NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL

Iyi nyandiko nayigeneye Nyakubahwa Kagame Paul.

Nkaba ntayimwandikiye nk’umuntu ku giti ke ahubwo nyimwandikiye kubera umurimo ashinzwe wo kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda igihugu nkunda cyane nkanakunda n’imbaga y’abanyarwanda iruvukamo baba ababa mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye.

Nyakubawa perezida wa repubulika y’u Rwanda igitekerezo cyo kukwandikira si umwihariko ukugenewe wowe wenyine ahubwo bisobanura ko n’undi wese waba ayobora u Rwanda mubihe nk’ibi igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo bitagira ingano nawe yashyikirizwa inyandiko nk´iyi nakugeneye kugirango arebe icyakorwa cyahumuriza abanyarwanda.

Nk’uko rero muri iki gihe ntawundi uhari uyobora utari wowe, nagirango unyemerere ngusabe Nyakubahwa nkugezeho ibitekerezo byanjye mbicishije munzira inyoroheye ariyo y’inyandiko.

Singusabye kunsubiza ariko byibura uzagerageze ushakire umuti uboneye ibibazo biri mu Rwanda ibyo bikaba bisobanura ko igihe ibyo bibazo byakemutse igisubizo nzaba nkibonye ndetse n’abandi banyarwanda tubisangiye nabo baziruhutsa.

Nyakubahwa Kagame Paul nagira ngo nkwibutse ko ari wowe Muyobozi Mukuru w’u Rwanda.Bivuga ngo kuba uri Umuyobozi Mukuru niwowe ugomba no gutanga urugero mu kuyobora neza.

Abantu benshi bakunda kudasobanukirwa ni ijambo kuyobora.Ubundi umuntu uyobora abantu atandukanye n´uyobora ibindi biremwa kuko nyine umuntu ari ikiremwa kihariye bitewe n’icyubahiro Imana yagihaye cyo kuba umutware w’ibiri mu isi byose.

Umuyobozi rero uyobora abantu ni ushinzwe gucunga ibyabo n’umudendezo wabo atabasumbanyisha mumiyoborere y’igihugu.

Aha byumvikane neza gucunga ibyabo bijyana no kubanza gushyira abo bantu kuri gahunda uhereye kubakunganira ba hafi ,ugashyiraho uburyo barindirwa umutekano batikanga abashinzwe kuwurinda ahubwo ugaharura inzira y’ubusabane nyakuri hagati yingabo,abapolisi,abayobozi n’abayoborwa Ibyo byose bijyana no guteza imbere gahunda yo kwihaza mubiribwa bityo abaturage bakabona ibibabeshaho bihagije ndetse ibyo bagezeho bikarindwa neza kugira ngo bitangizwa cg bikaba byacungwa nabi.Ibyo byose bisaba gufatanya nabo kugira ngo ikigamijwe kigerweho

Nyakubahwa Kagame Paul Prezida w´u Rwanda ! mumyaka 20 umaze uyobora u Rwanda uwakubaza icyo wagejeje kubanyarwanda gifatika muri iiki gihe cyose umaze, abantu bazakwibukiraho ni iki mugihe waba uvuyeho kumpamvu izo arizo zose kandi ko bitinze bizaza ?

Mbona uhora wigamba ngo wahagaritse jenosayidi yakorewe abatutsi,harya abatutsi bicwa muri ikigihe bicwa nande ko abo uvuga ko wahagaritse abo utishe batakiri mugihugu n’abakirimo bakaba bibereye mu magereza ?

Baba bazira iki?Ko wabonye imbaraga zo guhagarika jenosayidi kandi nemera ko ariho hasabwaga imbaraga nyinshi kuki utavanaho nkeya ngo uzikoreshe maze uhagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abatutsi bamwe bakomeje kwica bakerewe amajosi nk´amatungo abandi bakanigwa tutaretse abarigiswa n´abameneshwa abandi bagasimbuka urupangu kibuno mpamaguru bagana ishyanga kubera kubura ishya n’ ihirwe mu rwabo ?

Byaba bimaze iki niba izo mbaraga zari zigenewe gusa gukoreshwa hagati ya mata 1994 na nyakanga 1994 zidashobora kugira abo zirengera mugihe cyose cyakurikiyeho kandi nyamara icyo gihe warakomeje kuyobora ariho bituruka ko umaze imyaka 20 k´Ubuyobozi bukuru bw´u Rwanda?

Nyakubahwa Kagame Paul ko uri umukuru w´igihugu kandi bikaba bizwi ko u Rwanda rutuwe n´amoko atatu : Hutu,tutsi na Twa,harya abahutu ,abatwa bishwe muri iriya ntambara wise iyo guhagarika jenoside kandi n’ubu bakaba bagikomezwa kwicwa baba bazira iki mu gihe interahamwe zirukanse izindi zikicwa?

Niba se nabo waje gucungura bakomeje kurengana ,amoko yandi asigaye akaba asigaye aba mu Rwanda yibona nk´amoko y´abagererwa waba uyobora uki mugihe uheza bamwe muri bene kanyarwanda ?

Mbonereho mbwire na bariya birirwa bagutega amatwi ngo wahagaritse jenosayidi bamenye ukuri ko utaba warayihagaritse ku bushake bwawe cyangwa se ku Rukundo wakundaga abatutsi ahubwo wabikoze ushaka kujya kubutegetsi warwaniraga ukabujyaho umaze kwivugana uwo mwari mubuhanganyeho nako mwaburwaniraga ndavuga Habyalimana Juvenal.

Bimaze kugaragara ko aho ugereye k´ubutegetsi u Rwanda aho kugira ngo rube igihugu cy´ibisubizo rwabaye igihugu cy´ibibazo.
Nawe ubwawe kandi munama isoza Umushyikirano wa 12 warabyiyemereye aho ugira uti : « Ibihe biri imbere bigiye kudukomerera,dufite ibibazo byacu tugomba gukemura dufite n’ibyo duterwa n´abandi nabyo tugomba gukemura ».

Aha nkaba ngira ngo nkugire inama ko mbere yo kugira ngo muzashakishe ibisubizo byíbyo bibazo ko ikihutirwa mugomba kubanza gushaka impamvu ahubwo ziteza ibyo bibazo.

Ndemeza neza ntashidikanya ko wowe ubwawe uza mu bambere mubateza ibyo bibazo bigiye kunogonora abanyarwanda.
Ntakuvunnye dore uburyo uteza ibibazo:

Wowe Paul Kagame kuva wafata ubutegetsi aho kuba umuyobozi w´u Rwanda wigize umuremyi warwo.

Ubutegetsi bwose urabwikubira usigara ariwowe utanga ubukire n´ubukene kugeza naho wumva ari wowe utanga urupfu n´ubuzima mu Rwanda!Ubwo urumva utarisimbukuruje koko?

Abo wiyegereje birirwa bagukomera amashyi bakubwira ngo ni wowe. ni wowe wenyine ushoboye kandi ukwiye kuyobora u Rwanda baba bagira ngo urangarire muri iyo mitoma yabo bityo ukomeze ubagabire nabo babona uko bayora ibya rubanda bitwaje imyanya y´ubuyobozi wabicajemo.
Ntabwo rero ariya mashyi bakoma ariwowe baba bayakomera baba bagira ngo bongere urusaku ucanganyikirwe ntubone uko utekereza bityo nabo bakomeze biyibire n’ikimenyimenyi umunsi wanaganitswe nibo bazagushinja ko wari umwidishyi.

Nyakubahwa Kagame Paul ,wabonye uburyo buhagije bwo kuyobora ariko aho kuyobora warayobye ,aho kuyoborwa n´icyerekezo gifite aho kiganisha abanyarwanda wemera kuba imbata y´umujinya.

Aho gutandukanya ubwoko n´icyaha ahubwo wowe usanga icyaha atari ikibazo ,ikibazo ari ukutakuramya no kugushengerera.
Aho guhumuriza abanyarwanda ngo ugarure ituze n´ihumure ahubwo urabahahamura kugeza ubwo inyoko hutu wayigize igicibwa nk’uko wabyiyemereye kuya 30 kamena 2013 aho uvuga ko guhera ku mwana w´umuhutu kugera k’usheshe akanguhe agomba gusaba imbabazi z´ibyaha byabaye; ibyaha by´ubwoko ukirengagiza ko icyaha ari gatozi cyagombye Bityo kubazwa uwagikoze.
Ese niba abahutu bose n’ababakomokaho bagomba gusaba imbabazi z´ibyaha batanakoze, abahutu bo bishwe n’ingabo zawe bazasabwa imbabazi nande kandi ryari ? Abatutsi babauze ababo nibakomeze babibuke ariko n’abandi nibemererwe kwibuka ababo.

Aho ujya uzirikana ko mugihe watangiraga urugamba kugeza ubu ukiyobora abahutu bagikomeza kwica no kurigiswa n’ inzego washyizeho kandi uyobora?

Urabizi cg byaguciyeho?Uramutse utabizi akazi kaba karakunaniye.Uramutse ubizi nabwo ntiwisubireho cyangwa ngo uhane ababikora nabwo kaba karakunaniye kuko waba ugaragaje ko ariwowe ubatuma?

Ubwo se waba uri muyobozi ki umara abo ushinzwe kuyobora?
Nk’uko nawe wabyivugiye kandi buri wese akaba abibona koko u Rwanda mu minsi iri imbere ibihe bizarukomerera cyane cyane mubirebana n´ubukungu kuko ntagahunda ihamye washyizeho nka Prezida yo kuzahura ubukungu bw´igihugu kubera wigize byose kugeza naho iyo bakuvuze wumva ari u Rwanda cg abanyarwanda bose bavuze.

Imyifatire yawe yo kwiyitiranya n’u Rwanda ituma wiyibagiza ko wavutse u Rwanda ruriho ukanibagirwa ko uzava no Kuri iyi isi kimwe natwe twese rwo rugasigara.

Kugira ngo rero ibyo bihe bibi bitazagwira u Rwanda nyamara hari umuti?

Uramutse wemera kuwuvuguta?

Hari ibisubizo byinshi bitagoye kubigeraho bibereye u Rwanda ndetse bimwe muri byo ,hari ibikunze kugarukwaho n’abanyapolitiki batumva ibintu kimwe nawe ukanga ugaterera agati muryinyo.

Abantu kugiti cyabo nka Bwana Mbanda Jean, Umwami Kigeli Ndahindurwa n´abandi.

Reka najye mbonereho nkwibutse ngira nti :

1.Mbere na mbere niwemere wubahirize Itegeko nshinga wasinye wowe ubwawe,
2.Dohora ingoyi urekure abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Leta yawe ufunze nka Mushayidi Déogratias,Mme Ingabire Victoire Umuhoza,Niyitegeka Théoneste ,Ndayishimiye Jean de Dieu ,Sibomana Slyvan n´abandi bose bafungiye impamvu za politiki,
3.Vanaho impamvu zitera ubuhunzi nk’uko biri muntego 9 zigenga amahame z’umuryango wa FPR-Inkotanyi niba wubaha ibikubiyemo kuko aho ugereye k’ubutegetsi umubare w’ imounzi wariyongereye aho kugabanuka,
4.Vanaho urwego rwa DMI rugamije kwirirwa runiga,rurigisa runatera ubwoba abanyarwanda batumva ibintu kimwe nawe,

5,Tumiza inama y´amashyaka yose atavuga rumwe nawe maze mufatanye kwigira hamwe uburyo bunogeye bwakoreshwa mu kuyobora u Rwanda aho buri munyarwanda yibonamo,

6.Tsura umubano n’ ibihugu byibituranye n’ u Rwanda,ugabanye intambara uteza mu Karere,

7.Gerageza koroherana n’ umuryango Mpuzamahanga kuko ubushotaranyi bwawe buganisha u Rwanda mu icuraburindi,

8.Hagarika umuco w’ ubusambo ,gusahura ibyarubanda no kwigwizaho imitungo wigishije abakungirije bakaba barabigize ihame;

9.Tandukanya igihugu n’ umutungo wawe bwite ureke kwirirwa uwusesagura mungendo zidafite icyo zimariye abaturage,

10.Emera ko u Rwanda warusanze kandi uzarusiga.Ko wabaho utabaho u Rwanda ruzabaho.

Kugira ngo ushobore gukora ibi Nyakubahwa Kagame Paul bisaba mbere na mbere kuba ufite ubushake , ubwitange no gukunda igihugu;ese waba ubifite?

Jean Damascène Ntaganzwa

Umuyobozi wungirije w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no Kwigenga kw’ Intara mu Rwanda(UDFR-Ihamye)