NTUKISHIMIRE IBYAGO BYA MUGENZI WAWE: Alexis Bakunzibake

Ntabwo ndi busubire mu mateka kuko abenshi muyazi kundenza,ariko reka nibwirire bamwe mubo tuyanganya cyangwa nyarusha.Ubwo umuryango wa FPR Inkotanyi wafataga intwaro wiyemeje guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bari bamaze imyaka n’imyaka ishyanga abanyarwanda babaga imbere mu gihugu babifashijwemo n’abategetsi bamwe na bamwe bihutiye kwangisha abandi hafi ya bose abanyarwanda bagombaga gutaha mu gihugu cyabo,reka si nakubira ibitutsi biba byinshi yewe ngo n’inyangarwanda,ibitangazamakuru birogeza sinakubwira karahava.Ntibyatinze urugamba rwashojwe na FPR rwaje gukaza umurego maze amahanga asaba ko habaho imishyikirano hagati ya leta yariho n’abayirwanyaga maze bidatinze mu gihe amasezerano ya Arusha yagashyizwe mu bikorwa uwari umukuru w’igihugu HABYARIMANA Juvenal aba ahanuwe mu ndege maze amaraso arameneka karahava,ubwoko bw’abatutsi buricwa kuburyo ababicaga wagiraga ngo bafite isezerano ryo kuzagororerwa maze barushanwa imibare igomba kwicwa.Hari abahutu bumvaga ibirimo kuba nta ngaruka bizabagiraho,kuburyo n’umuhutu wabirwanyaga yahitaga nawe yicwa(aha simpatinda kuko abatubanjirije kubona izuba babizi kundusha),ariko abakoze ibi byose twese twabonye cyangwa tuzi ibihembo bahawe.

Rubyiruko benshi muri twe tuzi neza ko umunyarwanda muri iki gihe ugerageje kuba umurwanashyaka w’ishyaka rinenga leta iyobowe na FPR Inkotanyi afatwa nk’umwanzi kandi tubyemererwa n’itegeko nshinga risumba ayandi mu Rwanda,utageretsweho ibyaha ngo afungwe arameneshwa maze akava mu gihugu,rimwe na rimwe ngo uwo yakagombye no kwigishwa gahunda ya Ndimunyarwanda uwo mu bigararagara ngo ntabwo aba akiri umunyarwanda,siko mbyemera kuko gahunda ya Ndi umunyarwanda ndayigarukaho mu kanya,utibagiwe abapfa,abarigiswa ndetse n’abatotezwa bazizwa kuba batabona ibintu kimwe na leta iriho mu Rwanda.

Ubu ubwoko bw’abahutu bukomeje gukangurirwa gusaba imbabazi mucyo bise gahunda ya Ndimunyarwanda yewe nabatakoze icyaha cya genoside barategekwa gusaba imbabazi mu izina rya bene wabo,ibi byaje ari agahomamunwa rwose aho bihabanye kure cyane n’amategeko abanyarwanda batoye(cyangwa bahatiwe gutora ibi benshi twakagombye kubyumvikanaho kuko kuva FPR yafata ubutegetsi ntirashira ubwoba ngo ikoreshe amatora anyuze mu mucyo),ubu iyi gahunda isigaye yigishwa abanyarwanda bose kugeza ku mudugudu kuburyo byabaye umuhigo ku bayozi bose,byabaye bya bindi ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose.

Gahunda zo zituragura ku banyarwanda zibakorerwa zibabangamiye ntiwazirondora kuko usanga rimwe na rimwe ziba zifite ibyo zihishe inyuma ingero ni nyinshi(inguzanyo z’abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru,guhinga igihingwa kimwe,kwimura abantu shishitabona nta ngurane,gira inka nizindi…),ibi byose twese turabibona tukibwira ko bizarangira bwacya hagakorwa ibindi bisharira kurenza ibya mbere,yewe hakaza nibikugeraho nawe ubwawe kandi mumyumvire yawe wanganga kuvuga ati birareba runaka na kanaka,aha rero niho hari izingiro ry’ikibazo cy’abanyarwanda,ucyumva ko uzishimira ibyago bya mugenzi wawe ntugire icyo ubikoraho yewe ntunabikuremo isomo ni ikibazo gikomeye twakagombye kurangiza.

Rubyiruko,nshuti dusangiye ubunyarwanda ubu isi yose yahagurukiye ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyane cyane iziri muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo,si ukugihagurukira ngo gikemuke neza ejo kitazanasubira ahubwo bisa nkaho ari uguhingira ku rwiri.Umutwe wiyi nyandiko niwo untera kwibaza niba koko abanyarwanda tujya dusubiza amaso inyuma ngo turebe cyangwa ngo twige amateka?Ibinyamakuru bitandukanye ku isi ubu birimo bitangaza uburyo umutwe udasanzwe w’ingabo za Loni ziri muri Kongo zatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR,hano mu gihugu iyo nkuru yakiriwe neza nabo ingoma iyobowe na FPR idakorera ibibi ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye byegamiye kuri leta ntako bitagize ngo bishimishe leta,yewe nabyo birimo bitanguranwa iyo nkuru.

Icyo abanyarwanda bakagombye gusobanukirwa ni iki:Abantu bahigwa na MONUSCO ifatanyije na FARDC ni ikiremwamuntu,ni abanyarwanda se by’umwihariko bakagombye guhabwa uburenganzira bwibanze bwabo?Kuba bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo z’amahanga twakagombye kumenya ko ari abana b’igihugu cyacu barimo bashira,uti bingingiwe gutaha cyangwa se bakoze genoside,rubyiruko ntabwo tugomba kugumya gufatwaho ingwate ngo tubeshywe maze duheranwe n’amateka ayo mahanga se yohereza ingabo guhiga FDLR siyo yasohoye icyegeranyo cya Mapping report,abavugwa muri iki cyegeranyo nabo urukiko rutarabahamya icyaha tuzabafate tubirukankeho?Mu mategeko y’igihugu cyacu igihano cy’urupfu cyavuyeho sinumva uburyo haba hari abanyarwanda bamwe bagomba gukatirwa icyo gihano batagejejwe imbere y’ubutabera kitanakibaho?Umuntu wese aba akiri umwere iyo urukiko rutaramuhamya icyaha.Ikindi kibabaje kandi kizagira ingaruka kuritwe ni amagambo umuyobozi wa FDLR Generale Majoro BYIRINGIRO Victor aherutse gutangaza ko MONUSCO na FARDC nibabagabaho ibitero batazarwana nabo ko ahubwo bazatera u Rwanda,aho kugirango leta y’u Rwanda ishake umuti warangiza iki kibazo burundu ngo yemere abanyarwanda twese tuganire uburyo igihugu cyayoborwa cyane ko mu karere kose ari u Rwanda rwonyine rudakozwa iyo nzira,ahubwo yihutiye kubwira amahanga ko FDLR nitera u Rwanda amahanga arebera azaba arutereranye nk’uko yabikoze mugihe genoside yakorwaga,ese ubwo ni amahanga azaba atereranye u Rwanda cyangwa ubwacu nk’abanyarwanda nitwe tuzaba twitereranye kubera kwinangira kwa leta ya Kigali,kuki dushakira umuti w’ibibazo byacu ahandi?Nitwe umuti tuwufite ntitukitwaze abandi.Amahanga ntako adasaba leta y’uRwanda kugirana ibiganiro n’abanyarwanda batabona ibintu kimwe nayo,ariko ibyo ntibikozwa,nonese ubwayo ibona ibibazo byugarije abanyarwanda izabisohorwamo ni iki?

Ikindi nakwibutsa nuko FDLR ari ishyaka ritavugarumwe na leta ya Kigali kimwe nandi yose yaba akorera mu gihugu imbere cyangwa akorera hanze y’igihugu,ryo rikagira umwihariko ko rifite ingabo,amahirwe agihari nuko ryemera gushyira intwaro hasi mu gihe leta ya Kigali yaba ivuye ku izima ikagirana ibiganiro n’amashyaka ayinenga kandi nubundi ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa.

Kuba rero twese twumvishe ko MONUSCO na FARDC byatangiye kugaba ibitero kuri FDLR benshi bakabyishimira nuko batiyumvisha ko FDLR nirangizwa guhigwa bazakurikizaho andi mashyaka kandi nayo nay’abanyarwanda,ikindi iki kibazo ni ikibazo cyo kudasubiza amaso inyuma ngo turebe amateka neza kandi ngo utazi akari mu minsi akubita imbwa urutaro.

Dusabe amahoro aho kwimiriza imbere intambara kuko ntawe itagiraho ingaruka kuko amateka arabitwereka.

Alexis BAKUNZIBAKE.