Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y'umushyikirano

Mu nama yiswe iy’Umushyikirano yateraniye i Kigali ku ncuro ya 12, guhera taliki ya 18 kugeza kuya 19 Ukuboza 2014, Paul Kagame yatanze ubutumwa bw’ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no kwitaho ! Mu gusoza iyo nama taliki ya 19 , Paul Kagame yahishuye uko abona ingorane zikomeye ubutegetsi bwe bw’igitugu bugiye guhura nazo mu minsi iri imbere aha . Mu by’ukuri ubwo butumwa yashakaga gutambutsa bukubiye mu ijambo yavuze ubwo yagiraga ati ” Ibihe biri imbere aha bigiye kudukomerana”.

1. Yahanuye ko ibintu bigiye kumukomerana !

(1)Agitangira disikuru ye, Perezida Kagame yihutiye kwerekana ko hari  ibibazo bitoroshye bibangamiye ubutegetsi bwe ku buryo ndetse bishobora kubusandaza bidatinze . Yagize ati : “Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura, dufite n’ibyo duterwa n’abandi nabyo tugomba gukemura “.

(2)Paul Kagame yerekanye kandi kamere n’uburemere budasanzwe bw’ibyo bibazo kuko yabishyize mu rwego rw’ibibangamiye uburenganzira-shingiro buruta ubundi bwose :” Uburenganzira bwo kubaho”.

Ni ukuvuga ko Kagame abona neza ko ubutegetsi bwe bubangamiwe cyane ku buryo bushobora kurekera aho kubaho ! Si ubutegetsi bwe gusa kandi buri mu ngorane zikomeye, Perezida Kagame aremeza ku mugaragaro ko n’ “ukubaho kwe bwite” kuri mu ngorane  .  Aho avuga Abanyarwanda wumve Kagame n’umuryango we , n’Agatsiko ke gusa . Kwiyitiranya n’igihugu , no kwitiranya inyungu ze bwite n’iza rubanda, ni umwitozo amaze kutumenyereza. Uko byamera kose iyi mvugo ya Kagame irerekana ko ikorosi agezemo rigoye cyane,  bityo ikibazo afite akaba ari cya kindi Abafaransa bita ” Une question de vie ou de mort”.  Kagame arashaka kumvisha Abanyarwanda ko  amagara yabo yatewe hejuru ariko mu by’ukuri ni we wivuga !

(3)Kagame yerekanye ko ibyo bibazo bimukomereye biri amoko abiri:

*ngo hari ibituruka ku banyarwanda ubwabo ( Dufite ibibazo byacu),

*ariko hakaba n’ibituruka ku banyamahanga (dufite n’ibyo duterwa n’abandi)!

Ibibazo bituruka ku banyamahanga nibyo Kagame yibanzeho umwanya muremure, bisobanuye ko ubwenge bwe bwarangije kwakira ko muri iyi minsi amahanga yamuhagurukiye bidasubirwaho kandi ko azashirwa ari uko amuhangamuye cyangwa amugandaguye ! Inkuru yatangaje y’ibyamubayeho  ngo mu gihe  yari akiri “ku rugamba rwo gufata igihugu” yerekana ko ayo  mahanga afitiye ubwoba ari Abafaransa mbere na mbere .

Mu by’ukuri Kagame yerekanye ko afite ubwoba ariko ikimuteye ubwoba noneho si Operation Turquoise ahubwo ni Disikuru Perezida w’Ubufaransa aherutse kuvugira mu nama ya Francophonie yabereye i Dakar aho yerekanye umurongo wa politiki umuryango mpuzamahanga wihaye muri iki gihe : kwamagana bidasubirwaho abategetsi b’igitugu bo muri Afurika bahindagura itegekonshinga ry’ibihugu byabo kugira ngo biyongeze  manda zidashira ! Kagame arateganya guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003, ariko ntayobewe n’ingorane azahagirira ! Afite ubwoba bwinshi.

Nanone ariko mu kwerekana ko ahari n’ubu agifite ubushobozi bwo guhangana n’abo Bafaransa atinya, we akatubeshya ko bamutinya, cyangwa se mu rwego rwo kwiha morali no kwihagararaho, yahisemo kwivuga amacumu atakijyanye n’igihe (anachronisme) yiyemera ko ngo Abasilikari b’Abafaransa bo muri Operation Turquoise  baba barashatse gutera Inkotanyi ubwoba ngo zihagarike gukomeza kurwana iyo kwica abaturage (dissuasion) kugirango bitaziviramo kuraswaho. Kagame yiyemereye ko we ubwe yabashinganye ijosi , ndetse agategeka ingabo ze gukaza umurego mu kwica abaturage iyo za Gakurazo, Butare, Gikongoro…..! N’ubu aracyumva ibyo ari ubutwari yakwigamba !

Kagame yagaragaje nanone ko atinya cyane Abongereza ari nabo ahanini bamushyize ku ntebe yicayeho . Yahisemo kugaya cyane Televisiyo yabo ya BBC ngo yitwaza kuba intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa buri wese bwo kuvuga icyo ashaka (Freedom of speech) nyamara ngo ikaba yikorera politiki gusa ! Mu by’ukuri mu mutwe wa Kagame, kuba intangarugero muri Freedom of speech ni ukuvuga gusa ibyaha abandi bakoze ndetse ukabagerekeraho n’ibyo batakoze ariko ugaceceka ibyaha ndengakamere Kagame n’abambari be bakoreye Abanyarwanda, Abanyekongo ndetse n’abandi banyamahanga !  Kagame yibwira ko iri tegeko ricuramye yaritsindagira n’Abanyabulayi bakaryubahiriza buhumyi ubuziraherezo.

Twibuke neza ko indi ntandaro nyamukuru y’agahinda afite ari Film documentaire yitwa Rwanda: Untold story yateguwe n’umunyamakuru w’umwongerezakazi witwa Jane Corbin ikaba yerekana uruhare rukomeye Paul Kagame yagize muri Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere bwahekuye Abanyarwanda n’Abanyekongo  kuva taliki ya 1/10/1990.  Iyo film yerekanwe bwa mbere kuri BBC taliki ya 1/10/2014

Kagame yabonye muri iyi Filime ikimenyetso ndakuka cy’uko inshuti ze magara z’Abongereza ziyemeje kumutamaza no kumukuraho amaboko. Kandi koko ntiyibeshya, ubwo bamushumuriye itangazamakuru yari yarigaruriye imyaka 20 yose, iminsi ye irabaze.

2.Ibyo tugaya mu ijambo rya Kagame

Numvise Kagame yirata uko yambuye Abafaransa ingabo za Habyarimana ngo bari batwaye mu makamyo yabo, n’uko Umuyobozi w’ingabo za Loni yamusuye mu 1994 akamusaba guhagarika kwica kugira ngo igihugu kitorama, we ahubwo akabatera utwatsi akikomereza ubwicanyi, mpita ntekereza umugani wa Warupyisi mutimamuke !

Ngo impyisi yagiye gusaba penetensiya, igeze kwa padiri ikubita ibipfukamiro hasi ibabaye cyane , iti : nje kwicuza ko nariye intama y’abandi ! Mu gihe padiri atangiye kuyigira inama ataratanga abusolusiyo, intama iba ihebebeye hafi aho inyuma ya kiliziya. Warupyisi niko kubwira padiri iti : nyabune ngirira vuba iriya nayo itancika !!! Sinjye wahera.

Nawe se, Kagame ararizwa cyane n’uko Film yiswe Rwanda: Untold story imushinja kugira uruhare simusiga mu bwicanyi bwatikije Abanyarwanda . Nuko mu kwihakanira ati ” ndetse Abafaransa nabambuye n’ingabo za Habyarimana bari batwaye, nzitsinda aho !Akanongeraho ati ushaka kunyambura ubutegetsi bizamuhenda cyane ( =nzamwivugana) !

Nuko ndetse agasoza yitandukanya n’umutimanama wa kimuntu , ati ntiduteze gusabira imbabazi abo turibo (= ABICANYI kabuhariwe ! ) , nk’uko iriya film ibigaragaza ikabitangira n’ibimenyetso!

3.Ibyo twashima mu ijambo rya Kagame

Nifuje rwose gushima ibintu bibiri by’ingenzi cyane :

(1)Mu byo Kagame yavuze hari aho yageze avuga ijambo ry’ukuri cyane ,ati ” Imana yaturemye twese tureshya”, “God created all of us equal “.

Iyi “principe” irakomeye cyane kandi ni ishingiro ry’amahoro mu gihugu cyose gishaka gutera umugongo inzira y’umwiryane kikayoboka inzira y’iterambere nyakuri kandi risangiwe. Paul Kagame aramutse koko yemera iyi ngingo yaba ari intambwe nziza ateye. Gusa rero“kureeshya” ntibikenewe hagati y’abazungu n’abirabura gusa, bikenewe mbere na mbere hagati y’Abanyarwanda ubwabo. Ibi se nabyo Kagame yiyemeje kubyemera noneho ? Twaba se dutangiye kuvuga rumwe ko nta Banyarwanda bavukiye gutegeka ngo habeho n’abavukiye kubabera abagaragu ?

(2)”Ushaka kutwambura uburenganzira bwo kubaho bizamuhenda cyane”

Iyi nteruro nayo Abanyarwanda bose bakwiye kuyakira neza no kuyigira iyabo bwangu. Bityo nyine bakagira uko berekana ko batagikeneye umuntu wigize nk’ikigirwamana akaba amazeimyaka isaga 20 abambura uburenganzira bwo kubaho, abatikiriza mu mashyamba, abanigira mu buhungiro, abaroha mu migezi n’ibiyaga…. ! Niba Paul Kagame adahinduye ingiro mu maguru mashya, Revolisiyo ya rubanda iriho iratutumba kandi bariya bazungu Kagame atangiye gutinya barasa n’abatiteguye kumufasha kuyihagarika!

Ngibyo rero bya bibazo by’ingutu by’amoko abiri ingoma y’igitugu ya FPR itangiye kugongana nabyo : Abaturage barambiwe akarengane no guhezwa bakaba biteguye kwivumbura n’abazungu bafashije Kagame kugera ku butegetsi none bakaba barambiwe igitugu cye bityo bakaba biyemeje kumutera umugongo .

Muri make, amarira ya Kagame afite ishingiro, kuko ubutegetsi amaranye imyaka 20 bwenda kumuca mu myanya y’intoki, biturutse ku makosa akabije,  ye n’ay’Agatsiko ke .

4.Ninde ufite igisubizo cy’ibibazo bibangamiye Perezida Kagame ?

Ibibazo Kagame avuga si ibihimbano , biriho rwose, kandi birakomeye. Umuzi wabyo nta wundi utari uyu : Kagame n’Agatsiko ke ntibashobora gukomeza kurenganya rubanda no kwikubira ubutegetsi bonyine, ngo indi myaka 20 ishire, ntibishoboka. Igihe rero kirageze ngo ibintu bihinduke, iki kibazo cy’ubwikanyize bwa FPR-Inkotanyi kibonerwe umuti. Imana yaturemye twese tureshya di !

Uko tubibona, hari ubwoko bubiri gusa bw’umuti :

*Hari umuti wakiza ikibazo Kagame akabyungukirano

*Hari n’umuti wakiza ikibazo Kagame n’abe bakabihomberamo burundu, bakabura byose nk’ingata imennye.

Paul Kagame nakomeza kwinangira umutima, akihambira ku butegetsi wenyine yigizayo abandi benegihugu nk’uko byagenze muri iyi myaka 20 ishize, hazabaho amatora ayatsindwe cyangwa habeho Revolisiyo ya rubanda imukuburane n’abe bose !

Gusa rero, nk’umukuru w’igihugu wakagombye gusoza manda ye ya nyuma mu 2017, Kagame aracyafite akadirishya ko kuba ariwe wafata iyambere mu gutanga igisubizo nawe yagiramo inyungu :

ni ugufungura amarembo, akicarana natwe tugize Opozisiyo, hakabaho kuganira nta buhendanyi, hakemezwa “INTEGRATION PACIFIQUE” y’abanyapolitiki bakomeje guhezwa ndetse n’Abarwanyi ba FDLR kuko ari abenegihugu nk’abandi bagacyurwa mu mahoro, bakinjizwa mu gisilikari cya Leta y’u Rwanda.

Uko byamera kose, hari ihame ridakuka : Ibintu ntibishobora gukomeza kumera nk’uko byagenze muri iyi myaka makumyabiri ishize. Ntabwo FPR yakomeza kwiharira igihugu yonyine, ntibizashoboka.

Nka twe tubikurkiranira hafi, tukaba tuzi neza akaga abenegihugu barimo, twiteguye kugira uruhare rushoboka rwose mu kubonera ibisubizo bihamye biriya bibazo Kagame nk’umukuru w’igihugu yerekanye ariko ntabihe igisubizo gikwiye.

Niba Kagame yemera noneho ko Imana yaturemye twese tureshya, natwegere, tubiganireho. Ngiyo inama yakwitwa koko iy’UMUSHYIKIRANO, ureke iriya y’Icyama cyateranyijwe no kwiterera urwenya !

Umwanzuro

Igisubizo cy’ibibazo by’ingutu bihangayikishije Perezida Paul Kagame,gishobora rwose gutangwa n’Abanyarwanda ubwacu. Bimumariye iki kwirirwa aririra mu ruhame cyangwa kujya kuraguza i Kantarange kandi umuti awusize mu rugo ?

Ndi Paul Kagame, sinategereza ko igihugu kimpombokeraho, nakwihutira guhamagara abagize Opozisiyo ntawe uhejwe,  tukicara TUKAGANIRA nta buhendanyi, ibyo twumvikanyeho bigahita bishyirwa mu bikorwa . Abenegihugu bose bagasubirana Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda. Amahoro agahinda.

Mbyitwayemo  ntyo , ni nde wabingayira uretse umurwayi wo mu mutwe ?

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ,

Umukandida 2017