Uganda: Ituritswa ry’ibisasu ryibasiye Kampala n’inkengero zayo

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ino minsi yabaye ingorabahizi ku gihugu cya Uganda, cyane cyane mu mujyi wa Kampala no mu nkengero z’awo aho hamaze iminsi haturitswa ibisasu bikaba bimaze guhitana abatari bake. Polisi ya Uganda ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bakaba bakorera hamwe ngo bahashye ibyo bikorwa kandi bashakishe abagizi ba nabi, hanamenyekane ba nyirabayazana.

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2021, Umutwe wa Kiyisilamu “Islamic  State” watangaje ko watangiye kugaba ibitero muri Uganda. Mu minsi ikurikira, ibinyamakuru byo mu Bwongereza n’Ubufaransa nabyo byaburiye igihugu cya Uganda ko hari ibitero by’imitwe y’iterabwoba byugarije Uganda. 

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, hatewe ibisasu muri Kampala, umuntu umwe ahasiga ubuzima, batatu batakomereka. 

Ku wa mbere w’icyi cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2021, itsinda ry’ Umutwe wa Kiyisilamu ” (Islamic State), ribinyujije ku Muyoboro waryo wo mu Ntara y’Afrika yo hagati,  ryigambye ko ariryo riri inyuma y’igitero cy’ibisasu cyabereye Komamboga muri Diviziyo ya Kawempe, iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala. Nyamara ariko, polisi ya Uganda yo ikaba yaratangazaga ko bikorwa n’itsinda ry’iterabwoba ry’imbere mu gihugu.

Ikinyamakuru “The Daily Monitor” cyatangaje kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 ko hari igisasu cyaturikirijwe muri bisi ya “Swift Safaris Bus company” itwara abagenzi yerekezaga Bushenyi, umwe agahita yitaba Imana. Ibyo byabereye mu Karere ka Mpigi ku wa 25 Ukwakira 2021, ku muhanda Kampala-Masaka. Polisi y’igihugu cya Uganda n’ayo ikaba yemeza ko umuntu umwe yahasize ubuzima benshi bagakomereka. Icyo gisasu cyaturikirijwe muri iyo Bisi nyuma y’iminsi itatu habayeho ikindi gitero cy’ibisasu ahitwa Komamboga, polisi ubu ikaba igishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero. 

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yatangarije abanyamakuru ko igipolisi kirimo kwigira amasomo akomeye kuri ibi bitero. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we yatangarije Abanyayuganda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ko ibi bitero ari ibikorwa by’iterabwoba kandi ko abakoze ibyo bikorwa bagomba gufatwa bakaryozwa abo bishe ndetse n’abo bakomerekeje. 

Twibutse ko nk’uko byagenze mu myaka ya za 1990 na 2000, imitwe y’iterabwoba yavukiye mu burengerazuba bwa Uganda i Kasese na Kabarole, ubwo yibasiraga umurwa mukuru wa Uganda Kampala yakunze kwibasira imyanya ihuriramo abantu benshi irimo utubari, amasoko ndetse n’aho abagenzi bategera imodoka. Ubu rero imodoka nini zitwara abagenzi nazo ziribasiwe.

Igihugu cya Uganda cyaherukaga kwibasirwa n’iterabwoba rikomeye ku itariki ya 11 Nyakanga 2010, ubwo umutwe w’Abayisilamu witwa Al-Shabab, wahitanaga abantu barenga 75 mu gitero cy’ibisasu cyagabwe muri Kampala ubwo abantu babarirwa mu magana barebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Perezida Museveni arahumuriza abaturage ababwira ko batagomba gutinya, ko ubu bugizi bwa nabi bukorwa n’abadaha gaciro ubuzima bwa muntu buzatsindwa.