TWASUYE AUSTRALIA : Abataripfana ntibatezuka ku ntego bihaye!

Abataripfana b’Ishyaka Ishema bafite umugambi mwiza kandi usobanutse. Bafite intego bihaye kandi ntibazatezuka batayigezeho. Bazi neza iaho bava n’aho bagana. Bagambiriye gufasha Abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza basonzeye, igihugu cy’u Rwanda kikavanwa ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.
Kubera iyo mpamvu Abataripfana bakorera mu buhungiro basanze bagomba gutsinda iterabwoba, bagahaguruka bagasanga Abanyarwanda bari mu gihugu, bagafatanya uru rugamba rutagatifu rwo guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa rubanda. Gahunda ntihinduka rero .

Muri iyi minsi mbere y’uko italiki ya 28 Mutarama 2016 igera, Abataripfana biyemeje kwitegura urwo rugendo bashyira ingufu mu kugenderera Abanyarwanda babarizwa mu bihugu binyuranye no mu gutsura umubano n’abategetsi b’ibihugu by’ibihangange bifite cyangwa bishobora kugira inyungu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri urwo rwego, twasuye Umuryango w’Ubumwe bw’i Bulayi (Kanama), Ubwongereza( Nzeri), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(Ukwakira ), Australia (Ugushyingo)….kandi turacyakomeza. Twasobanuye ibibazo biremereye Abanyarwanda baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi na Perezida waryo Paul Kagame wiyemeje kugundira ubutegetsi no kuyobora u Rwanda nk’aho ari umunani yasigiwe na se Rutagambwa ! Abategetsi bakuru twaganiriye baduteze amatwi kandi badusezeranyije inkunga igaragara n’ubwo idakuraho uruhare Abanyarwanda ubwabo bagomba kugira mu rugamba rwo kwibohoza.

tom6

By’umwihariko muri uku kwezi k’Ugushyingo twasuye igihugu cya Australia. Reka twibutse izi ngingo tutagomba kwirengagiza :

(1) Australia ihuriye n’u Rwanda mu muryango wa COMMONWEALTH ugizwe ahanini n’ibihugu byahoze bikolonijwe n’Ubwongereza kandi ukaba ufite amategeko awugenga , Leta ya Paul Kagame ihora yica !

(2) Abasirikari bashinzwe kurinda amahoro (Peacekeepers) bakomoka muri Australia bari i Kibeho mu 1995 ubwo Paul Kagame na IBINGIRA bafataga icyemezo cyo kurimbura abaturageb’abasivile basaga ibihumbi 8 bari barahungiye muri iyo nkambi . Biboneye n’amaso yabo ubwicanyi ndengakamera Leta ya Kagame ikorera abaturage bayo. Buri mwaka abo basilikari babonye amahano abambari ba Kagame bafitemo uburambea bakora umuhango ukomeye wo gushishikariza Abanya-Australia kwibuka Abanyarwanda b’inzirakaregane baguye i Kibeho.

tom5

(3) Igihugu cya Australia cyakomeje gufasha impunzi z’Abanyarwanda ndetse cyakira ku butaka bwacyo imiryango igera ku bihumbi 19 kandi babayeho neza mu mutekano usesuye.

(4) Leta ya Australia yakomeje gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda mu kubaha buruse zo kwiga kaminuza cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

(5) Ubungubu Abategetsi ba Australia bazi neza ibibazo bikomeye u Rwanda ruterwa n’ubutegetsi kirimbuzi bwa Kagame ku buryo banze ko mu gihugu cyabo hafungurwa Ambasade y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira iterabwoba na politiki y’amacakubiri abambari ba FPR bakwirakwiza aho bakandagije ikirenge hose .

tom4

Abayobozi ba Australia batwakiriye neza kandi, mu rwego rwa Commonwealth, bazakomeza gukurukirana no kwamagana ibyerekeye ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu rikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Bazashyigikira gahunda yo kuzana impinduka nziza mu Rwanda mu guteza imbere politiki irwanya ivangura n’akarengane. Bazashyigikira ko habaho amatora adafifise kandi ashingiye kuri demokarasi isesuye mu mwaka w’2017.

Twaganiriye kandi n’Abanyarwanda batuye Australia

tom3

Hamwe no gusura abategetsi ba Australia twaganiriye kandi n’Abanyarwanda banyuranye batuye Australia . By’umwihariko twasuye imijyi ya Sydney na Perth .
Aho twanyuze hose intero ni imwe:

(1) Igihe kirageze ngo ubutegetsi bw’igitugu bw’AGATSIKO busezererwe Abanyarwanda basubirane ubwisanzure bwabo.
(2) Paul Kagame urangije manda ze yemererwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 akwiye kwemera kwegama nta yandi mananiza
(3) Gahunda yo guhindura ingingo y’ 101 y’Itegekonshinga ryo muri 2003 mu nyungu za Kagame wenyine n’umuryango we, ni gashozantambara bityo ikaba ari iyo kwamagana ndetse hagakorwa ibishoboka byose ngo iburizwemo bidasubirwaho .
(4) Abanyarwanda bakeneye kwitorera umukuru w’igihugu mushya bishakiye mu mwaka wa 2017.
(5) Gahunda y’Abataripfana yo kujya gukorera politiki mu Rwanda ni iyo gushyigikirwa kuko hari byinshi batashobora kugeraho badahawe inkunga igaragara
(6) Politiki yo guteza umwiryane uhoraho mu Karere k’ibiyaga bigari mu ntambara z’urudaca ikwiye guhagarikwa bidatinze. By’umwihariko Kagame akwiye kwamaganwa mu mugambi mubisha afite wo guteza umutekano muke mu gihugu cy’Abavandimwe b’Abarundi .

Tom2

UMWANZURO
Turashimira Abanyarwanda batuye muri Australia batwakiriye neza , bakatwungura ibitekerezo n’inama nziza, bakatwugururira ingo zabo, bakadufasha mu ngendo, bakatwizeza inkunga ikomeye. By’umwihariko abatuye Sydney na Perth turababwira ko umurava bafite ari uw’agaciro gakomeye. Aho ibihe bigeze nitwemere ko abenegihugu bake BIYEMEJE kugira icyiza bakora baruta kure miliyoni nyinshi z’abahisemo kwituramira bakihindura ba NTIBINDEBA ! Igihe kizagera abakoze neza igihugu kibagororere .
Nk’uko babyifuje, Abataripfana bo muri Australia na NewZeland bakwiye kurushaho kwisuganya bidatinze, bakitoramo ikipe nyobozi nshya ishinzwe Umugabane, ahasigaye bakihutira kuagera ku Banyarwanda bose babamenyesha gahunda zihamye kandi zubaka Ishyaka ISHEMA rihishiye u Rwanda .

tom1

Nta wundi ubitubereyemo, niba nawe wiyumvamo akariro nk’ako niyumvamo, haguruka dufatanye gushaka icyazahura u Rwanda.

Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’ISHEMA Party mu matora ya Perezida yo mu 2017.