Kigali: Impanuka ikomeye Kicukiro Centre yahitanye abantu benshi!

Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara agagenzi.

Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, ni bwo iyi mpanuka yabaye, mu masaha y’urujya n’uruza rw’abantu ahazwi nka Kicukiro Centre.

Polisi y’Igihugu iremeza ko abaguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye umucanga Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali ari 7 mu gihe abakomeretse ari 9.

Inkuru irambuye>>