FPP- URUKATSA RIRAMAGANA UMUGAMBI WA MONUSCO WO GUHUMBAHUMBA IMPUNZI Z’ABAHUTU ZAROKOTSE UBWICANYI BWA APR/RDF ZIRI MURI CONGO.

Tumaze kubona amakuru yasakaye mu binyamakuru avuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye  zishobora kugaba ibitero ku ngabo za FDLR zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo twababajwe n’icyo cyemezo gitunguranye cy’izo ngabo za LONI ku mpamvu zikurikira :

Umuryango w’abibumbye ubereyeho abantu ntubereyeho imisozi cyanga inyungu z’udutsiko dukandamiza abaturage tutaretse kubavutsa ubugingo ;

Ingabo za MONUSCO niziramuka zigabye  ibyo bitero kuri izo ngabo za FDLR ntacyo bizakemura ahubwo bizagira ingaruka ziremereye ku mpunzi z’abanyarwanda zirindirwa umutekano n’ingabo za FDLR ;

Ingabo za FDLR n’impunzi z’abanyarwanda bari muri ririya curaburindi ry’amashyamba ya Congo ntibahari kuko batagira iwabo kandi heza ahubwo bahari kubera gushaka kurengera ubuzima bwabo FPR yabavutsa iramutse ibashyikiriye ;

Mbere y’uko ingabo za Congo (FARDC) zifatanije n’ingabo z’umuryango wa SADC ziyemeza kugaba ibitero ku mutwe wa M23/RDF habanje kugeragezwa inzira y’imishyikirano hagati y’uwo mutwe na leta ya Congo.

Kubera izo mpavu zavuzwe haruguru ishyaka FPP-URUKATSA rirasaba umuryango w’abibubye ibi bikurikira :

  1. Umuryango w’abibumbye wagombye kwifashisha icyegeranyo gikubiye muri raporo ya Mapping kugirango umenye neza impamvu  FDLR yahisemo gufata intwaro,
  2. Umuryango w’abibumbye  wagombye gushaka uburyo wahuza impande zose zishyamiranye mu gihugu cy’u Rwanda uhereye kuri FDLR kugirango habeho ibiganiro bya Politiki nk’uko byabaye hagati ya M23 na leta ya Congo ;
  3. Mbere yo guhatira impunzi gutaha mu Rwanda no guhatira FDLR gushyira intwaro hasi umuryango w’abibumbye nubanze  urebe abagerageje kuvugira rubanda uko byabagendekeye ingero : Bwana Déogratias  Mushayidi, Madame Ingabire victoire Umuhoza, Me Bernard Ntaganda, Dr Theoneste Niyitegeka , tutaretse na bwana Faustin Twagiramungu washatse gutaha ngo avuganire abanyarwanda ari hafi yabo wavukijwe uburenganzira bwo gutaha mu gihugu mumaso y’umuryango w’abibumbye.

Ishyaka FPP-URUKATSA rirasaba abanyarwanda bose bashyira mugaciro aho bari ku isi hose guhaguruka bivuye inyuma bakamagana kiriya cyemezo gihutiyeho kigamije gukomeza itsembabwoko ry’abahutu ryatangiwe na FPR-Inkotanyi muri Zaire uwo muryango watumye izo ngabo za MONUSCO zibutse ibitereko zasheshe urebera ;

Ishyaka FPP-Urukatsa riramenyesha isi yose ko ribabajwe no kubona ingabo z’umuryango w’abibumbye za MUNUAR zarananiwe gutabara abatutsi hagati ya mata na Nyakanga umwaka w’1994 none n’ubu uwo umuryango w’abibumbye ukaba ugaragaje ko utifuriza abanyarwanda b’abahutu amahoro ushyira mu bikorwa umugambi wo kurwanya ingabo za FDLR zabarengeraga kugirango bahigamire ingabo za FPR zikomeze gahunda yazo yo gutsemba abahutu.

Mu izina ry’Ishyaka rya FPP-URUKATSA no mu izina ryanjye bwite  tumenyesheje kumugaragaro ingabo za FDLR n’abanyarwanda bari mumashyamba ya Congo ko twiteguye kwifatanya nabo mubihe byiza no mu makuba haba mubitekerezo,mumvugo ndetse no mubikorwa bigamije kwirengera no kurwana ku banyarwanda bose babangamiwe na leta y’igitugu iyobowe na FPR Inkotanyi n’abayihagarikiye ngo abahutu abatutsi n’abatwa dushirire ku icumu.

“La patrie ou la mort nous vaincrons”

Bikorewe Mayotte kuwa 12 Ukuboza 2013

akishuli

AKISHULI ABDALLAH

Umuvugizi w’ishyaka FPP-URUKATSA