"NTIMUZAMENYA ICYABAKUBISE" INTEGUZA KU BIHE BIKOMEREYE KAGAME N'AGATSIKO

Baca umugani ngo iyo inkende iri bupfe ibiti byose biranyerera, kandi urugiye kwica imbwa ngo ruyiziba amazuru, ibyo mumaze igihe mwumva kandi mubona mu madisikuru atandukanye ya Kagame Paul, uyoboye u Rwanda ni ibitangaza bitigeze bibaho mu mateka y’isi, uyu mugabo akomeje kugaragaza ubushobozi buke, ubuswa n’ubujiji buhambaye mu mitegekere ye kuburyo kumwita “nyakwubahwa” arugutuka abandi ba perezida kuko uyu we atazi n’inshingano z’ibanze z’umuperezida.

Namwe se, ni hehe mwabonye umuperezida (umubyeyi w’igihugu) ucamo abana bacyo ibice, uhora agishakira abanzi mu baturage bacyo no hanze yacyo aho kuba ipfundo ry’ubumwe bwabo n’umusemburo w’amahoro arambye? Ni hehe mwabonye umuntu w’umunyacyubahiro wihandagaza agasobekeranya ibitutsi nk’umushumba w’ihene, doreko inka zo zinubahwa mu muco, nihehe mwabonye umuntu uhoza ijambo KWICA no kugirira nabi abenegihugu mu kanwa ke kandi yitwa ko ashinzwe kurengera inyungu n’umutekano byabo bose adasize n’abintege nke? Nihehe mwabonye umuperezida wihisha mu kinyoma agasahura igihugu akagisiga iheruheru boshye umukoloni utegeka abanyamahanga asahurira iwabo? Nihehe mwabonye umuntu usesagura bigeze aha, aho ashinga ibigo na za minisiteri zisa kandi akazigonganisha nkana? Nihehe mwabonye umuntu utiyubaha, ntiyiyumanganye igihe ari mubandi agahora ahekenya amenyo ahigira kumena amaraso y’abo bose bamunenze? Yewe Kagame aciye agahigo ariko simurenganya, nitwe twamworoye reka yihindure umusazi, bikwiye kudutera isoni kuko twitwa abanyarwanda bayobowe n’umuperezida wahahamuwe n’ubwicanyi yagiye akora hirya no hino, buriya nyine twese tugaragara nk’abasazi mu maso y’abanyamahanga.

Harya mu Rwanda za ntwari twirirwaga turirimba zagiyehe? Tubure numwe udukiza umutegetsi w’umugome, wananiwe akazi akaba yirirwa abiba inzangano n’amatiku mu banyarwanda aho gushaka uko yagarura n’abataye umurongo? Harya ubwo Kagame tuzamwibukira ku guhuzagurika no guhubuka kwe aho akomeje kwerekana ko agambiriye kwica abantu? Ese muzi ingaruka zizaba kuri mwe mwese mukomeje kumukomera amashyi aho kumucyaha? Dukomeze twandagazwe n’uumuntu umwe, adufateho ingwate aduteranye n’abo tuvukana, aduteranye n’abaturanyi ku midugudu, atubibemo urwikekwe, inzangano, munyangire, ubugome budashira twese tube abicanyi n’abafatanyacyaha be murebera? Ese muziko noneho amaze no kudusibira amayira amwe twahoze twiyambaza iyo byabaga bikomeye? Harya ubu ninde mwahungiraho ataranduranya nawe murebera? Reba imbere, inyuma, I buryo n’ibumoso maze mumbwire aho tuzahungira umuriro akomeje kwenyegeza? Niba kandi ntacyo mufite munsubiza, mukorwe n’isoni kandi mwibaze impamvu umuntu umwe utanashyitse yakwihindura akagirwamana ngo tumusenge…

Yemwe naragenze ndabona, ariko aba basirikare bose birirwa bambaye impeta z’igihugu ku ntugu zabo bashaka bazijugunya kuko ntanicyo bamariye abanyarwanda, bazafatire urugero ku ngabo za Misiri zitajya zirebera aho abanyepolitique batoba igihugu, ntanubwo zijya kumenya amaraso y’abaturage kandi aribo batanga imisoro ivamo ibyo bahembwa, nibaza ko no mu Rwanda nimumara kumenya ubahatse uwariwe, muzafata mugata muri yombi uwo mwicanyi w’umunebwe wuzuye ubuswa n’ubugome, wananiwe gushakira abanyarwanda imibereho myiza akaba ashishikajwe no gusahura umutungo wabo igihe abanyeshuri babura ayo kwiga, igihugu kibayeho nta mazi meza ahagije kubera gusesagura kwe, nta terambere rizava mu bwicanyi akomeje gukorera abantu.

Nkaba nshoje muha ubutumwa bw’uko aho yakuye ubwenge buke afite niho n’abandi bashobora kubukura, ibyo yigamba ngo ntawamushobora, namwibutsaga ko yiriwe ataraye, natazira ukwishyira hejuru n’ubugome bwe, azazira urw’ikirago kuko ntacyo aricyo, yibuke umwami Herode uko yahindutse INYO, yibuke abategetsi batandukanye batitizaga ISI kandi bamurushaga amaboko n’ubutunzi, yibuke abo yishe bamurushaga ubumuntu n’ubwiza, yibuke ko kuva yaravutse no gupfa azapfa, kandi azapfa urupfu rusuzuguritse kuko Imana niyo nyir’icyubahiro, kuba rero ukomeje kwamamaza urupfu no kurutanga ku nzirakarengane, nawe ntusonewe, ntukingiwe ntanubwo ushyitse ngo uzaruhunge, rukurimo kandi nubimenya wihutire gusaba abo uhemukira imbabazi kugirango umuvumo ukomeje gukururira abawe bose utazabafata, kuko Uwiteka ni Imana ifuha, ntanarimwe izagabana nawe icyubahiro cyayo.

Ca bugufi, kuko wavuye mu gitaka, aho niho uzasubira wabishaka cyangwa utabishaka, nugera ahacecekerwa uzibukwa nk’umunyabwoba wabayeho, umwicanyi mubi, umujura, umubeshyi, mbese uzibukwa ku bibi byinshi umaze kwamamaramo, niyo mpamvu igitinyiro kikugukuweho kuko URIKIZIRA MU MASO Y’IMANA niyo mpamvu ugiye gutungurwa, ndetse ntuzamenya icyagukubise, amaraso y’inzirakarengane aratabariza iyo mw’Ijuru kandi amarira y’imfubyi n’abapfakazi wateye intimba araguhiga, niyo akomeje kukubuza amahoro, gusa iyaba byashobokaga ngo hagire uwacungura ubugingo bwawe, kuko umbabaje, uri kwikungurira wibwirako ukanga abantu, icyampa wowe n’abawe mukazaba intwari ubwo muzaba muhengereje i kuzimu, ngaho nsezeranya ko uzaba intwari kugeza ku munota wa nyuma, nsezeranya ko uzihanganira utazarira nubona ya mafaranga wibye abaturage ukayahindura imana atabashije kugukiza umujinya wabo? Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, kandi babivuze ukuri ko uwo Uwiteka yahanye, amuteza kwinangira, ufite amatwi niwumve kandi biracyashoboka guhinduka, igihe ni iki, ntuzacyicuze kandi ndakarabye sinzabazwe amaraso yawe kuko nshoje ubutumwa.

Kanyarwanda

5 COMMENTS

  1. uzavuga uruhe kndi uruhire ubusa,uzabeshya abanyarwanda ugeze ryari?twarajijutse ntituri babandi mwashutse ngo bakore Genocide.gusa Imana ibahe guhinduka.

    • sha uri kavamahanga gusa,kandi ayo manjwe yawenakugira inama yo kuyarinda abana bawe,niba ukiri namuto wahindura uko utekereza kugirango ugire icyo umarira URWANDA

  2. Sha nturi kanyarwanda ahubwo uri Kavamahanga,ubwo wowe ibyo uvuga urumva hari umunyarwanda wakwemera ko ukunda Urwanda nabanyarwanda.
    Gusa iyo mitekerereze uyirinde abo wabyaye cg uzabyara kuko wowe ntiyakuvamo.
    Naho ubundi uzabaraga amafuti yawe

  3. Ahaaaaa ngubuze icyo avuga ngwaravugishwa koko!!! Yamaraso yomwamennye 1994 niyo arikukuvugisha ibibyose. Reka nkugire inama wa muntu wimana we, members yuko ucira muagenzi wawe imanza ujye umanza wisuzume.kandi abakuze bajya bavugango,tukabw

  4. Umva nkubaze!nkawe urumunyamakuru cg uri mayibobo,gusa nagusaba ukaza mu Rwanda ukareba Paradison tubamo ,ntagitangaje kuba uvuga ibyo kuko ibyo mwasize mu koze murabizi,icyonzi cyo muzavuga nimugeraho bibashirane kdi nziko muzigaya cyane

Comments are closed.