Abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Uganda bituma umutekano ukazwa

Yanditswe na Ben Barugahare

Komitey’Akarere ka Rukiga ishinzwe umutekano yafashe icyemezo cyo gukaza umutekano no kongera amarondo y’Igisirikare cya Uganda UPDF n’igipolisi cya Uganda, nyuma yo kubona ako ubushotoranyi bw’Abanyarwand abwongeye gufata intera.

Izi ngamba zifashwe nyuma y’ibyabaye mu cyumweru gishize aho abasirikare b’u Rwanda bitwaje imbunda binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitwaje ko ngo bakurikiranye abacuruzi ba magendu.

Tedson Nuwagaba, uyobora Kamwezi atangaza ko iki gikorwa cyo kuvogera umupaka w’igihugu cye cyabereye mu mu duce twa Kazaaza na Omukayaga, hombi ni mu Ntara ya Kamwezi ihana imbibi n’igihugu cy’u Rwanda.

Nk’uko bigarukwaho n’ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda, abinjiye ku butaka bwa Uganda ni umusirikare w’u Rwanda (RDF) ufite ipeti rya Kapiteni n’abandi babiri bari kumwe na we, kandi bose bari bafite intwaro. Binjiye muri Uganda ku wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, binjiye bakurikiranye uwakekwagaho gucuruza waragi mu buryo bwa magendu.

Nuwagaba yibutsa ko n’ubwo u Rwanda rwakomeje gushotora Uganda ku mupaka bya hato na hato, Uganda yo yahisemo gutuza no gucisha make, mu gihe cy’imyaka ibiri yose. Akomeza agira ati: “Na nyuma y’uko abo basirikare b’Abanyarwanda binjiye ku butaka bwacu batabyemerewe, twe ntitwabihimuyeho. Ku itariki ya ya 31 Gicurasi 2021 twafashe abajura bari bibye ihene icyenda n’inka imwe mu Rwanda; turabibaka, ayo matungo asubizwa bene yo”.

Kuva hatangira umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda n’amakimbirae ashinghiye ku mpamvu za politiki, Uganda ntiyahwemye gushinja u Rwanda kwinjira kenshi ku butaka bwayo bakurikiranyeyo abacuruza magendu n’abambuts emu nzira zitemewe n’amategeko, bigatuma habaho no kurasana bamwe bakahasiga ubuzima, kandi ku mpande zombie.

Hagati aho, komite ya Kamwezi yemeza ko byabayei ngombwa gukaza amarondo n’umutekano ku mupaka, mu ntumbero yo kugabanya amakimbirane yanaviramo ingabo z’ibihugu byombi kuba zakozanyaho.