KUJYA IWACU NI NGOMBWA – NIKIBE ICYEMEZO KIDAKUKA NYUMA Y’IYI MYAKA 20 Y’UBUTEGETSI BWA KAGAME.

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR isigiye iki abanyawanda ?

Kuri Bwana Twagiramungu, arasanga imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR,

yarabaye impfabusa ( bilan négatif). Ngo Kagame yayikozemo politiki yo gukiza

bamwe (bake) no gukenesha abandi (benshi).

Mu byo Kagame ngo ashimirwa, harimo

– Kubaka amazu ! Twagiramungu ati kubaka ibyo yashenye nkana ? Aha

akavuga ndetse ko n’iwe i Cyangugu bahasenye.

– ko ngo yahagaritse génocide ! Twagiramungu ati kuki se yagombye

gutegereza iriya minsi 100 abantu bapfa ? Ngo aho ajya azirikana ko

yirukanye abashakaga gukiza abturage ?

– Iterambere mu Rwanda ! Twagiramungu ati ahubwo yakoze politiki

y’intsinzi, abantu bakora agatsiko bigwizaho ibintu. Akiza bamwe,

akenesha abandi .

– Kwibuka ! Twagiramungu ati politiki ivuga ko abatutsi ari bo

bapfushije bonyine, yirengagije abanyapolitiki bishwe barimo Perezida

Habyarimana, ba Seth Sendashonga bakoranye, abanyarwanda batikiriye

mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu Rwanda no haze yarwo, cyane

cyane i Kibeho no muri Congo ! Ati kandi mwibuke rya jambo rya

Kagame agira ati « Birambabaje kubona tutarabishe bose » !

Kuri Bwana Twagiramungu, watangaje irindi zina rye ko ari MUTARAMBIRWA »,

arakomeza gusaba abanyapolitiki gutera mu rya FDRL, bose bagaharanira

gutaha mu Rwanda.

Ati « MUZIRIKANE KO IMANA IKINGURA IDIRISHYA, YASANGA ABAKENEYE

URUMULI BADAHARI, IKONGERA IKARIFUNGA ».

Source:Ikonderainfos