TWE GUTERWA NGO NATWE TWITERE

Banyarwanda Banyarwandakazi

Hari inyandiko zitandukanye zimaze iminsi zica ku mbuga twifuza kugira icyo tuzivugaho mu magambo make kuri zose muri rusange. 1. Mwabyemera mutabyemera FDLR ni ingabo zifite inkomoko yazo ku ngabo zashinzwe igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge rukaba Repubulika: Niba twibeshya mudukosore, twe niko tubizi kandi tubyemera gutyo. Ubihakana azatunyomoze. Bityo rero iyo agatsiko ka FPR/Kagame cyangwa abanyamahanga nka EU, Amerika , n’abandi bavuze cg bashyize mu majwi FDLR muri rusange mujye mumenya icyo bishatse kuvuga.

2. Niba hari abatekereza ko FDLR nka organization politico-militaire ko ari faible/weak kuki bayihoza mu kanwa kabo no munyandiko zabo? Bayiretse ikiberaho muri izo ntege nke zayo! Niyo mpamvu nubwo ntawatugize umuvugizi wa FDLR (nka organization) umwanya turimo mu ishyaka ISANGANO ryacu uduha ububasha bwo kuvuganira no kurengera abahigwabukware n’abahawe izina ry’ abaFDLR bose muri rusange.

3. Urujijo n’akajagari muri Opposition biri guturuka he? Kugeza ubu muri opposition hari ikintu kimeze nka irushanwa (compétition) hagati y’amashyaka ubwayo no hagati y’abanyapolitiki umwe umwe buri wese ashaka kwigaragaza ko ariwe ushoboye kuyobora umushinga mugari wo kugobotora igihugu mu nzara za FPR. Ntabwo irushanwa ari ribi ariko umukino uko ukinwa ubu urabishye rwose. Hari iterambere rimaze kubaho mu myumvire abantu bagaragaza ibitekerezo byabo haba ku maradiyo, haba mu binyamakuru na za forums. Ni byiza turabishima ARIKO turabona birimo akajagari. ku ruhande rumwe akajagari gaturuka kuri bamwe bitiranya gutanga ibitekerezo no kuba umunyapolitiki nyirizina. ku rundi ruhande bigaturuka ku biyita abanyapolitiki miseke igoroye. Umunyapolitiki nyawe ni uzi igiciro (valeurs) z’IMBARAGA Z’IBITEKEREZO (power of thought). Ndababwiza amanyakuri thoughts are very powerful ingero ni nyinshi kuri iyi si dutuye kuko nayo iyoborwa n’ibitekerezo.

4. Buri wese nakore ibiri mu bushobozi bwe: ABANYAPOLITIKI nyabo nibamenye ko aribo batwaye ikibatsi cy’urumuri rw’ikizero (flambeau d’espoir). Turangaje imbere inyungu rusange za bose. Urwo rumuri ruramutse ruzimye tutaragera iyo tujya , Abenegihugu bakurikiye ibitekerezo byacu bagwa mu mw’ijima. ABENEGIHUGU nabo nibihutire kujya aho URUMURI RW’UKURI RUBARIZWA. Mwibuke gushishoza Abanyapolitiki badafite indimi ebyiri.

5. Twemere batunenge rwose kuko bifuza ko tubakiza byihuse ingoyi n’ingoma mpotozi ya FPR-Inkotanyi: Abenegihugu bafite uburenganzira bwo kutunenga nk’Abanyapolitiki ariko nibikorwe hagamije kwibutsa no gukosora. Nubwo ngo umutima usobetse amaganya udasobanura amagana, abatanga ibitekerezo binenga birinze imvugo zitukana ibitekerezo byabo byakumvikana kurushaho.

6. Bemere tubanenge nabo (abenegihugu bamwe) kuko benshi muri bo ari indorerezi zadutereranye kandi batwifuzaho byinshi: ikingenzi cya mbere Abenegihugu bifuza ku banyapolitiki babo ni ukubakiza byihuse ingoyi n’igitugu cya FPR/ Kagame n’agatsiko ke. Ariko natwe nk’abanyapolitiki mureke tunenge Abenegihugu batererana ikipe yabo mu kibuga. Ubundi iyi Projet turimo yo kugobotora igihugu irimo abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa benshi batanfukanye. Ibyo byiciro byombi tuvuze bigomba gufatanya uyu mushinga ariko buri wese agakora ibiri mu bushobozi bwe nta muvundo. Abakina bakine neza abafana bafane cyane murebe ko ikipe yacu idatsinda!

7. Twirinde akajagari no kuyombya Rubanda: Umwenegihugu ushaka kuba umunyapolitiki nawe yamuba rwose kuko gukora politiki ntibivuga kuvukana imbuto. Ubwiru na karinga byasezerewe naba Data 1959-1962. Umwenegihugu ubyifuza aseruke ajye ahabona agaragaze umurongo w’ibitekerezo. Ariko twirinde gukora politiki za ba SENDATAZE, POLITIKI Z’IGIFU cg POLITIKI YA BAZANYIBUKE NANJYE n’ibindi.

8. Twirinde abarwanira inyama umuhigo utaratangira: inyama n’umuhigo iki nicyo kigereranyo twaha ugucagagurana kugaragara mu mashyaka. Uwo mwiryane ugaragazwa n’umuvuduko w’amatangazo ya hato na hato muri iyi minsi. Byose buriya bifite aho bituruka tutazi. Gusa ntitwabura no kuvuga ko biraturuka ko ababikora batarasobanukirwa n’ikibazo abanyarwanda dufite. Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ! Buriya icyo uyu wo kurwanira tuzamenya icyo bihatse. Umwanzuro. Mu gusoza turasaba buri wese asuzume kandi atekereze ku bihe u Rwanda rwagiye runyuramo cyane cyane vuba aha 1959,1973 na 1990 kugeza ubu. Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ! Buriya tuzamenya icyo amacakubiri ari muri opposition ahatse. Mwese abo bireba nimufate akanya mwibaze :

Nimwibaze : a) Urugamba turiho ni uruhe? muri make ikibazo dufite ni ikihe? b) Turarwanda na bande? c) Abarwanyi ni bande? d) Abayoboye urugamba ni bande? Ntimuzibagirwe kandi wa mugani uvuga ngo ‘uwanze nyakabwa ayangana n’ibibwana …’ kandi umugani ngo ugana akariho

Mugire mahoro n’urukundo.

Jean-Marie Vianney MINANI

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISANGANO