Nyuma yo kurambirwa akarengane Herman Nsengimana, mukuru wa Gérard Niyomugabo yafashe iy’ishyamba!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hari bamwe mu banyarwanda bakomeje guhunga igihugu ndetse bakerekeza mu mitwe ya politiki igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ikoresheje intwaro.

Urugero rutari kure ni urwa Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo waburiwe irengero kuva muri Mata 2014, naho bagenzi barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga bagatabwa muri yombi.

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana atunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu ari mu rukiko aho azakomeza kuburana mu bujurire we na Jean Paul Dukuzumuremyi mu gihe Cassien Ntamuhanga we yashoboye kwikura mu menyo ya rubamba agatoroka Gereza ya Mpanga.

Amakuru twashoboye kubona aherekejwe n’amashusho aravuga ko ubu Herman Nsengimana yafashe iy’ishyamba aho abarizwa mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) uyobowe na Nsabimana Callixte uzi kw’izina rya Sankara.

Nabibutsa ko uyu mutwe mu minsi ishize wishyize hamwe n’indi mitwe ariyo ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka bibyara Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, MRCD.

1 COMMENT

  1. ariko mwazaduhaye contact za ba Sankara ko mbona aribo dutezeho byinshi, ntinya kubavugishiriza ku fcbk kubera intore zuzuyeho,ariko aba bagabo bafite gahunda pe.

Comments are closed.