Rugwabiza yakomye mu nkokora umugambi wa Leta ya Kigali ku Banyarwanda bari baroherejwe muri Niger

Yanditswe na Gad Nkurunziza

Ijambo Ambasaderi Rugwabiza yavugiye muri LONI ku kibazo cy’abanyarwanda umunani bari boherejwe muri Niger nyuma yo kugirwa abere kuri bamwe ndetse no kurangiza ibihano babahawe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ku bandi ryakomye mu nkokora umugambi wa Leta ya Kigali wo kubashimuta bimuviramo kwirukanwa.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2021, urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za LONI (MICT) rwohereje abanyarwanda umunani mu gihugu cya Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na LONI mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Bamwe muri aba banyarwanda bari bararangije ibihano abandi baragizwe abere, bakaba bari bamaze imyaka myinshi bacumbikiwe na LONI i Arusha.

Nyuma y’iyi nkuru, uwari uharariye u Rwanda mu muri LONI, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Akanama k’umutekano muri Loni i New York tariki 13 Ukuboza 2021 avuga ko MICT igomba guha u Rwanda ibisobanuro by’impamvu aba banyarwanda bajyanywe muri Niger.

Yaravuze ati “Mu cyumweru gishize nibwo namenye ko hari abanyarwanda boherejwe na MICT muri Niger[…] birababaje cyane kubona hafatwa icyemezo nk’icyo u Rwanda rutabimenyeshejwe. Tuzishimira ibisobanuro by’abayobozi b’uru rwego [MICT] ku byerekeye uko boherejwe, uko babayeho n’ikiguzi kibatangwaho, niba rwakomeza kubafata mu nshingano kandi imanza zabo zararangijwe.”

Rugwabiza yarakomeje ati “Twizeye ko Niger izakoresha inshingano zayo kugira ngo hatagira umuntu n’umwe ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari nk’uko byabaye mu myaka yashize cyane ko hari ibimenyetso ko bamwe muri abo bantu bagize uruhare muri ibyo bikorwa nyuma yo kugirwa abere.”

Ijambo yavuze ntiryashimishije Kigali bimuviramo kwirukanwa

Tariki 31 Mutarama 2022, Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Inteye w’u Rwanda ryavuze ko Ambasaderi Rugwabiza Valentine yasimbuwe na Claver Gatete wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo.

Umwe mu bakozi mu Biro bikuri by’Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yavuze ko Rugwabiza yazize kuvuga atagishije inama.

Yatubwiye ati “Amakuru y’uko bari bagabo bazoherezwa muri Niger twayamenye mbere y’uko boherezwayo hatangira no gutegurwa uburyo bazakurwayo hakoreshejwe inzira za dipolomasi zacu mu ‘cyama’. Ibyo Rugwabiza yavuze byakomye mu nkokora gahunda yari irimo gutegurwa kandi byari biri mu nzira nziza kuko twari twatangiye kugirana ibiganiro na Niger byarashobokaga ko rimwe babyuka bakisanga i Kigali.”

Yakomeje ati “Bariya bagabo ni bamwe mu bakorana bya hafi na opposition ntibakwiye guhabwa umwanya rero ngo bigembye bibaye byiza baza mu Rwanda aho kugirango bagire ahandi bajya gutegurira imigambi yabo[…]dosiye ya bariya bagabo ni imwe mu mpamvu zatumye Gatete asimbura Rugwabiza muri ONU.”

Twabibutsa ko kubera igitutu cy’u Rwanda nyuma y’uko aba banyarwanda bagejejwe muri Niger, leta y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwirukana abo banyarwanda.

Magingo aya, Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko basubizwa ku kicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania.

1 COMMENT

  1. L’opération Rusesabagina a échoué en raison des maladresses verbales de Valentine Rugwabiza au Conseil de Sécurité de l’ONU d’une part et de la mobilisation de certains Rwandais de l’étranger d’autre part.
    En effet, jouissant de l’impunité totale, la police politique du régime rwandais sous l’autorité de Kagame entendait réitérer l’opération Rusesabagina.
    Tout était prêt y compris le Jet comme celui qui a ramené celui-ci au Rwanda.
    Ni Kagame ni le président nigérien et encore moins le Président Français, Emmanuel Macron , auteur de la demande adressée à son ami, le président nigérien, ne s’attendaient pas surtout à la mobilisation de certains Rwandais pour le respect du droit international et des droits fondamentaux de ces 8 Rwandais.
    Tout compte fait, seul le Plus Haut connaît le sort et la destinée de ses enfants. Au regard des faits flagrants, même à supposer que le Président nigérien ait respecté sa parole à savoir l’accord signé avec l’ONU, ce pays ne pouvait sûrement pas garantir la sécurité à ces Rwandais. Plusieurs millions de dollars US de deniers publics sont consacrés par Kagame aux opérations extérieures: espionnage et liquidations physiques des opposants à son régime d’une part et arrosage comme il se doit des journalistes et divers charognards internationaux, les voix du régime Kagame à l’étranger d’autre part. C’est un fait établi qu’au Niger, la corruption a été érigée par les autorité de ce pays en instrument de gestion du pays ou de la bonne gouvernance.Il s’ensuit que devant des millions de billets verts, elles ne peuvent pas résister. Etat rappelé que plusieurs membres des agences américains, britanniques, israëliens, français et autres grouillent au Niger. Si les USA avaient mis plus de 5 millions de dollars US aux têtes de Kabuga et Ngirabatware, les têtes de ces Rwandais coûteront sûrement moins. Les tueurs à gage à vil prix ne manquent par en Afrique. Dans certains pays, notamment Kenya, Nigéria, Afrique du Sud, Niger, la tête d’un Rwanda ne coûtera même pas trois mille dollars. Il faut espérer qu’ils retourneront sain et sauf à leur case de départ.
    Sur cette affaire, un élément important doit être signalé. Ce n’est pas Kagame qui a demandé au Président Bazoum du Niger d’expulser ces Rwandais. C’est le président Français, Emmanuel Macron, nouveau entrant dans le club d’amis de Kagame qui a demandé au Président nigérien de les renvoyer à Kagame comme un colis avarié. Celui-ci a exécuté la demande du maître. Pour conférer la crédibilité juridique à sa décision, il a procédé pathétiquement et misérablement procédé au bricolage juridique à savoir l’invocation de raisons diplomatiques. Comparativement au Rwanda de Kagame, au Niger, il y a de vrais avocats qui font honorablement leur travail. Le Président nigérien ne s’attendait pas à l’action des avocats qui a produit des effets positifs. Effets positifs car désormais, le monde entier sait très bien qu’en Afrique francophone, il y des présidents qui exécutent demandes illégales comme des moutons du Président français. C’est-à-dire, ce dernier a osé demander au Président d’un Etat africain qu’est le Niger de faire ce qu’il ne peut nullement fait dans son pays. Il a bien fait de ne pas reconnaître ses énormités, le tout par le volonté du Plus Haut. Il est regrettable que les méfaits du Président d’un Etat dit démocratique qu’est la France, donneur de leçon de droits de l’homme et de démocratie aux Maliens et autres africains, n’aient pas fait l’objet de commentaire de la part des médias africains. Ceux sont notoirement connus comme experts dans le copier et coller des galimatias des journaux français. En témoignent leurs articles sur ce cette Affaire truffés de contradictions, affirmations approximatives, parcellaires et erronées.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.