UBUMUNTU N’UMUCO GAKONDO W’UBUPFURA BYABAYE KIRAZIRA MU RWA GASABO

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Bavuga ko nta tegeko ritagira irengayobora! Habaho amarengayobora yandikanwa n’amategeko, amateka, cyangwa se amabwiriza; hakabaho n’amarengayobora ashingira ku bumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura. Polisi y’u Rwanda iherutse gukora amahano yuje ubunyamusozi no kubura ubumuntu, ubwo yarazaga abageni muri Sitade; mu rwego rwo kubahiriza ibwiriza rishingiye ku cyorezo cya Covid 19. Hari ku itariki ya 5 Mata 2021.

Nyuma y’aho Abanyarwanda bagayiye Polisi, bakayivumira ku gahera nta guca ku ruhande; yahise yihohora bya nyirarureshwa, mu nkuru yatambukije mu igihe.com. Amagambo ikinyamakuru igihe.com, gikorera kuri murandasi cyatambukije mu buryo bwo gukura polisi mu kimwaro; ntacyo yafashije, ahubwo yakomeje gushimangira ko mu Rwanda, ubumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura byabaye kirazira.

Ni ryari Polisi y’igihugu mu kubahiriza amategeko ishobora guhura n’amarengayobora ashingiye ku bumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura !

N’ubwo amategeko, amateka n’amabwiriza asohokana n’amarengayobora yayo; haba ubwo Polisi mu kubahiriza amategeko ihura n’amarengayobora ashingiye ku bumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura. Reka dufate nk’urugero : itegeko rivuga uko umunyamaguru wese agomba kwambukiranya umuhanda ahabigenewe “Zebra crossing” haba hatanaze amabara y’umweru n’umukara mu ishusho y’imparage; ibaze mu gihe wa mupolisi yabona ufite ubumuga bw’ingingo, akururuka ku kibuno, cyangwa umwana muto wahabye bambukiranya ahatarabigenewe ! Ese yafata wa murema cyangwa wa mwana muto akabajyana kubacisha amande ku biro bya polisi ? Oya da ! N’ubwo itegeko ritigeze rivuga ko hari umuntu n’umwe ukwiye kwambukiranya ahatabigenewe; haba ubwo uwakubahirije itegeko, yibona mu irengayobora ritandikanye n’itegeko!

Impuhwe zigirirwa umubyeyi utwite, umwana muto, abageze mu za bukuru, umubyeyi uhetse, ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose, abahetse umurwayi, abagiye ku itabaro (gushyingura)…; n’ubwo ntaho byaba byanditse byatera irengayobora ku itegeko abo tuvuze bakica. Ni iki gituma tubona amafoto akwirakwiza, agashimwa na bose ku mbuga nkoranyambaga, y’igikorwa cy’impuhwe cyakozwe n’umupolisi kandi cyamwicishije amategeko. Naho se umugeni wambaye agatimba ra !?

Si Polisi y’igihugu ihura n’aya marengayobora ashingiye ku bumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura, ni inshingano ya buri wese na buri rwego mu muryango w’abantu.

Hariho ifoto iherutse kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga ishimagiza umwalimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda wagaragaye acunga abakora ibizamini kandi anakikiriye uruhinja rw’umubyeyi warimo akora ibizamini. Uyu mubyeyi yarenze ku mategeko yo kuzana uruhinja mu kizamini, mu gihe no mu bihe bisanzwe by’amasomo byari ikosa ryamuviramo gusubizwa mu rugo uwo munsi! Ariko kubera impamvu zigora ababyeyi muri rusange; ashobora kuba yaribonye ntaho yasiga uruhinja rwe hatekanye, agahebera urwaje akarwinjirana mu cyumba cy’ikizami. 

Mwalimu nawe wirengagije kumwangira gukora ikizamini, kubera ko umubyeyi n’uruhinja bakwiriye kugirirwa impuhwe; yongeyeho n’ikosa nawe ryo gukikira uruhinja, arerera umunyeshuri we, bituma adakora umurimo we mu buryo bukwiye. Ese kuki uriya mwalimu ashimagizwa kandi we n’umubyeyi bari mu makosa ? Nta kabuza ko uwakabahannye nawe yabuze aho yahera. Iki gikorwa kimwe n’ibindi byenda kugirana isano, nicyo cyitwa irengayobora ku itegeko, iteka cyangwa se ibwiriza rigendeye ku bumuntu, n’umuco gadondo w’ubupfura. 

Ese abageni basobanuye iki mu muco gakondo nyarwanda n’umuco nyamuntu muri rusange ?

Muzi ibirori byo gucyuza umugeni mu muco gakondo nyarwanda !? Ni kamwe mu karango mu tw’ingenzi tw’umuco wacu! Umugeni ugiye gushinga urugo, atangiye urugendo rumuganisha guhekere no kurerera igihugu,  Imana, n’umuryango…  Gusaba umugeni byitwa gusaba ubuhake…  Umugeni arahururirwa, agasenderezwa, muri make umugeni ni igikundiro cy’uwo ari we wese mu muryango nyarwanda… Nk’uwakumva uvuga nabi umugeni, cyangwa umunenga, n’aho waba umunenga ukuri, yakwita umunyamusozi…

umugeni arubashywe cyane no mu yindi miryango y’abantu hafi ya yose. Kugeza aho no muri Bibiliya Ntagatifu, Imana igereranya abayikiranukira nk’abageni bayo nayo ikaba umukwe! Igitabo cy’indirimbo ihebuje muri Bibiliya cyo gitaka umugeni byahebuje! No muri Korowani Ntagatifu naho, hari igice kimwe mu bice biyigize cyitwa “Umugore”; aha naho berekana uko umugore ari uw’igikundiro mu maso y’Imana, kumugirira neza bikaba byaba ari umugisha ku uwo ari wese.

Hari icyashobokaga kuri Polisi mu kwirinda amahano nk’aya !?

Kuraza umugeni imbeho ikamuturumbura mu gatimba, ni amahano, ni n’umuvumo ku gihugu cy’abapolisi bakora nk’ibimashini (robots) biyoborwa na za mudasobwa! Ubona n’iyo bafunga umukwe n’abandi batumirwa bafite imbaraga zo kurara biturumbuye muri Sitade; ariko bagera ku mugeni bakaberereka, bakamutonganya bamufasha gutaha mu rugo !?

Ni koko icyorezo cya covid 19 kiraca ibintu, kandi koko ibihano ni ngombwa, ngo abantu batadohoka !! Ariko se utagera we ntanagereranya! Tuvuge ko bariya banyarwanda bose byakoze ku mutima bakanabyamaganira kure ari injiji, ari abatazi ingaruka z’icyorezo…? Itegeko, ibwiriza cyangwa se iteka ritagira irengayobora, ntiribura n’irengayobora rishingiye ku bumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura.

Ni ngaruka ki ku gihugu kitimakaza ubumuntu n’umuco gakondo w’ubupfura ?

Iyo umuryango runaka wabuze umuco uba wahonnye ! N’u Rwanda rero ni iyo rwerekeza ! Iyo urebye amahano ashyigikirwa na Leta ya Kigali arimo nko kurenganya imfubyi, abapfakazi na ba Nyakujya izuba riva. Umuco w’ubujura no kunyaga utw’abandi, akenshi na Leta ikabigiramo uruhare cyangwa ikaba ariyo ikora ubwo bujura ! Guhotora inkumi zisabwa n’abasore babyirukiye igihugu by’amaherere… Nko mu minsi ishize byaragagaye mu kugenda bimura abantu, ngo bari mu manegeka, babirukanye ngo bangare ku gasozi ;hagamijwe gusa kugurisha ubutaka bwabo ku bashoramari, ba nyirabwo ntibaboneho n’urutoboye.

Ubwomanzi n’ubwiyandarike bwahawe intebe, abayobozi bo mu nzego zo hejuru bagahohotera abari babatera indwara za kirimbuzi nka SIDA, bagakingirwa ikibaba ; mu gihe abaturage bo hasi bo babihanirwa byihanukiriye ! Leta ihotora, igashimuta, igafungira amaherere, igatoteza abaturage bayo !!!

Leta nikomeza guca amazi, aka ya mvugo yateye ubu, umuco wa kirazira ;umusaruro wabyo ni amahano azakomeza kwisukiranya, kubera ko abanyagihugu bazahinduka ibihundugembe by’ibinyamusozi, bitagira na kimwe bitinya !