Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n’impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’ijwi ry’Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n’abandi Banywarwanda kucyubaka
Me Evode Uwizeyimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka w’2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, nyuma ahava yerekeza mu gihugu cya Canada. Akimara kugera muri iki gihugu, Me Evode Uwizeyimana yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Hari n’ibindi biganiro bitandukanye ndetse n’inyandiko Me Evode yagiye asohora mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandikwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bitandukanye.
Gutahuka kwa Me Evode Uwizeyimana, kwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru rya hano mu gihugu mu minsi ishize. Ni nyuma y’aho Me Uwizeyimana yagaragaye mu karere ka Bugesera aho yatangaga ikiganiro ku mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Kuva icyo gihe, ibitangazamakuru n’amaradiyo atandukanye bya hano mu Rwanda, byatangiye gukwirakwiza amakuru y’itahuka rye, bimwe binibaza byinshi kuri we, hari ndetse n’ibyandika ko yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y’ubutabera.
Akimara kugera mu Rwanda, abatavuga rumwe na Leta bakorera mu mahanga bakomeje kwandika inyandiko nyinshi zirimo gusenya Me Uwizeyimana, ndetse banagarura bimwe mu biganiro yagiye agirana n’amaradiyo atandukanye.
Ni muri urwo rwego, abifashijwemo n’ibiro bishinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutabera, kuri iki cyumweru tariki 23/02/2014 Me Uwizeyimana Evode yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri La Pallisse Nyandungu, iki kiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanukirwa n’itahuka rya Me Uwizeyimana ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho.
“Nifuje ko tubonana uyu munsi tukaganira kugira ngo mbasobanurire neza byinshi bimaze iminsi bimvugwaho ndetse bimwe na mwe ubwanyu mwanyanditseho. Ndabizi havuzwe byinshi haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta cyane cyane nka RNC n’abandi.
Ndagirango mbamenyeshe ko nagarutse mu gihugu cyanjye ku mpamvu zingenzi arizo; kuza gutanga umusanzu w’ubwenge mfite nkafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n’igihugu cyange”; Me Evode Uwizeyimana.
Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo usibye kuba kuza mu Rwanda kwe kwaravuzwe mu minsi ishize, ngo we yari amaze igihe aza mu Rwanda guhera umwaka ushize.
Ati “Nari maze igihe nza mu Rwanda. Ubushize nari hano mu kwezi kwa cumi mu bushakashatsi. Nubu rero nagarutse kandi noneho mfite na kontaro y’akazi muri Minisiteri y’ubutabera. Aka kazi ndagirango mbamenyeshe ko nagapiganiwe nk’Umunyarwanda ubifitiye uburenganzira kandi ngahabwa kuko nkashoboye. Ni kontaro izamara amezi atandatu ariko ishobora no kuzongerwa.”
Ngo gukorana n’abatavuga rumwe na Leta ntibyari ku nyungu za politiki
Asubiza abanyamakuru ku bibazo yabajijwe byerekeranye nuko yaba aje mu Rwanda kandi yarakunze kugaragara akorana n’abatavuga rumwe na Leta, Me Evode Uwizeyimana yabashubije muri aya magambo:
“Niba mwarakurikiranye neza ibiganiro nagiye ngirana n’amaradiyo atandukanye, jye navugaga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga. Yewe nta na rimwe nigeze nkorana n’abanyapolitiki ngamije inyungu za politiki, ahubwo nakoranye nabo nk’umujyanama mu by’amategeko kandi narabihemberwaga.
Ngira ngo murabizi neza ko mu mwaka w’2003 nabaye umuyobozi wari ushinzwe kwamamaza Faustin Twagiramungu, ariko nabikoraga mbizi ko ari akazi mpemberwa kandi mumubaze neza sinari umuyoboke w’ishyaka rye. Usibye n’ibyo kandi, Twagiramungu nawe arabizi ibyo twahoraga dupfa. Yewe nanahoraga mwita akabyiniriro ka ‘Petit Dictateur (Umunyagitugu muto)’.”
Amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ninka za Boutique
Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko bimwe mu bitari bumutwarire umwanya yifatanya n’amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ngo ari uko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima, kandi ngo agasanga aya mashyaka ari nka za ‘Boutique’ ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu.
Yabisobanuye atya: “Ariya mashyaka atavuga rumwe na Leta ni nka za Boutique (Amaduka). Avuka buri munsi kandi ikibabaje yose agendera ku marangamutima.
Hafi ya bariya bayobozi bayo bose iyo ubegereye usanga nta cyerekezo bafite usibye gukwirakwiza ibinyoma. Icyo gusa na none ikibazo Leta igomba gushakira umuti ni uko bafite ubushobozi bwo gukomeza kwangiza byinshi mu gihugu harimo nko gutera za Grenade n’ibindi.”
Abanyamakuru kandi banabajije Me Uwizeyimana niba ntacyo yavuga kijyanye n’amagambo atandukanye benshi bakomeje kuvuga ko atari meza yagiye avuga, abasubiza ko byinshi yagiye avuga byari ibitekerezo bye mu by’amategeko, ariko anisegura ku wo amagambo ye yaba yarahungabanyije.
Dan Ngabonziza
Source:Kigali today