Abimukira ba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda bava mu Bwongereza mu gihe cy’ibyumweru, nk’uko leta ya Londres ibivuga.
Ni nyuma y’amasezerano atavugwaho rumwe hagati y’ibi bihugu yo kujya bohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ryamaganye kohereza impunzi mu bindi bihugu “bidafite ibihagije mu kurengera abantu”.
Abazoherezwa mbere na mbere ni abagabo b’ingaragu bambuka umuhora wo mu nyanja uzwi nka Channel/la Manche mu mato cyangwa mu makamyo bava mu Bufaransa.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje ko ashaka guca business y’abambutsa abantu, ariko uyu mugambi we wamaganwe cyane mu Bwongereza, no mu Rwanda.
Andrew Griffith umukuru w’igenamigambi mu biro bya Johnson yabwiye BBC ko iyo gahunda ishobora gutangira gukorwa “mu byumweru cyangwa mu mezi macye” ari imbere.
‘Kugurisha abimukira’
Imiryango n’amatsinda ategamiye kuri leta birenga 160 mu Bwongereza yasabye leta guhagarika uyu mugambi mu ibaruwa banditse bawita “ubugome buteye isoni”.
Uyu mwanzuro mu Rwanda nta kuwamagana cyangwa kuwushimagiza byigaragaje cyane, nta mpaka uteje muri rubanda cyangwa mu ntumwa zibahagarariye mu nteko.
Gusa ishyaka Democratic Green Party rya depite Frank Habineza na DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire yasohoye amatangazo yamagana kohereza abimukira mu Rwanda.
Gillian Triggs komiseri mukuru wungirije wa UNHCR yavuze ko ku Bwongereza ibi ari “ukwihunza inshingano kandi binyuranyije n’amahame mpuzamahanga agenga impunzi”.
Mu itangazo rya UNHCR, Madamu Triggs ati: “Abantu bahunga intambara, amakimbirane no kwibasirwa bakwiye impuhwe no gufashwa. Ntibakwiye kugurishwa nk’ibicuruzwa bakoherezwa ahandi”.