Paul Rusesabagina: Benedict Moran yerekanye uko ubutegetsi bw’’Igitugu bwarenze imipaka ngo bumucecekeshe!

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu kiganiro cyo ku wa 4 Ukubiza 2021, Benedict Moran umunyamakuru wa Al Jazeera ukorera muri Amerika, yatangaje uko azi Paul Rusesabagina ndetse avuga no ku byo Leta ya Kigali yamukoreye, aho yagaragaje ko Leta y’’igitugu yarenze imipaka ngo icecekeshe abatavuga rumwe nayo.  

Benedict Moran watangiye ikiganiro cye avuga ko ubu Hotel des Miles Collines, Paul Rusesabagine yakoreyemo igikorwa cyo kurokora abantu muri jenoside yo muri 1994, ari umwanya ufite umutekano ndetse Leta ya Kigali ikaba iwukoresha mu kureshya ba mukerarugendo. Iyo hoteli ikaba yaranatumye Paul Rusesabagina yamamara nyuma ya filimi yasohotse muri 2004 yiswe “Hotel Rwanda”.

Benedict Moran ati “Muri 2018 naganiriye na Paul Rusesabagina”

Uwo munyamakuru yatangaje ko muri 2018 yagize amahirwe yo kuganira na Paul Rusesabagina, amubaza impamvu Leta ya Kigali imushakisha. Mu kiganiro bagiranye, Paul Rusesabagina yamubwiye ko Leta ya Paul Kagame itifuza ko hagira umuturage w’u Rwanda umenyekana udakorana nayo. Yongeyeho ko iyo utavuga rumwe nayo, uhita uba umwanzi wayo.

Benedict Moran yatangaje ko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yerekanye abatavuga rumwe na Leta ya Kigali benshi, baba abanyapolitiki, abanyamakuru, abaharanira impinduka, baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bishwe abandi biranyerezwa.

Paul Rusesabagina yatangarije uwo munyamakuru ko Leta ya Kigali yagerageje kumukurikirana mu Bubiligi, aho abambari ba Kagame baje iwe bakamwambura inyandiko zose zanditse mu Kinyarwanda. Bityo akaba yaramubwiye ko yahise afata umwanzuro wo kutazasubira mu gihugu cye cy’’amavuko. Yamutangarije ko Leta ya Kigali yamwifuzaga cyane ku buryo imubonye yamumira bunguri. 

Benedict Moran amubajije icyo atinya, Paul Rusesabagina yamushubije ko aramutse agiyeyo bamwica nta kabuza, nk’’uko babikoreye abandi. 

Byaje kugenda bite?

Benedict Moran atangaza ko muri 2020, Paul Rusesabagina yaje kwisanga mu Rwanda, atabyifuza, ahubwo ashimuswe. Ikibazo cye kikaba cyaratangiye ubwo yavaga aho yari atuye i San Antonio, Texas, akerekeza i Dubai, aho yahise akodesherezwa indege bwite yihuse, ikamujyana i Kigali. 

Mu kiganiro Minisitiri w’’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yagiranye na Al Jazeera yiyemereye ubwe ko u Rwanda arirwo rwishyuye iyo ndege, igihe yabazwaga n’’umunyamakuru Marc Lamont Hill. 

Paul Rusesabagina ageze i Kigali, Leta y’’u Rwanda yifashe ite?

Benedict Moran atangaza ko Paul Rusesabagina ageze i Kigali yashinjijwe kuba yarateye inkunga inyeshyamba zagabye ibitero muri 2018 ndetse anashinjwa, ku buryo butunguranye, ibyaha by’’iterabwoba. Yagize ati: “Igihe kirageze ngo dukoreshe imbaraga zacu zose zishoboka”. 

Benedict Moran yatangaje ko mbere y’’uko Paul Rusesabagina acirwa urubanza muri Kanama uyu mwaka, yaganiriye n’’umukobwa wa Rusesabagina Anaïse Kanimba, wamutangarije ko arimo kugerageza kwegera Leta y’’Amerika ngo igire uruhare mu irekurwa rya se. Twibutse ko Anaïse Kanimba atari umukobwa wa Rusesabagina yibyariye ahubwo yamurokoye muri 1994, ababyeyi be bamaze kwicwa. 

Michael Abramowitz, perezida wa Freedom House, nawe yatangaje ko ubutegetsi bw’’igitugu bugerageza gutera abantu ubwoba kandi bukabahohoterera no hanze y’’imipaka y’’ibihugu byabo. Icyo kigo cyerekanye ko hari abantu benshi bishwe. Yavuze ko kuba Leta z’’igitugu zifungurirwa amarembo zikidegembya ku isi yose, ari ikibazo cyagombye guhagurukirwa n’’isi yose. 

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rubonwa rute?

Benedict Moran yavuze ko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka, umucamanza Beatrice Mukamurenzi yahamije Paul Rusesabagina ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba. Nyamara ariko, indorerezi z’’uburenganzira bwa muntu zerekanye ko urubanza rutabaye mu mucyo. 

Sarah Jackson umuyobozi wungirije wa ‘East Africa with Amnesty International’ yavuze ko iyo Leta y’u Rwanda iza kuba ifite ukuri ku byaha yashinjaga Paul Rusesabagina, iba yarasabye ko yoherezwa mu Rwanda, ntimushimute.  

Benedict Moran avuga ko kuba yarajyanwe mu Rwanda ku buryo butazwi, byerekanye ko yashimuswe, bitemewe n’’amategeko. Philippe Larochelle we atangaza ko bamushimuse kuko bari bazi neza ko nihakurikizwa ubutabera bunyuze mu mucyo, ari bugirwe umwere. Yongeyeho ko iyo ariyo mikorere ya Leta ya Kigali imaze myaka irenga 27 ihiga, ishimuta kandi yica abatavuga rumwe nayo. Ngo ibyo birazwi bihagije. 

Nyamara ariko, Benedict Moran avuga ko perezida Paul Kagame yahakanye ko Rusesabagina yashinjijwe ibyaha kubera ibitekerezo bye, akavuga ko ngo ari imbere y’’ubutebera kubera ibyaha yakoze muri 2018. Mu magambo aninura, Paul Kagame yavuze ko ntawe ureba ku byo Paul Rusesabagina yakoze, cyangwa kumenyekana kwe, cyangwa abamuhaye umudari, ngo ibyo birabareba. 

Ubu Paul Rusesabagina abayeho ate?

Benedict Moran avuga ko abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagerageza kuvugana nawe aho afungiye i Kigali. 

Anaïse Kanimba yavuze ko yishimira kumva ijwi rye aho afungiye muri gereza i Kigali, ariko ko bifuza ko yarekurwa agataha kuko afungiwe amaherere. 

Benedict Moran asoza ikiganiro yibutsa ko ubu Leta y’u Rwanda, aho kugira ubushake bwo kurekura Paul Rusesabagina, ahubwo irimo kotsa igitutu inkiko ngo zihindure igihano zamuhaye cyo gufungwa imyaka 25, zikigire igifungo cya burundu.