UBUTUMWA BWA PEREZIDA W’AFERWAR–Duterimbere KU MUNSI W’ABARI N’ABATEGARUGORI : Umunsi w’abari n’abategarugori dufatanye kandi dukundane

Hagiye gushira imyaka irenga makumyabiri n’ine, bamwe muri twe batanamenya ko uyu munsi w’abari n’abategarugori wabaye kubera amaherere yagwiriye igihugu cyacu, kuva cyaterwa n’Inkotanyi, muri 1990. Mu gihe mu bihugu bimwe haba iminsi mikuru ikomeye, abantu bakabyina bakidagadura, hari umubare munini w’abari n’abategarugori b’abanyarwanda bahora ku nkeke yo kubura amahoro n’amaramuko, kuburyo hashize imyaka myinshi ibirori nk’ibi bitagira umwanya mu buzima bwabo. Nubwo impunzi nyinshi z’abari n’abategarugori, cyane cyane iziri mu bihugu by’Afurika, zisangiye ibibazo, biragaragara ko iziri mu mashyamba ya Kongo zihora ku nkeke itewe n’umutekano muke, ku buryo ari ngombwa ko twese tuzirikana ibibazo byazo, tukanagerageza kuzitera inkunga ishoboka yose cyane cyane mu bihe bikomeye nk’ibi. Kuba nyuma y’imyaka makumyabiri, Inkotanyi zigaruriye ubutegetsi mu Rwanda, hakiri impunzi muri Kongo, ntibiterwa nuko hari ubukire cyangwa umunezero udasanzwe zahasanze. Impunzi ziracyari muri Kongo kuberako nta mahoro ari mu Rwanda, kandi na politiki y’ubutegetsi buriho ntiyerekana ko amahoro asesuye ashobora kugaruka hatabaye ibitangaza. Niyo mpamvu twe abari n’abategarugori twibumbiye muri AFERWAR-Duterimbere, twahisemo gukora uko dushoboye tukajya tubwira abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga akaga impunzi zo muri Kongo zirimo cyane cyane, abana, abakecuru n’abasaza batishoboye.

Nkuko mumaze iminsi mu bibona mu makuru, uyu mwaka nawo umunsi w’ abari n’abategarugori usanze Impunzi ziri mu mashyamba ya Kongo ziri ku nkeke y’Intambara. Hari abumva ko iyi ntambara itandukanye n’iyo muri 1990, ariko iyo urebye imyitwarire y’ibihugu by’amahanga bishyigikiye FPR mu guhiga impunzi, usanga ko imigambi ikiri imwe ndetse n’impamvu z’intambara ntizahindutse. Niyo mpamvu kuri uyu munsi w’abari n’abategarugori, twe abagize ishyirahamwe AFERWAR-Duterimbere tuboneyeho umwanya wo kwibutsa abanyarwanda bose, ko ubugome n’akarengane bigirirwa impunzi zacu ziri muri Kongo, cyane cyane abari n’abategarugori, bimaze kurenga urugero, kuko byatangiriye za Byumba na Ruhengeri muri 1990 kugeza uyu munsi. Kuba amahanga yaracecetse cyangwa se akima amatwi intabaza yacu, ntibivugako ako akababaro kacu kadafite ishingiro, bitwereka ahubwo ko nituramuka tutishatsemo ingufu ngo dukemure ibibazo byacu, ntawe uzigera abidufashamo.

Tumaze iminsi twerekana ibikorwa bamwe mu bari n’abategarugori bari mu mashyamba ya Kongo bashoboye kwigezaho, n’ubwo amahanga yabatereranye. Mwabonye abana biga bakarangiza amashuri, mubona uko bamwe mu bazi ibyo kwita k’ubuzima bafasha abandi, ndetse twanaberetse ko buri cyumweru impunzi zihurira mu matorero anyuranye zikiyambaza Imana, kuko twemera ko ariyo ituma tugihagaze, nubwo umwanzi ahora atugera amajanja. Ibikorwa byose twagezeho nk’Impunzi z’abari n’abategarugori bidutera imbaraga, kandi ukurikije akaga twabayemo, binatwereka ko uko byagenda kose tuzashobora gusubira mu gihugu iwacu twemye, kandi dufite amahoro n’ubwigenge.

Muri make amakuba yatugwiririye yatwigishije kwoga mu muhengeri. Ntitwigeze tugira umutuzo uhagije ngo dushobore gutekereza ku bacu batabarukiye muri aya mashyamba, cyangwa ngo tugire n’igihe cyo kubazirikana, kuko nkuko bimeze muri iki gihe, usanga ko hashize imyaka irenga makumyabiri n’ine tuba mu ntambara itarangira, ku buryo iby’amaranga mutima ajyanye no kubabazwa n’abacu batabaruka, hari abibeshyako tutabigira, kuko bakekako kuba nta mwanya tubibonera bivugako tutababazwa n’abacu bazira akarengane.

Niyo mpamvu dusaba abari n’abategarugori bose b’impunzi bari mu bihugu by’u Burayi n’ Amerika kugerageza kuzirikana imbaga yose y’abanyarwanda bazira akarengane, cyane cyane abaguye muri aya mashyamba ya Kongo, kuko bizereka abo muri ibyo bihugu batuyemo ko baha agaciro ubuzima bwa bene wabo, bityo byorohe kubumvisha ko ubuzima bwacu nabwo bufite agaciro ntavogerwa. Rimwe na rimwe usanga kuba impunzi zo hanze y’Afurika zitandukanya cyane n’iziri muri Afurika, cyane cyane muri Kongo, aribyo bituma bamwe mu banyamahanga bagirango kuba impunzi y’umunyarwanda muri Kongo bivugako umuntu aba ari igicibwa. Turasaba ko abari n’abategarugori cyane cyane urubyiruko, batinyuka bakavuga ibibazo by’igihugu cyacu, n’impamvu zituma turi impunzi, nta kurya iminwa cyangwa se guca ibintu ku ruhande. Ni ngombwa kandi ko twibuka ko n’ubwo Leta ya Kigali yirirwa ivuga ko impunzi ziri muri Kongo zafashweho ingwate, ko ahubwo ingwate ari abari n’abategarugori bari ku ngoyi ya FPR, bakaba badashobora no kuvuga akababaro kabo, kuko iyo babumbuye umunwa bahasiga agatwe cyangwa bagatabwa mu mu nyururu, nk’uko byagendekeye Ingabire Victoire. Ni ngombwa rero ko abageze mu bihugu bitanga uburenganzira bwo kuvuga ikibari ku mutima, badutera inkunga mu nyandiko zinyuranye zisobanura ibibazo duhura nabyo, ndetse no kutuvugira mw’itangazamakuru, kuko twacecetse igihe kirekire, kandi biragaragara ko ntacyo byahinduye, ahubwo bitiza umwanzi umurindi.

Zimwe mu mpamvu zatumye impunzi ziri mu mashyamba ya Kongo zishobora kugeza uyu munsi zihumeka, ni urukundo rudasanzwe zigirirana hagati yazo, no kumenya gufatanya no kwita kubatishoboye. Turasaba abari n’abategarugori bose b’abanyarwanda ko uyu munsi wabagenewe wabibutsa ko gufatanya muri byose, kubahana no gukundana aribyo bizadufasha kumva ibibazo abandi bafite, niyo bamwe muri twe baba bari mu mutekano. Igihe kirageze ngo twese tumenye ko niba tubona bamwe muri twe bari ku ngoyi tukicecekera, tutagomba kwibeshya ko iyo ngoyi twe idashobora kutugeraho.

Tugomba rero kumva ko ingufu dushyira mu kubohora abandi arizo zizatubohora mu gihe natwe turamutse dukeneye kubohorwa. Imana ibarinde kande ibahe umugisha.

Tubifurije umunsi mwiza w’abari n’abategarugori.

Bikorewe i Walikale kuwa 08 Werurwe 2015

Racy Nyinawanshuti (iburyo ku ifoto)
Perezida w’AFERWAR-Duterimbere

Mukarugomwa Thacienne (ibumoso ku ifoto)
Vise Perezida w’AFERWAR-Duterimbere