Rwanda Inspiration Back Up yambuwe inshingano yo gutegura Miss Rwanda

Amakuru dukesha igitangazamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yahagaritswe kuri iyi mirimo, irushanwa risubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y’Umuco.

Igihe gikomeza kivuga ko aya makuru agiye hanze akurikira ibaruwa iyi Minisiteri yasohoye ivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe mu gihe iperereza ku byaha abariteguraga bakurikiranyweho ritararangira.

Nubwo iyi baruwa yagiye hanze, ntabwo yari isobanuye neza icyahagaritswe. Mu gushaka kumenya amakuru IGIHE yamenye ko icyabayeho ari uguhagarika Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Guhagarika Rwanda Inspiration Back Up kuri iyi mirimo byatumye iri rushanwa risubira mu biganza bya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuze mu Nteko y’Umuco.

Amakuru ahari avuga ko nyuma yo gusubirana iri rushanwa, Inteko y’Umuco ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafite amakamba ndetse n’ibikorwa byose bya Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka.

Hari kuganirwa kandi uburyo Inteko y’Umuco yatangira gutegura ibiganiro n’abafatanyabikorwa bose ba Miss Rwanda ku buryo nta mukobwa ufite icyo yemerewe azabura bitewe n’uko abateguraga iri rushanwa batakibifitiye ububasha.Hari kwigwa kandi ku itegurwa rya Miss Rwanda 2023 .

Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014.Mbere y’aho, mu 2012 ryari ryateguwe n’Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano, mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.