RNC irishimira itangazo ry'Amerika ryamagana guhindura itegeko nshinga

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Ihuriro Nyarwanda RNC rishimiye byimazeyo Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera itangazo zashyize ahagaragara ku itariki ya 04 Nzeli 2015 zamagana umugambi wa Perezida Kagame wo kwiyongeza manda ngo azakomeze gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017.

Iryo tangazo rije rikurikira imyigaragambyo y’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali afatanyije n’imiryango itagize aho ibogamiye yabereye mu Bubiligi kw’itariki ya 14 Kanama 2015 n’iyabereye muri Afurika y’epfo kw’itariki ya 03 Nzeri 2015, yamagana ko Perezida Kagame yakwiyamamariza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kandi umwanya wo gusaba ibindi bihugu bitera inkunga u Rwanda kugera ikirenge mucya Leta zunze ubumwe z’Amerika bikamagana iki gikorwa kigayitse kandi kinyuranyije n’ingingo ya 101 y’ Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda ryo muwa 2003, cyo  gushaka ko Perezida Kagame aguma k’ubutegetsi nyuma ya 2017.

Ihuriro Nyarwanda riramenyesha perezida Kagame n’agatsiko bafatanyije gukandamiza abanyarwanda ko ritazahwema kurwanya umugambi wo kugundira ubutegetsi kimwe n’ibindi bikorwa bibi byose bakorera Abanyarwanda kugeza ubwo Abanyarwanda twese tuzabona ubwisanzure.

Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

KOMISIYO Y’ ITUMANAHO N’ IMENYESHAMAKURU
TEL: 1508 335 8771; Email: [email protected]
www.rwandanationalcongress.us