PS IMBERAKURI RIRASHIMA RAPORO YA AMERIKA YEREKERANYE N’IYUBAHIRIZWA BY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU MU RWANDA

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°008/PS.IMB/NT.B/ 2022

“ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASHIMA RAPORO YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA YEREKERANYE N’IYUBAHIRIZWA BY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU MU RWANDA ARIKO NI NA NGOMBWA KO IKURIKIRWA N’IBIKORWA”

Muri raporo yashyizwe ku mugaragaro irebana n’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziratunga agatoki ku buryo butaziguye ukuntu Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yahonyanze bidasubirwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu dore ko yabigize intwaro yo kuramba ku ubutegetsi.

Ishyaka PS Imberakuri rirashima byimazeyo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba kitavuze kiziga ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje guhonyangwa na Leta y’u Rwanda uko umwaka uhise undi ugataha dore ko ihora itungwa agatoki muri raporo zose zikorwa buri mwaka.

Ariko, nubwo Ishyaka PS Imberakuri rishima iyi raporo, rirasanga ari ngombwa ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gitera indi ntambwe maze kigafatira ibyemezo Leta y’u Rwanda yakomeje kudaha agacira raporo zose zakozwe n’iki gihugu ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane ko uko umwaka ushize ibintu birushaho kumera nabi mu Rwanda.

Muri urwo rwego, birakwiye ko abafite uruhare bose mu guhungabanyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bafatirwa ibihano ku giti cyabo bwite ariko Leta ya FPR nayo igafatirwa ibihano byo mu rwego rw’ubukungu cyane cyane mu birebana no guhagarikirwa imfashanyo kuko izi mfashanyo bigaragara ko zishobora kuba zidakoreshwa mu nyungu za rubanda ahubwo zikaba zishobora kuba zikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwabo.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga igihe ari iki cyo gufata ibyo bihano cyane cyane ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gisohoye iyi raporo mu gihe abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, abanyamakuru ndetse n’izindi mpirimbanyi bakomeje gutotezwa, kuburirwa irengero, gufungwa n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika zisukiranya uko umwaka utashye raporo zinenga u Rwanda nyamara ntizifatire ibihano abo bose babigizemo uruhare nk’uko zibikora mu bindi bihugu bituma izi raporo zishyira Abanyarwanda mu rujijo kandi zikaba zafatwa nka raporo za nyirarureshwa naho Leta y’u Rwanda ikazifata nk’ibikangisho.

Bikorewe i Kigali, kuwa 14 Mata 2022

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)