Uko u Bufaransa bwamenye ko FPR yinjizaga mu Rwanda misile zihanura indege

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nyandiko z’ibanga z’u Bufaranda ku gihe kibanziriza Jenoside yo muri Mata 1994 zigenda zijya ahabona gahoro gahoro, hamaze kugaragara n’inyandiko igaragaza uko u Bufaransa bwaburiye Perezida Habyarimana bukamumenyesha ko Inkotanyi zitunze misile nshya zibasha guhanura indege.

Ni urwandiko rwanditswe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Bufaransa kuwa 23 Gicurasi 1991. Rwashyizweho umukono na General Christian Quesnot wari umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995

Mu rwandiko rwe rwandikiwe Umukuru w’Igihugu, yamumenyeshaga ko hagati y’itariki ya 17 na 18 Gicurasi 1991 abo yise inyeshyamba z’Abatutsi b’Abagande zateye u Rwanda mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba, ariko icyo gitero kikaburizwamo n’ingabo z’u Rwanda.

Akomeza avuga ko mu bikoresho inkotanyi zateye zasize ku rugamba harimo na Misile irasirwa ku butaka ijya mu kirere yo mu bwoko bwa SAM16 ikiri nshya, kandi ibasha gusandarira mu birometero bitanu.

Gen Quesnot agaragaza ko ibi bikoresho bikomeye bisa n’ibyatanzwe na Uganda, ari ikimenyetso kibi cy’imbaraga zikomeye ibihugu by’amahanga biri guha abateye u Rwanda. Ati biramutse bigaragaye ko Uganda yabyijanditsemo, haba hakenewe mu buryo bwihuse kubiganiraho na Perezida Museveni .

Akomeza agira ati: “Naho ubundi twaba dufite akaga ko kwisanga ahari ibyago by’ikwirakwizwa ry’intaro zirasa indege zaba iza Gisivile cyangwa iza gisirikare. Gen Quesnot asoza agaragaza ko u Bufaransa bufite uburyo bwiza bwo gukurikirana intwaro nk’izo busanzwe bukora, ko ariko hari abandi batabyubahiriza.

Uru rwandiko rugaragajwe mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushinjwa ko umutwe wahoze ari FPR ishyaka riri ku butegetsi ari wo warashe indege yarimo Perezida Habyarimana na Ntarayamira w’u Burundi, igikorwa cy’iterabwoba mpuzamahanga, ariko iyi Leta igakomeza kubihakana, ibyegeka ku bahoze mu Ngabo z’u Rwanda FAR.

Ubu bwoko ba misile SAM 16 ni nabwo bwemejwe ko bwakoreshejwe haraswa indege FALCON 50 ya Perezida Habyarimana kuwa 06 Mata 1994.

1 COMMENT

  1. Ce n’ est qu’ un secret de Polichinel que c’ est l’ APR de Paul Kagame qui a abattu l’ appareil Falcon transportant les deux regrettes Presidents JUVENAL HABYARIMAN du Rwanda et CYPRIEN NTARYAMIRA u Burundi , leurs suites aindi que les membres de l’equipage francais !!!!!! Tot le monde le savait et le sait, mais l’ on se tait parce que les USA, Israel , La Belgique et l’ Angleterre ont ete et sont toujours les sponsors des rebelles Tutsi au pouvoir aujourd’hui a Kigali qui ont attaque et endeuillent jusqu’ a ce jour le Rwanda, voire toute la region des Grands Lacs Africains !!!!!!

Comments are closed.