Rwanda: Umushinwa Wagaragaye Akubita Umwe mu Bakozi be Yatawe muri Yombi

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko umugabo ufte ubwenegehugu bw’Ubushinwa uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyaranwada ku ngoyi azakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.

Sun Shu Jun umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n’abandi batanu bakurikirwanyweho ubufanyacyaha.

Kuri micro ya Venuste Nshimiyimana umuvugizi w’u rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dogiteri Thierry Murangira, yabwiye Ijwi ry’Amerika icyo RIB yakoze ikimara kumenya amakuru ko uwo mugabo ashyira abakozi ku ngoyi.

VOA