Nyuma y’umwaka Umusizi Bahati Innocent aburiwe irengero RIB ngo yaba igiye gutangaza ibyavuye mu iperereza!!!

Umusizi Innocent Bahati, waburiwe irengero

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri ruzatangaza ibyavuye mu iperereza ku irengero ry’Umusizi Bahati Innocent.

Nyuma y’uko Abanditsi, abanyabugeni, n’abasizi barenga 290 bo muri Africa, Aziya, Uburayi na Amerika zombi bandikiye perezida w’u Rwanda bamusaba gukurikirana ibura ry’umusizi Innocent Bahati “mu nyungu z’uburenganzira ku buzima bwe, ubwisanzure, no kubaho neza”, Polisi y’u Rwanda ndetse n’u Rwego rushinzwe ubugenzacyaha  bahaye ibiganiro bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ndetse no hanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yamenye ikibazo cy’ibura ry’umusizi Innocent Bahati ihawe amakuru na RIB ndetse ko mu minsi ya vuba hazatangazwa amakuru yavuye mu iperereza.

Ati “Icyo twavuga ni uko Polisi kuva iki kibazo cyamenyekana yagikurikiranye. Mu iperereza yakoze hari amakuru atandukanye yagiye aboneka azatangazwa mu minsi ya vuba.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ati “Ikirego cyarakiriwe, RIB yahise itangira iperereza. Ndakeka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y’iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.”

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Rtd. Col Jeannot Ruhunga, yabwiye Abanyamakuru ko hari impamvu nyinshi zijyanye n’uko kubura kw’abantu.

Ati “Hari ubura kuko wenda yagiye akagorobereza ahantu ntatahe, hari ababura kuko yahunze amadeni, kuko yagiye gupagasa ntabivuge, hari impamvu nyinshi. Tubibona buri munsi bamwe bakaboneka, abandi ntibanaboneke rimwe na rimwe.”

Mu Rwanda abantu batandukanye biganjemo abanenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame bagiye baburirwa irengero burundu, abandi bakaboneka ari imirambo mu gihe hari n’abo bitangazwa ko biyahuye.