Rwanda:Umukozi wa Banki amaze iminsi abuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Umukozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki ya Kigali (Agent de credit) yarabuze kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Nk’uko bivugwa n’abo mu muryango we, Nsanzumuhire Innocent w’imyaka 34 yavuye ku kazi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, maze we na bagenzi be bakorana basohokera muri New Classic Hotel iherereye Kicukiro Sonatubes.

Ngo amakuru bafite ni uko byageze ku mugoroba maze buri wese ataha iwe, nyamara Nsanzumuhire we ntiyigeze ahagera.

Ngo abahamagaye Nsanzumuhire ku wa Gatanu nijoro bitabwagwa n’abantu bakababwira ko asinziriye, bigeze nyuma telefoni ye yanga gucamo kugeza n’ubu.

Inkuru irambuye>>