Nyamugwagwa: Abana bamaze imyaka 2 bigira mu rusengero no mu biro by’Akagari

Ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje  cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa.

Iri shuri riheruka kuvugwa cyane umwaka ushize  tariki 03 Nzeri 2015 ubwo inkuba yakubitaga abana 40 ku kigo batanu bagapfa, ibyumba bibiri by’ishuri bikangirika.

Tariki 30/10/2014 nabwo inkubi y’umuyaga yari yibasiye iri shuri, riri mu gace k’imisozi y’Iburengerazuba, isenya ibyumba bibiri by’ishuri.

Iri shuri ryagiraga ibyumba birindwi byubatswe mu myaka ya 1970, nk’uko abahatuye babivuga, ryasigaraganye ibyumba bitatu byigirwamo kuko ibindi byafunzwe n’ubuyobozi kuko byari byangiritse

Inkuru irambuye>>>