Mu gihe abishe Karegeya bashakishwa uruhindu, umubyeyi we arasaba ko yashyingurwa muri Uganda

Colonel Patrick Karegeya

Jane Kanimba, umubyeyi  wa Colonel Patrick Karegeya yasabye ko umurambo wa Colonel Karegeya washyingurwa mu gihugu cya Uganda, impamvu nyamukuru yatanzwe n’uko hari benshi mu bavandimwe n’abagize umuryango bari muri Uganda bifuza kumwunamira, Ikindi ngo ni uko abavandimwe ndetse na se wa Karegeya bashyinguye muri Uganda. Ngo uwo mubyeyi nta kindi yifuza kirenzeho nk’uko yabitangarije itangazamakuru.

Aho ikibazo gikomeye kiri ni ku buryo bwa diplomasi kuko biragoye ku gihugu cya Uganda gupfa kwemera guhanba Karegeya ku butaka bwacyo mu gihe Leta ya Kigali yashyiraho igitutu, ikindi bishobotse iryo shyingurwa rishobora kuba umutego wakoreshwa mu gushimuta cyangwa kwivugana bamwe mu bakwitabira ishyingurwa dore ko Leta ya Kigali ibijyanye no gushimuta abanyarwanda bayihunze bari muri Uganda yabigize nk’umukino.

Twabibutsa ko Colonel Karegeya yavukiye i Mbarara mu majyepfo ya Uganda, akaba yarize muri Kaminuza ya Makerere mbere yo kujya mu mutwe wa NRA waje gufata ubutegetsi muri Uganda.

Nyuma yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda aho yabaye ushinzwe iperereza ryo hanze, kugeza avanywe kuri uwo mwanya ngo aregwa agasuzuguro. Yaje gufungwa nyuma ahungira muri Afrika y’Epfo aho yafatanije n’abandi bahoze muri FPR, ari bo Kayumba Nyamwasa, Theogene Rudasingwa, Gerald Gahima basohora inyandiko yiswe Rwanda Briefing yaje gukurikirwa n’ishingwa ry’ihuriro Nyarwanda RNC.

Col Karegeya n'umukobwa we
Col Karegeya n’umukobwa we

Amakuru ava muri Afrika y’Epfo nyuma y’urupfu rwa Colonel Karegeya aravuga ko umurambo we wabonetse nyuma y’amasaha agera kuri 20 yishwe, ubu polisi y’Afrika y’Epfo irimo guhigisha uruhindu abakekwaho kwivugana Colonel Karegeya dore ko byavugwaga ko polisi y’Afrika y’Epfo yigaga ku mashusho yafashwe na za camera zo muri Hoteli umurambo wasanzwemo.

Ukekwa wa mbere ni uwitwa Gafaranga Ismael uzwi cyane ku mazina ya Kirisisi Appolo. Mwishywa wa Karegeya witwa David Batenga  yemeza ko uwo mugabo yari afitanye gahunda na Colonel Karegeya. Kugeza ubu ariko nta makuru araboneka kuri uwo Appolo Karusisi aho yaba aherereye.

Abazi neza Appolo bemeza ko ari umuntu wazobereye mu kujyana abantu mu mahanga ku buryo bishobora kumworohera kunyura mu myanya y’intoki abamushakisha uretse ko ntawakwizera ko n’abashobora kuba bamutumye batamushaka ngo bamwikize bityo basibanganye ibimenyetso.

Ku ruhande rw’ihuriro Nyarwanda RNC, Colonel Karegeya yari abereye umwe mubayobozi b’imena ho bari mu kababaro kenshi ku buryo benshi muri bo babona amazi amaze kurenga inkombe igihe cyo kwihangana kikaba ngo kimaze kurangira.

Dr Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda we akoresheje urubuga rwa Facebook yasabye ko abantu bahaguruka bagahamagara abayobozi b’Amerika n’Ubwongereza babwira ko Colonel Karegeya yahitwanywe na Leta ya Kigali ndetse muri iyo nyandiko haragaragaraho inimero abashaka bakoresha mu guhamagara.

Ku ruhande rwa Leta ya Kigali ho mu ijwi ry’uyihagarariye muri Afrika y’Epfo, Vincent Karega ngo ntaho Leta ya Kigali ihuriye na ruriya rupfu.

Igikomeje gutera impungenge benshi n’uko abivuganye Colonel Karegeya batwaye telefone ye igendanwa ibyo bikaba bishobora gutuma hari benshi bari mu Rwanda no mu mahanga bavuganaga na Karegeya rwihishwa bashobora guhura n’ingorane mu gihe ba maneko ba Leta ya Kigali bagwa ku mazina yabo cyangwa ku biganiro baganiriye na Karegeya.

Ubwanditsi

The Rwandan