Rwanda: Hari aho ubucucike mu magereza buri kuri 238%

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yamurikiye inteko ishinga amategeko raporo yayo ku buryo uburenganzura bwa muntu bwifashe mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021. Mu bibazo by’ingutu iyi komisiyo yagaragaje harimo ubucucike bukomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu magereza.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 21 Ukwakira 2021, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yagezaga  ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, raporo yayo y’ibikorwa by’umwaka w’2020-2021 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’2021-2022

Ni raporo ikubiyemo ibijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, gukumira iyicarubozo n’Ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, ibijyanye n’ubutegetsi n’imari, ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakurikizwa amabwiriza yatanzwe.

Ku kibazo cy’ingutu cyagaragaye cy’ubucucike mu magereza,  ubucucike buhanitse bwagaragajwe muri iyi raporo ni aho muri Gereza ya Muhanga buri ku gipimo cya 238 %, ariko mu gihugu hose ku mpuzandengo rusange y’amagereza ubucucike ni 124,1 % ku ma gereza 14 yasuwe kandi akagenzurwa. 

Gereza zifite ubucucike bwinshi mu Rwanda zikurikirana zitya:

  1. Gereza ya Muhanga (238.8%) 
  2. Gereza ya Gicumbi (161,8%)
  3. Gereza ya Rwamagana (151,1 % )
  4. Gereza ya Rusizi (144,8%)
  5. Gereza ya Huye (138,6%)
  6. Gereza ya Musanze (138,2%)
  7. Gereza ya Bugesera (132,1%)
  8. Gereza ya Rubavu (127,7%)
  9. Gereza ya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike bukabije ni :

  • Gereza ya Nyanza (93,5%)
  • Gereza ya  Nyagatare (84,6%)
  • Gereza ya  Nyamagabe (83,3%)
  • Gereza ya  Nyarugenge (83,3%) 
  • Gereza ya Mulindi (70,1%)

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko umubare w’abantu bari bafungiwe muri gereza 14 zagenzuwe mu myaka 4 ya 2017, 2018, 2019 na 2021 (hatabariwemo umwaka wa 2020 kuko zose zitagenzuwe) wagiye wiyongera buri mwaka kuko wavuye ku bantu 58,230 muri 2017 ugera kuri 76,099 mu mwaka wa 2021, bivuze ko hiyongereyeho 30,6%.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasuye kandi inakora igenzura mu bigo 28 binyurwamo by’igihe gito. Yasanzemo abantu 5,589, abagabo bari 4,815 (bangana na 86.02%), abagore 403 (bangana na 7.23%) abana b‘abahungu 333 (bangana na 6.05%), abana b‘abakobwa 38 (bangana na 0.67%). Harimo kandi abana bato 22 bari kumwe na ba nyina.

Komisiyo isobanura ko abiganje mu bigo ni abagaragaye mu bikorwa by‘ubujura, abakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe (ubuzunguzayi), abakoresha ibiyobyabwenge; abafatwa nk’inzererezi, abakora ubucuruzi bwa magendu.

Perezida wa Komisiyo yabwiye inteko ishinga amategeko ko hanakozwe igenzura ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya COVID-19 mu Turere 15 ahabajijwe abantu b’ingeri zitandukanye  hagamijwe kumenya ingaruka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gutanga inama zo gukumira ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu, isanga Hari aho bwagiye buhutazwa na bamwe bo Nzego z’Ibanze. Komisiyo ivuga ko abagaragayeho kunyuranya n’amategeko n’amabwiriza bashyikirijwe ubutabera.

Tugarutse ku kibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Madamu Marie Claire Mukasine yasobanuriye inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko ukwiyongera kw’abafungiye muri gereza guterwa n’uko abakora ibyaha bagahanishwa gufungwa biyongera ugereranyije n’abarangiza ibihano muri gereza. Ikindi ni uguhanisha igihano cy’imirimo y’inyungu rusange giteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa  30/08/2018 bidashyirwa mu bikorwa.

Mu mwanzuro wayo, hanashakishwa umuti ku kibazo cy’ubucucike, Komisiyo isanga hakwiye kwihutishwa ivugururwa ry’itegeko rigenga inshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hagashyirwaho Iteka rya Perezida rigena uko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizakorwa nk’uko riteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.