SINIGEZE MPAKANA KO NTARI MANEKO

Nk’uko umutwe w’iyi nkuru utangira ubivuga nta na rimwe nigeze mpakana ko ntari maneko (Intellegence) bitewe n’uko naciye mu mahugurwa atanga ubumenyi bwo gukora uwo murimo w’ubumaneko kandi mpavana ubumenyi buhagije bwiyongera kuzindi mpano kavukire nahawe n’Imana.

Kuva aho ndangirije imyitozo ya gisirikari yari yateguwe n’ibiro bya RDF bizwi nka G2 cyangwa DMI mu mwaka w’i 2003  i Nasho ndahamya ko mu buzima bwanjye bujyanye n’ubumenyi bwa buri munsi hari ikiyongereyeho gishobora kumfasha mugihe cyose naba ndi mu bikorwa bya politiki cyangwa se ibindi bikorwa muri rusange.

Ni muri urwo rwego rero akenshi abantu tuganira cyangwa bakurikirana ibikorwa byanjye bya buri munsi badahwema kunyereka ko baba bakigoswe n’amakenga.

Aha na none sinabura kwibaza icyo umuntu yaneka muri opozisiyo kandi gahunda zanyu muba mwazishyiriye ku karubanda kuri internet byongeye kandi nta na segiteri mwafashe ngo tuvuge ko mutsimbaraye kubusugire bw’ibirindiro byanyu.

ICYO MPAKANA NI UGUKORERA FPR/RDF/DMI

Muby’ukuri mfata icyemezo cyo kuva mu Rwanda harimo impamvu nyinshi ndetse zimwe nagiye nzisobanura mu biganiro byanjye bitandukanye ariko muri iyi nyandiko icyo nifuza kugarukaho n’uko imwe muri izo mpamvu ikomeye cyane yatumye mva mu Rwanda n’uko nashakaga kwitandukanya burundu n’inzego zose zifite aho zihurira na FPR/RDF/DMI kuko nari maze kubona ko imyumvire yanjye itandukanye cyane n’ingengabitekerezo y’izo nzego zose aho abayobozi b’agatsiko bashaka kugira umuntu igikoresho mu nyungu zabo bwite nyuma akazasigara yirengera ingaruka wenyine.

Aha navuga ko bigoye kwemeza abantu ko ibyo mvuga muri iyi ngingo ari ukuri 100% ariko kandi si ngombwa ko abantu bahita bemera.

Icya ngombwa ni ugushyira ahagaragara icyo mbitekerezaho wenda hari ubwo byafasha bamwe kwiruhutsa.

Nibutse ko atari  jye njyenyine ushakira ineza abantu bakamucira urwa Pilato kuko na Yesu byamubayeho akagambanirwa na Yuda naho Thomas akanga kwemera ko yazutse atarabona ibikomere by’aho bamuhonze imisumari Petero we isake yagiye kubika yihakanye Yesu ubugira gatatu bivuga ko nanjye muzanyemera ari uko bankaniye nk’urwa Mushayidi cyangwa urwa nyakwigendera Karegeya nk’uko mubimenyereye ibyo ariko ntibimbuza gusinzira kuko ubwirinzi bwanjye nabuhariye Rurema we ufite roho yanjye mu biganza bye.

KWITWA DMI NTIBIMPUNGABANYA

Kwitwa DMI, umugambanyi, umukozi w’agatsiko, inkoramaraso, umutekamutwe, n’ibindi ntarondoye ntibimpungabanya na gato mugihe nzi neza ko nta kuri kurimo ahubwo bintera imbarag zo kurushaho gufata ingamba zihamye kandi zisumbuyeho zo kuzagera kuntego niyemeje yo kubohora igihugu cyanjye.

Ubusanzwe numvaga ko nta na rimwe nzigera nisobanura kuri iyo ngingo mpakana cyangwa nemeza ko naba ntakorana n’urwo rwego kuko nta kamaro nabibonagamo.

Kubera rero ko hari benshi bashobora gukomeza kubigira iturufu dore ko byabananiye kwerekana izindi nenge zatuma ntizerwa mu rubuga rwa Politiki niyo mpamvu nsanze ngomba kugira icyo mbivugaho kugirango mare impungenge abashyira mugaciro naho ababurana urwa ndanze bo ntidushobora kugendana ubwo nababwira iki bazakomeze baririmbe iyahararutswe.

KWITWA DMI MBYUNGUKIRAMO

Nibyo koko kwitwa DMI mbyungukiramo ndetse ndanabikunda cyane kuko bimpa ubuhangange ntakekaga ko nagira ntwererwa ububasha bw’ikirenga ; byerekana kandi ko ntari umuntu ukwiye gupfa gusuzugurika imbere y’abandi kuko mfite byibura kimwe nashobora gukora mu nzego runaka z’igihugu cyane cyane iz’umutekano.

Kwitwa DMI byagiye bingeza kuri byinshi kuko byamfashije kumenyekana ahantu henshi by’umwihariko mu nzego z’umutekano z’igihugu cyanyakiriye kugeza ndetse no ku rwego rushinzwe gutanga ubuhungiro muri iki gihugu.

Abanyarwanda twabanye mu kirwa cya Mayotte barantoteje cyane kubera kubera impamvu zidafatika hakiyongeraho n’uko nabarushaga ubutwari (compétence & Bravour) bwo guharanira uburenganzira bw’impunzi dore ko benshi muri bo bayoborwaga n’inda basanga rero bagomba kunsenya bavuga ko nkorana n’inzego za Kigali ndetse ko abimwe ubuhungiro bose mba nabigizemo uruhare kandi ko n’abakurikiranwa n’ubutabera baregwa ibyaha bya jenoside ari jye ubatanga maze impuha si ugukwira mu kirwa ziraganza mba ruvumwa ariko ntibyambuza guhagarara gitwari.

Ibyo rero byaramfashije cyane bituma inzego zibishinzwe z’iki gihugu zishaka kumenya neza uwo ndi we, imikoranire yanjye n’iyo leta y’ u Rwanda zisanga impuha bagezwagaho nta shingiro zifite bahita banyemerera ubuhungiro ntaburanye ntanaciye mu rukiko (Recours) dore ko nari maze imyaka isaga itandatu baranteye utwasi (narabaye rejeté)

Aha nkaba nashimira abo bose banyubatse bibwira ko bansenyaga birirwaga bigamba ngo banziritse aho ntazikura bemeza ko ntashobora kuzava Mayotte none narahabasize basigara bamanjiriwe.

Ngarutse ku ruhande rwa politiki hari bamwe mu bayobozi b’andi mashyaka bagiye biha gukwiza utugambo tw’utujajwa ngo babashije gucengera za e.mail zanjye (Hijacking) ngo babona communication ngirana na Kigali bagamije kunteranya n’abafatanyabikorwa nyamara icyavuyemo ni uko bahasaruye umugayo kuko abo bafatanya bikorwa babahaye urw’amenyo kuri iyo ngingo.

REKA NSOZE MBASANGIZA AKA GATEKEREZO.

Hari umuntu wari umurwanyi cyane yarajujubije abanzi be noneho kugirango bagarurire Moral abari baneshejwe bakwiza igihuha ko yaba yapfuye.

Ni uko umwana wahanyuze bari gukwiza icyo gihuha ageze mu birindiro by’uwo babitse aramubwira ati nciye hirya hariya bavuga ko wapfuye none ndakubonye ndatangara.

Undi ati nibyo?

Umwana ati ni ukuri da!

Aramubwira ati ubwo bamvuga ni byiza ni ubwoba bamfitiye.

Ati genda umunsi uzumva ntakivugwa uzamenye ko ntakiriho cyangwa se ntacyo nkibashije.

None rero namwe bantu mutagoheka ngo murandagaza Amacumu Acanye  ndetse n’abandi bakomeje gufata umwanya bashyira coments na za post zitagira ingano kuri facebook  ndagirango mbashimire ko mukomeje kunkorera no gukorera ishyaka FPP-Urukatsa  iyamamaza matwara mwibwira ko mu nsenya.

On ne jette jamais des pierres sur l’arbre qui n’a que des fruits.

UMWANZURO

Banyarwanda bavandimwe sinanditse ibi ngamije kwiyerekana uko ntari kuko Rurema naduha kuramba ukuri ntikutazatinda kumenyekana.

Uwumva yanyishishaga rwose aryame asinzire nibimunanira ntazambitse ibanga rye kandi ntazambere umuyoboke.

Ishyaka ritanyizera naryo sinzarihatira kubana naryo mumpuza mashyaka iyo ariyo yose ariko u Rwanda rwo igihe nikigera tuzarubanamo mu bishaka cyangwa se mutabishaka kandi nzaba ndufitemo ijambo kuko nzabiharanira kugeza nshizemo umwuka.

Uwumva yarashize amanga muhaye ikaze mubafatanya bikorwa dufatanye gushaka ingamba zagobotora igihugu cyacu kungoyi y’igitugu kirwugarije.

Uwumva ibi nta kuri kurimo agumane ukuri yemera kandi namubwira iki akomeze akwamamaze njye nta na gito bizampungabanyaho.

Imana ikomeze ibarinde

Amacumu Acanye Akishuli Abdallah

Paris kuwa 29 Nyakanga 2014

E.mail [email protected]

Tél : +33 758 17 30 72

Facebook & skype :Abdallah Akishuli