Perezida Emmanuel Macron yaba atishimiwe na bamwe mu baturage b’Ubufaransa

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ibiro by’Itangazamakuru ry’Ubufarabsa (AFP) yagaragaye kuri videwo yiriwe icicikana ku ya 8 Kamena 2021, akaba yanatangajwe n’Ijwi ry’Amerika (VOA) aremeza ko perezida w’Ubufaransa yakubiswe n’umwe mu baturage bahitwa i Tain-L’Hermitage. Ibyo byabaye perezida Emmanuel Macron ubwo yasuhuzaga abaturage bari bamutegereje nyuma y’uko asura ishuri ryigisha iby’amahoteri n’amaresitora riri muri ako gace.

Amavidewo akaba rero yerekanye umugabo amukubita ikofi, byagaragaraga ko atari amwishimiye. Ibyo bikimara kuba, perezida Emmanuel Macron yahise avanywa aho icyo gukorwa cyabereye byihuse n’abashinzwe umutekano. Televiziyo y’Ubufaransa, BFM TV, ikaba yatangaje ko abantu babiri bahise batabwa muri yombi n’igipolisi cy’icyo gihugu. Nyamara kugeza magingo aya,  Prezida Emmanuel Macron ntacyo yari yatangaza kijyanye n’iyo nkuru. Nyuma y’uko ibyo biba yikomereje urugendo rwe nk’uko yari yaruteganije.

Kubera ko bamwe mu banyapilitiki badashyigikiye Emmanuel Macron,  ngo uwo mugabo werekanye uburakari bwe bwo kutishimira perezida Emmanuel Macron, wabikoze yihishe mu maso, avuga amagambo menshi yo kutamwishimira, itabwa rye ryo muri yombi ntirivugwago rumwe n’abanyapolitiki bamwe na namwe b’Abafaransa kuko ngo banamushyigikiye.

Mu ijambo yashyikiriza inteko ishingamategeko, Minisitiri w’Intebe, Bwana Jean Castex yatangaje ko icyo gikorwa gifatwa nk’igitero cyagabwe kuri demokrasi biciye ku mukuru w’igihugu. Yatangaje kandi ko muri Demokarasi buri wese avuga ibyo atekereza. 

Iki gitero cyagabwe kuri perezida  Emmanuel Macron cyabaye mu gihe hasigaye igihe kiri munsi y’umwaka umwe gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu. Emmanuel Macron akaba yatangiye mu cyumweru gishize gusura ibice bitandukanye by’Ubufransa kugira yumve imitekerereze y’abaturage. Icyi gikorwa cyabaye kikaba gishobora kutamuha icyizere cy’uko yazatsinda amatora ya manda itaha kuko bigaragara ko hari abaturage batamwishimiye. Aha turibaza niba kutishimirwa kwa Perezida Emmanuel Macron na bamwe mu baturage be bitaba bifitanye isano na politiki ye yerekeje cyane mu bihugu by’Afrika cyane cyane umubano we n’u Rwanda waba atavugwaho rumwe na bamwe mu baturage b’igihugu cye ndetse n’abanyapolitiki b’Abafaransa!