cye. Nta kindi bashinzwe rero uretse “gushyira mu bikorwa gahunda za Leta”, ni ukuvuga imigambi ya FPR Inkotanyi yose,  harimo na za gahunda ntindi zatagangaje rubanda nko gusenyera abaturage amazu biyubakiye, kubarandurira imyaka, kubaca imisoro n’imisanzu isumbye ubushobozi bwabo, kubambura udusambu twabo, kubirukana mu mugi wa Kigali, kubabuza gushyingura ababo, kwima abanyeshuri ba Kaminuza buruse cyangwa inguzanyo, irondakoko mu kazi, gufunga inzirakarengane nka ba Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi ….

(4)Ibyo Ministri Seraphina Mukantabana yavugiye kuri BBC, kimwe n’ibyo abameze nkawe badahwema gutangaza, nibihabwe agaciro bikwiye. Ntibiyoberanye( “Urunyaruvu”-Caméleon), bavugira FPR, nicyo biyemeje: bahisemo IMBEHE yabo, ibibazo by’abaturage bari ku ngoyi ntacyo bibabwiye. Niba uko abaturage babayeho nabi binababaza, ntacyo babikoraho! Iyo FPR ibonye muri abo Bagereerwa bayo hari utangiye kuzamura agatwe akavuganira abaturage barengana, imuhindura IKIGARASHA agafungwa cyangwa agakubitwa akandoya! Ngayo nguko.

Njyewe rero  niyemeje guhaguruka ngafatanya n’abo tubyumva kimwe , mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda , tukarwanya politiki ya FPR ishingiye ku irondokoko rikabije, tugamije kuvuganira abarengana no kubaka politiki yarengera n’inyungu za ba Nyamuke (minorités ethniques et/ou politiques), kugira ngo igihugu cyacu kizabe u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Akarengane abandi batinya kuvuga, twe tugiye guhagarara ahirengeye, dufate ihembe tukamaganire ku mugaragaro, kandi ntituzaceceka akarengane gashingiye ku irondakoko n’irondakarere kadacitse burundu mu Rwatubyaye.

Wowe se uruhare rwawe ruzaba uruhe?

Padiri Thomas Nahimana.

thomas

5 COMMENTS

  1. Ariko hari aho yibeshye avuga ko ngo n’abahutu bazajya bibuka ababo ku mutima banabasabira misa!!!

    Agire amahirwe tugifate batarabimuryoza.

  2. sindi umunyapolitique ariko hari ibintu bigaragarira amaso yaburi wese,mu Rwanda hari akarengane,kandi ntawe ushobora kuvugira kumugaragaro,hari ubusumbane ,abagenda bubitse imitwe ,bafite isoni ryuko Imana yabaremye…,inzaza,nta kazi ,nta mashuli ngo bourse zivuyeho,ntaguhinga ,ntakuvuga ,nta gusura….Mana Dusenga dutabare

Comments are closed.