Twitege iki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?

Bamwe mu basirikare bahoze muri M23 barangije imyitozo barimo gukwizwa mu mpande zitandukanye za Congo

Yanditswe na Kanuma Christophe

Ejo ikigo CENI gishinzwe gutegura amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko amatora asubitswe atakibaye ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018. Ayo matora asubitswe mu gihe amahanga yari amaze iminsi mike atangaje ko ashimishijwe n’aho imyiteguro y’amatora igeze.

Iri subikwa ry’amatora rije nyuma gato y’aho ikigo gishinzwe kuyategura CENI cyari cyafashwe n’inkongi ku buryo hafi 80 ku ijana ry’amamashini n’ibindi bikoresho byagombaga gukoreshwa muri ayo matora mu mujyi wa Kinshasa byari byahiye. Polisi iracyakora iperereza ku cyateye iyo nkongi n’ubwo uruhande rw’ubutegetsi rwatangiye gushyira mu majwi bwana Martin Fayulu umukandika muri ayo matora!

Iyi tariki yari yagezweho nyuma y’imishyikirano yiswe “Accord de Saint Sylvestre“. Ayo masezerano yagezweho nyuma y’aho Joseph Kabila wari warangije manda ze yari yemerewe n’Itegeko-Nshinga yakomeje gutegeka no kwanga gutegura amatora yagombaga kumusimbura k’ubutegetsi, abaturage bishoye mu mihanda abatari bake bahasiga ubuzima bityo Kiriziya Gatolika igira uruhare muri iyo mishyikirano Joseph Kabila n’abatumva ibintu kimwe nawe bemeranya ko amatora noneho agomba gukorwa tariki 23 Ukuboza 2018. Ibyo yari yasabwe byo gufungura imfungwa n’ibitangazamakuru byari byafunzwe n’ubutegetsi hamwe no guhagarika gukurikirana abanyepolitike mu nkiko byose Joseph Kabila kugeza magingo aya ntabyo yakoze.

Joseph Kabila ntiyemerewe kuzitoza. We n’ishyaka rye rya PPRD bakomeje guseta ibirenge mukugaragaza umukandida uzabaserukira muri ayo matora. Nyuma y’igitutu cyinshi yashizweho n’amahanga Joseph Kabila habura amezi atagera kuri 2 yahise atanga umukandida we utari uwa PPRD ahubwo ashinga icyitwa FCC arangije atanga Emmanuel Ramazani Shadary wigeze kuba Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu yafatiwe ibihano n’ibihugu by’Uburayi kubera gushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu igihe yari Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Amakuru atugeraho aremeza ko n’ubwo abenshi biteguraga amatora ku rundi ruhande Joseph Kabila yagiranye imishyikirano na bamwe mu bakandida ashaka ko amatora asubikwa agategurwa neza nyuma y’indi myaka 2. Muri iyo mishyikirano amakuru atugeraho yemeza ko Joseph Kabila yari ahagarariwe na Kikaya Bin Kirubi na Léonard She Okitundu ikaba yarabereye mu ibanga i Buruseli. Joseph Kabila yabwiraga abamurwanya ko abaha imyanya ikomeye bagategura amatora neza we agasigara ari perezida w’icyubahiro muri iyo myaka 2. Yabemezaga ko izo mashini zitora abahanganye nawe badashaka mu matora ko bamuhaye imyaka 2 bayategura uko babyumva. Ayo mayeri yari kumuhesha imyaka 4 yose ushizemo 2 amaze gutegeka atabyemerewe n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.

Kumenya ko imishyikirano yaba yaragize icyo itanga cyangwa itaragize icyo itanga biragoye. Birashoboka ko Joseph Kabila yaba yarumvikanye na bamwe mubamurwanya bityo icyitwa imyiteguro y’amatora bikaba byari baringa igamije kurangaza abaturage. Gufatwa n’inkongi kwa Komisiyo y’amatora CENI  byaba byarakozwe nkana hagamijwe kubona urwitwazo rwo gusubika amatora. Iyo hiyongereyeho impanuka y’indege ya Gomair yari yakodeshejwe na CENI yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cya N’djili I Kinshasa ipakiye ibikoresho bear gukoreshwa mu matora bituma abantu barushaho kwibaza byinshi.

Ejo abancanshuro basesekaye I Matete muri Kinshasa

Abasirikare uruvunganzoka bivugwa ko basa n’abanyarwanda bagaragaye basesekara I Kinshasa ahitwa I Matete ntabwo ari ingabo z’uRwanda nk’uko bamwe mubanyecongo n’abanyarwanda  babitekereza. Izo ngabo twazivuzeho mu nkuru zacu ziheruka kuri The Rwandan. Ukuri n’uko izo ngabo zigizwe n’abanyarwanda batari bake, abasirikare b’abagogwe n’abanyejomba abenshi bahoze muri M23. Abo basore, ubwo M23 yatsindwaga bahungiye Uganda bagezeyo Joseph Kabila yaboherereje intumwa zibamenyesha ko abakeneye bose abafitiye akazi ko bakurira amamodoka bagasubira muri Congo ntacyo bazabatwara.

Abenshi n’abantu babaye muri RDF, RCD, CNDP na M23 bamenyereye kubaho bahetse imbunda, kubaho mu nkambi Uganda nta kazi byari byabarambiye kandi kanyanga yari ibageze habi abatari bake baremeye burira amamodoka bajyanwa i Kisangani muri 2016 aho batangiye imyitozo iciriritse baza kuhavanwa ahagana muri Gashyantare 2018 bajyanwa mu Ntara ya Congo Central hafi y’Umujyi witwa Moanda aho ni muri Province ya Bas Congo.

Bagezeyo, nk’uko twigeze kubibatangariza batangiye imyitozo ikaze cyane baje gusorezwa na Perezida Joseph Kabila ubwe hagati muri uku kwezi k’Ukuboza 2018, akabamenyesha ko bagomba kwitegura koherezwa ku kazi yabemereye. Amwe rero mu mafoto yagaragaye n’ayo mu gihe cyo gusoza amahugurwa. Abo tuvugana nabo muri abo basirikare badutangarije ko badashaka kumva izina Kagame mu matwi yabo ko aho Joseph Kabila azabohereza hose biteguye gusohoza akazi neza uko bikwiye.

Abo rero nibo basirikare uruvunganzoka baherutse kugaragara basesekara ahitwa i Matete barimo koherezwa ahacyekwa hose ko hazaba akaduruvayo kubera isubikwa ry’amatora. Mu gihe bamwe biteguraga amatora kuri The Rwandan twabamenyesheje ko Josephe Kabila ategura ingabo ze bwite zizamurwanirira biramutse bitagenze uko abyifuza.

Byose birateguwe uko bikwiye kuko Madamu Leila Zerrougui Umuyobora Ubutumwa bwa ONU muri Congo bwitwa MONUSCO akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa ONU muri Congo aherutse gutangaza ko atewe impungenge no kuba Leta ya Joseh Kabila yarakomanirije MONUSCO iyibuza kwinjiza imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Madamu Leila yibaza uko Monusco iramutse ikeneye gutabara uko bizagenda kandi nta bikoresho ifite.

Amakuru kandi twabonye n’uko uretse abo bacanshuro ba Joseph Kabila, 58 ku ijana by’inyeshyamba ziri hirya no hino muri Congo ziterwa inkunga na Joseph Kabila ubwe.

Opozisiyo uko bigaragara nta ngufu nyinshi ifite cyane ko yananiwe kwihuza bityo Joseph Kabila tukaba dusanga n’ubwo bitazamworehera nta n’ubwo bizamugora cyane hatabaye igitutu kinini giturutse hanze.

Tubiteze amaso, ibya Congo n’ubwo ibirimo bica amarenga bitari byiza nta n’ubwo ariko twavuga ko ari bishya muri icyo gihugu kivuga ko ari Repubulika Iharanira Demokarasi.

Imyaka 18 Joseph Kabila yari amaze asanga idahagije kandi akiri umusore cyane ku buryo akeneye byibuze indi myaka ari umutegetsi. Ikindi kandi asanga ari we wenyine ushoboye nta wundi wategeka Congo kandi ku bwe niba anahari niwe ubwe wamenya gutoranyiriza abanyekongo umuyobozi ubakwiye.

Icyifuzo cya Mpatsibihugu cyo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibi nibyo bihe icyo cyifuzo gisa n’igica amarenga.

Tubitege amaso kuko bica amarenga y’intambara kandi impungenge n’uko iyo mirwano ishobora kuzahindura byinshi mu Karere k’Ibiyaga bigari!