Umuryango wa Rwigara ushobora guhuguzwa umutungo wa miliyari

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho hatangiwe itangazo rya Cyamunara ya Hotel y’Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ifite agaciro ka Miliyari 1,038 z’Amafaranga y’u Rwanda, Umuryango we watanze ikirego usaba ko habaho ihagarikwa ry’iyo cyamunara, kuko nta muntu n’umwe uyu muryango ubereyemo umwenda, yaba Leta, yaba Banki, cyangwa se igihugu nk’uko byatangajwe na Madamu Rwigara, umunyamigabane mukuru w’uruganda PTC rwa Rwigara, ari narwo rwatanze ikirego gihagarikisha cyamunara.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 16 Nzeli 2021, mu cyumba cy’iburanisha hakaba harimo abantu bagereranyije, basumbye uko ubwitabire bw’izindi manza bumaze iminsi bugenda mu Rwanda, muri ibi bihe bya Corona.

Cyakora, urukiko rw’ubucuruzi mu rwatesheje agaciro icyo kirego cy’uruganda rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyasabaga gutambamira cyamunara ya hoteli iri ahitwa mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Umucamanza yavuze ko bagitanze binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo kwisegura ku baburanyi bombi ko yatinze gutangiza iburanisha, umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi yahise asaba Me Henry Pierre Munyangabe wunganira Cogebank gusobanura inzitizi ye. Ni inzitizi yatanze isaba kutakira ikirego cyihutirwa cy’uruganda rwa Assinapol Rwigara Premier Tobacco Company Ltd.

Uruganda PTC rwaregaga Cogebank rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Me Munyengabe avuga ko uruganda PTC rwatanze ikirego rwirengagije umuhango simusiga wo kubanza kwandikira umwanditsi mukuru. Agasaba ko iki kirego kitakwakirwa.

Me Janvier Rwagatare wunganira uruganda PTC avuga ko mu gutanga ikirego bashingiye ku rubanza rwahindutse itegeko rwaburanishijwe mu mwaka wa 2017 mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi. Yibutsa ko urukiko rwategetse ko imitungo ine n’uburanwa itagomba gutezwa mu cyamunara. Agasaba urukiko rw’ubucuruzi gusuzuma niba hari urundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Umunyamategeko wunganira umuryango wa Rwigara avuga ko hari ibaruwa yashyikirije urukiko yanditswe na Cogebank igaragaza ko nta wundi Mwenda uruganda PTC ruyibereyemo kandi ko nta yindi baruwa Cogebank yanditse nyuma ivuguruza iya mbere.

Nyuma yo gusesengura ingingo z’amategeko areba imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi ayahuza na cyamunara, umucamanza yanzuye ko uruganda rwa Rwigara rwatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yavuze ko rutubahirije imihango iteganywa n’amategeko; ko rwagombaga kwandikira umwanditsi mukuru rugasobanura n’impamvu nyuma akazisuzuma. Yahise atesha agaciro ikirego cyo kwa Rwigara atangaza ko ku kijyanye n’indishyi zasabwaga zizarebwa mu kirego cy’iremezo.

Me Rwagatare yahise abwira umucamanza ko bandikiye umwanditsi mukuru ku itariki 03/09 uyu mwaka atinze gusubiza bahitamo gutanga ikirego cyihuse. Umucamanza yavuze ibyo nta bigaragara muri dosiye ngo ahereho abishingiraho ko umwanditsi mukuru yatinze gusubiza. Umunyamategeko Rwagatare yamwibukije ko biri muri dosiye yashyikirije urukiko ariko umucamanza akavuga ko nta byo afite.

Ku ruhande rwari rwicayemo abo kwa Rwigara n’abavandimwe babo hahise humvikana ukwimyoreza icyarimwe no kujujura mu majwi yo hasi nk’ikimenyetso cyo kutishimira icyemezo cy’urukiko. Hanze y’icyumba cy’urukiko abatanyuzwe n’icyemezo bakomeje kuvuga ko ibyabaye biteye agahinda.

Madamu Adeline Rwigara umugore wa nyakwigendera Assinapol Rwigara akimara kumva icyemezo cy’urukiko yasaga n’uwahungabanye ku buryo abo mu muryango bageragezaga kumuturisha. Yatangaje ko nta cyamutunguye mu cyemezo cy’urukiko.

Inyubako igiye kugurishwa ni igorofa igeretse kane itaruzura. Iteganye na hoteli yo kwa Rwigara yasenywe mu mwaka wa 2016. Ubutegetsi bwavugaga ko yubatswe nta byangombwa kandi idakomeye. Iyi igiye kugurishwa bivugwa ko yagombaga kunganira hotel yasenywe.

Cyamunara iratangira gukorwa kuri uyu wa gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa Cyenda ni wo munsi inyubako izagurishwa mu cyamunara. Umwunganizi wo kwa Rwigara yatangaje ko agiye kwihutisha ubujurire mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Ushobora kumva iyi nkuru mu buryo burambuye mu majwi unyuze hano: