U Rwanda ruri mu biganiro n’u Burusiya byo kugura intwaro kabuhariwe zihanura indege.

Amakuru dukesha urubuga Sputnik aravuga ko Sergueï Lavrov Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya uri mu ruzinduko mu Rwanda kuri iki cyumweru yaganiriye na Mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ibijyanye umutekano no gukumira umwanzi.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yemeje ko hari ibiganiro by’uko u Burusiya bwaha Rwanda intwaro kabuhariwe zirasa indege.

Sergueï Lavrov yagize ati:“ubutwererane mu rya gisirikare na Tekiniki bumeze neza. Abashinzwe umutekano n’igisirikare mu Rwanda bakoresha za Kajugujugu zacu, n’imodoka zo mu bwoko bwa Oural, hari ubwoko bwinshi bw’intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka no kuzaha u Rwanda ibikoresho n’ubuhanga byo gukumira ibitero byo mu kirere  biri mu biganiro ubu ngubu na Leta y’u Rwanda.”

Ibihugu byombi byashyizeho vuba aha komisiyo yo mu rwego rw’abaministre igamije ubutwererane mu rya gisirikare na Tekiniki, iyo komisiyo ikaba yarakoze inama mu mwaka ushize hakaba hateganijwe n’indi nama muri uyu mwaka.

U Rwanda rukaba rwarumvikanye n’uburusiya guteza imbere imikoramire mu buryo bwo gukoresha Atome mu rwego rwa gisivile. Ubwo buhanga bwa Atome akaba ari bwo buvamo intwaro za kirimbuzi iyo bukoreshejwe mu rwego rwa gisirikare.