ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 2014/0020
Ku itariki ya 04/08/2014, Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Murekezi Anastase
yatangarije imbere y’Inteko ishinga amategeko gahunda ya Guverinoma muri manda
ya kabiri (2010-2017) ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda.
Muri iyi gahunda yubakiye ku nkingi enye (4) ari zo: Imiyoborere myiza, Ubutabera,
Ubukungu n’Imibereho myiza, turagaruka ku nkingi y’Ubutabera dusanga iburamo
porogaramu yo gucyemura ikibazo cy’abantu basaga ibihumbi mirongwitanu (50.000)
bafungiye mu magereza yacu kuva muri 1994.
Tutirengagije ko uburemere bw’uyu mubare w’abagororwa n’imfungwa ushingiye
ahanini ku mpamvu za jenoside yayogoje igihugu cyacu muri 1994, dusanga imyaka
20 nyuma ya jenoside, icyo kibazo cyari gikwiye gusuzumwa kuko Abanyarwanda
tutagomba guheranwa n’amateka yacu dore ko Leta yemeza ko ubumwe n’ubwiyunge
bimaze gushinga imizi mu Rwanda.
Dore muri make isura y’ikibazo:
– Buri mwaka Leta isohora miliyari esheshatu (6.000.000.000) z’amafaranga y’u
Rwanda yo gutunga abagororwa n’imfungwa;
– Muri aba bagororwa n’imfungwa harimo benshi babana n’indwara zidakira, abatari
bake muri bo bagwa muri gereza, abandi barahumye kubera imirire mibi, abandi
imiryango yabo ibasura ibasanga baryamye mu ngobyi;
– Muri aba bagororwa n’imfungwa harimo abasaza n’abakecuru benshi bageze mu
kigero cy’imyaka hagati ya mirongo irindwi (70) na mirongo icyenda (90);
– Muri aba bagororwa n’imfungwa harimo benshi bakatiye igihano cyo gufungwa
burundu barimo abarangije imyaka 20, bamwe bakaba baremeye icyaha cya jenoside
bakagisabira n’imbabazi, abandi bakaba batakemera ndetse bakaba bakomeje
gushakisha inzira zo kurenganurwa;
– Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS), General
Rwarakabije Paul, aherutse gutangaza ko muri gereza ya Nyanza no muri gereza ya
Huye harangwa ubucucike bugeze ku 130%;
– Hari rero n’ikibazo cy’imiryango y’abagororwa n’imfungwa mu by’ukuri isa
n’ifunganywe na bo ku bw’inshingano itoroshye iyo miryango ifite yo gukurikiranira
hafi ubuzima bwabo.
Aho iki kibazo kibera insobe ni uko bishoboka rwose ko bamwe mu bamaze imyaka
20 muri gereza baba ari abere mu gihe abicanyi nyakuri bidegembya mu mijyi no ku
misozi hirya no hino mu gihugu cyacu.
Byongeye kandi, abenshi mu bafungiye jenoside mu Rwanda ni abaturage bo muri
rubanda rwa giseseka ahanini bagiye bashorwa n’abategetsi mu bikorwa by’ubwicanyi.
Mu gihe aba baturage bakomeje kuborera mu magereza, bamwe muri abo bategetsi
baburanishijwe n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro mu
mujyi wa Arusha muri Tanzaniya ndetse b’abandi baburanishirijwe mu bindi bihugu
by’amahanga bakomeje kudohorerwa bagabanyirizwa ibihano dore ko n’ubusanzwe
ibihano bahabwa biri munsi y’ibyo inkiko Gacaca zagiye zitanga mu Rwanda.
Nta muntu ushyira mu gaciro wahakana ko igihugu cyacu cyamunzwe n’ubwironde
bushingiye ku bintu binyuranye nk’amoko n’uturere. Ibi byongeye gushimangirwa na
Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Murekezi Anastase igihe yasuraga Akarere ka
Muhanga mu mwaka ushize aho yari yitabiriye icyumweru cyahariwe ubumwe
n’ubwiyunge cyabereye mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga ku itariki ya
25/11/2013.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe icyo gihe wari Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo
yasabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu
mwaka wa 1973 afatanyije n’abanyeshuri biganaga mu gihugu cy’Ububiligi. Muri iyo
baruwa basabaga ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri no mu bucuruzi.
Muri iki gihe havugwa gahunda yo kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu
gihugu cyacu, turasaba dukomeje ko n’ikibazo cy’abagororwa n’imfungwa cyitabwaho
kigashakirwa ibisubizo birambye mu nyungu z’igihugu n’abagituye bose.
Mu mwaka ushize, Komiseri mukuru w’Urwego rushinzwe amagereza General Paul
Rwarakabije yatanze igitekerezo cyo kurekura abagororwa barwaye indwara zidakira
n’abageze mu za bukuru.
PDP-IMANZI turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na
Guverinoma ya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase gusuzumana
ubwitonzi n’umutima w’ubuntu n’imbabazi icyo gitekerezo.
Turahamagarira kandi imiryango inyuranye iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira
bwa Muntu gukurikiranira hafi imibereho itoroshye y’abagororwa n’imfungwa bo mu
gihugu cyacu.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 11/12/2014
MUNYAMPETA Jean-Damascène.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka.