Rwanda: abapolisi 9 bafashe iy'ubuhungiro

Amakuru yizewe aturuka i Kigali mu Rwanda ndetse na Kampala aravuga ko abapolisi icyenda bamaze guhungira mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwanga koherezwa ku gahato muri M23.

Intandaro y’ikibazo: Ku wa gatatu tariki ya 14 Kanama 2013, nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare  bose hamwe bagera kuri Magana arindwi  (700) bateranirijwe muri camps GP ku Kimihurura basabwa kwitegura kujya gufasha m23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kw’icyenda bahisemo gutoroka banyura ku mupaka wa Cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira Kampala.
Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce  bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali. Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.
Abo basirikare bavanze n’abapolisi bagera kuri magana arindwi bakaba bagombaga kurara bambutse uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2013.
Andi makuru yizewe n’uko abana 2500 bari hasi y’imyaka 18 bari i Nasho na Gabiro bashoje imyitozo muri uku kwa munani bari kwitegura koherezwa muri Kongo.   Abo bana ni abatoraguwe mu mashuri hirya no hino batararangiza icyiciro rusange ( tronc commun). Uko bigaragara abanyarwanda barambiwe koherezwa mu ntambara zidafite icyo zibungura n’abajyayo ni ukubura uko babigenza. Iyi nkuru turacyayikurikirana neza.
 NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

3 COMMENTS

  1. ABO BAVUGA NGO BARAHUNZE NI MISSIOS BIGIRIYEMO,AMAYERI YAZO SE NTIMUYAZI! UBWO BAGIYE GUSHAKA UKO BAJYA ZA BURAYI BIHISHE MWIZINA RYU BUHUNZI! AHAAAA!! IMPUNZI NYAZO ZIRI BUGANDA MUBE MASO! HARAKABAHO DEMOKRASI!

  2. Yewe ntabwo bizoroha erega. ikigaragara nuko abanyarwanda benshi nabo ubwabo bamaze kurambirwa gushorwa muntambara zurudaca zitabafitiye inyungu bo ubwabo cg imiryango yewe haba nigihugu. IMANA IFASHE BENE WACU

Comments are closed.