Umuhanda Kigali-Butare wafunzwe amasaha 8 kuko Kagame yari yagiye guhamba nyina hafi yawo!

Amakuru ava mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo aravuga ko kubera kubungabunga umutekano wa Perezida Kagame ndetse n’abamuherekeje mu muhango wo guherekeza mama we umubyara witabye Imana byatumye umuhanda wa Kigali-Butare unyura hafi yaho imihango yaberaga mu gace k’ahitwa Buhoro ho mu Karere ka Ruhango ufungwa kuva hafi saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa gatanu taliki 27/11/2015 kugeza hafi saa kumi n’imwe z’umugoroba imihango yose irangiye.

Ibi bikaba byarateye benshi kwibaza bivanze n’umujinya batumva ukuntu umuntu uvuga ko akunzwe n’abanyarwanda hafi ya bose agenderera ahantu ubuzima bugahagarara, amasoko akaremura, amaduka agafungwa ndetse n’imihanda ukabona nta n’inyoni itamba.

Ibi bisanzwe bimenyerewe ko aho Kagame ari bujye imihanda yose ifungwa, amatelefone yose agendanwa ntabwo aba akora, abaturage b’uturere twose tuhegereye barashorerwa bakajyanwa aho bateguriwe ku buryo akenshi bamara amasaha menshi ku zuba cyangwa banyagirwa n’imvura ntawe ushobora kujya no kwihagarika.

Email: [email protected]