Ubushyamirane bw’abacukura amabuye y’agaciro ku Kamonyi bwinjiyemo n’abapolisi

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma haravugwa ubushyamirane hagati y’abaturage n’abafite ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro bwinjiyemo n’abapolisi bashaka gukingira ikibaba abo bafitanye amasano cyangwa ubucuti.

Mu Kagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama mu Murenge wa Rukoma haravugwa ubushyamirane bumaze iminsi buterwa n’uko hari abavuga ko bahawe urushya rwo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe byo muri ako gace abandi bakimwa uruhushya kandi ari bo bari basanganywe ibirombe kuva cyera.

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ati “Ikirombe nacukuragamo amabuye nari nkimaranye imyaka irenga 30 ariko ejobundi haje umugabo witwa Gasongo ari kumwe n’abapolisi baravuga ngo icyo kirombe sinzongere kugicukuramo kuko cyahawe uwo Gasongo banyereka n’ibyangombwa bahawe na minisiteri y’umutungo kamere.”

Yakomeje ati “Kubera ko abaturage bose bo muri aka gace ndetse n’abacukuzi bari baziko ikirombe ari icyanjye banzeko Gasongo acukura kugeza ubwo kuwa gatanu w’icyumweru gishize yazanyemo abacukuzi bajya mu birombe gucukura bahagarikiwe n’abapolisi batanu bafite imbunda. Nagerageje gutabaza umurenge ndetse n’akarere baranyihoreye kugeza ubu nanjye icyo niyemeje nuko nzahangana nabo kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma keretse nyine nibazajya baza gucukura buri gihe bahagarikiwe n’abo bapolisi.”

Abaduhaye amakuru batubwiye ko ikibazo cy’abaza kwigabiza ibirombe bisanzwe ari iby’abaturage bagashaka kubigira ibyabo kimaze iminsi kandi ko Leta isa n’iyatereye agate mu ryinyo.

Magingo aya ubuyobozi bwo muri ako gace ntacyo bwari bwatangaza kuri ubu bushyamirane gusa tariki ya 4 Mutarama 2022, hari abapolisi babiri batawe muri yombi nyuma yo gushaka kubohoza ikirombe cy’umuturage ngo bagihe umwe muri bene wabo w’abo bapolisi usanzwe akora ubucukuzi muri ako gace.

Mu Murenge wa Rukama hashize igihe havugwa itsinda ry’insoresore ziyise ‘Abahebyi’ iri tsinda rijya mu kirombe rishaka rikajyanamo abacukuzi ku mugaragaro ntihagire urikoma imbere kuko baba bafite n’intwaro gakondo.

Amakuru tutarabonera gihamya nuko izi nsoresore zaba zikorana na bamwe mu bayobozi ba Polisi mu Ntara y’amajyepfo, ibi kandi bikaba bishobora kuba ari ukuri kuko ushingiye ku buryo unzego z’umutekano zubatse mu Rwanda biragoye hari itsinda runaka ryakwigomeka ngo rimare kabiri ritaratabwa muri yombi cyangwa ngo riraswe.