Padiri Prof. Nyombayire Faustin yatunze urutoki abayobozi bakandagira nkana umuco nyarwanda, Ikinyarwanda bakigira nk’abatakizi, bakakivangavanga n’indimi z’amahanga na zo batazi neza.
Mu kiganiro ku murage ndangamuco w’u Rwanda mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’umuco mu iterambere, muri iki cyumweru cyo kwizihiza umuganura, Padiri Nyombayire yashimangiye ko ururimi n’indangagaciro ari zo nk’inkingi zikomeye muri eshanu zigize umuco nyarwanda ugomba kubahwa, ugasigasirwa.
Avugana n’itangazamakuru, uyu mushakashatsi yarambuye uko abona izi nkingi zihagaze mu Rwanda, agaragaza ko hari aho zifite ikibazo.
Avuga ko mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, hari abayobozi [atifuje kugira abo avuga mu mazina] usanga mu mbwirwaruhame zabo, batita ku kumenya abo zigenewe, bakavangavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga, rimwe na rimwe akabivangavanga abwira abaturage batize.
Yagize ati “Ubundi umuntu warezwe, ururimi rw’abo abwira ni rwo avuga. Kuko kubwira abantu ururimi batazi ni nko kubwira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva. Birababaje rero, na byo tubivuge, cyane cyane ku bayobozi n’abarezi rimwe na rimwe ufata ijambo akarangiza abantu bayoboye ibyo ari byo.”