RIB yatoje inategura abahoze ari abakozi ba Dr Kayumba ngo bazamushinje?

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’iminsi itari mike ahamagarwa ubutitsa ngo ajye kwitaba kuri RIB, agenda agaruka, agenda agaruka, Dr Kayumba Christopher washinze umutwe wa Politiki yise RPD ageze ubwo ashinjwa mu buryo butunguranye n’abahoze ari abakozi mu rugo iwe, ariko bagatangira kumuhamya ibyaha nyuma yo guhamagarwa na RIB!

Mu kiganiro yagiranye na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda, Dr Kayumba Christopher yatangaje ko bamwe mu bakozi be bamuhamagaye ku itariki ya 25 /03/2021, bamubwira ko RIB yabahamagaje, ikaba iri kubabaza ibibateye impungenge.

Ntibyatinze na gato, kuko kuwa 29/03/2021, ikinyamakuru cyitwa TAARIFA cyahise gisohora inyandiko n’amatangazo cyakirakwije hose ku mbuga nkoranyambaga kivuga ko cyakiriye ubuhamya bw’abakoze mu rugo kwa Dr Kayumba Christopher, bamushinja ubuhemu n’ihohotera, ndetse umwe muri bo akaba yaranamwise inyamaswa!

Igitangaje ni uko benshi mu batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ku nkuru nk’izi RIB iba yandikishije zigatambuka mu binyamakuru bya Leta, ntibahuza n’ibyazivuzwemo ahubwo usanga bazinenga cyane, bakavuga ko ari ibinyoma by’ibipapirano bigamije gucecekesha buri wese ushatse kugaragaza ko hari ikitagenda neza mu mitegekere y’igihugu.

Ibi nabyo Dr Kayumba Christopher abigarukaho avuga ngo :”Nushaka kureba inkuru zanditswe zisebanya ntukazitindeho, ahubwo ujye ureba icyo abantu bazivuzeho, bizakugaragariza ko abantu bamaze guhumuka bamaze gukura muri politiki.” 

Kuva yahamagarwa bwa mbere n’Ubugenzacyaha (RIB)  kuwa 23/03/2021, kugeza n’uyu munsi aracyajya kwitaba, nabyo ubwabyo bikaba biteye urujijo ku buryo icyaha cyitwa icyo gushaka gufata ku ngufu umukobwa gikorwaho ibazwa rifata iminsi n’iminsi.

Reba Video aho Dr Kayumba Christophe agaragaza impungenge zo guhimbirwa ibyuaha na RIB ikanamushakira ababimushinja: