RIB iravuga ko Adeline Rwigara atitabye ubutumire yamuhaye!

Dr Thierry Murangira

Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara wari wahamagajwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kuri uyu wa kane, ntiyitabye nkuko byemezwa n’umuvugizi w’urwo rwego Bwana Thierry Murangira.

Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, Adeline Mukangemanyi yari yavuze ko adashobora kwitaba mu cyunamo. Andi makuru Ijwi ry’amerika ryabonye n’uko Adeline Rwigara yaba yandikiye urwo rwego arumenyesha ko umwunganizi we mu by’amategeko atari mu gihugu bityo akabasaba gusubika iryo hamagarwa

Mu mwaka wa 2018 Adeline Rwigara yari yararekuwe n’urukiko Rukuru rwo mu Rwanda rumaze kumuhanaguraho ibyaha yari akurikiranyweho. Ijwi ry’Amerika ikimara kubona kopi y’urwandiko rumuhamagaza kuri uyu wa kane, yabajije Thierry Murangira uvugira urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) niba yitabye ubwo butumire. Kurikira ikiganiro kirambuye hano hasi.