Perezida Museveni yemeye ko Col Karegeya ahambwa muri Uganda

Col Karegeya n'umukobwa we

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Yoweli Museveni yemereye umuryango wa Col Karegeya ko umurambo we wazanwa guhambwa mu gihugu cya Uganda ahitwa  Rwenjeru, Biharwe mu gace ka Kashari muri Mbarara District mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda.

Twabibitsa ko Colonel Karegeya yiciwe mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu minsi y’ubunani, Karegeya akaba yarahoze akuriye iperereza rikorera hanze ry’igihugu cy’u Rwanda, nyuma aza guhunga aho yafatanije n’abandi banyarwanda gushinga ihuriro Nyarwanda RNC.

Kuba Karegeya yahambwa muri Uganda bishobora kuba byaturutse ku cyifuzo cy’umuryango wa Karegeya cy’uko yahambwa muri Uganda nk’uko umubyeyi we Jane Kanimba yari yabitangarije itangazamakuru.

Uretse ibyo kandi Colonel Karegeya yabaye mu ngabo za NRA zari ziyobowe na Perezida Museveni zikaza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Obote mu 1986.

Nyuma y’urupfu rwa Colonel Karegeya hakomeje kuba urujijo kuko uburyo bw’itumanaho bwe bwa Skype bukomeje kugaragara bufunguye nk’aho burimo gukoreshwa kandi Karegeya yaritabye Imana. Ibi bigatera impungenge ko abishi be baba barimo gushaka amakuru bakoresheje Telefone ye igendanwa yaburiwe irengero mu iyicwa rye.

Si ibyo gusa kuko hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko hari bamwe mu basirikare bakuru mu Rwanda bamaze gutabwa muri yombi kubera amakuru yakuwe muri telefone igendanwa ya Colonel Karegeya.

Ubwanditsi

The Rwandan