UBUTUMWA BW’AKABABARO BW’ISHYAKA FPP-URUKATSA BUREBANA N’URUPFU RUTUNGURANYE RWA COLONEL PATRICK KAREGEYA

Ishyaka FPP-URUKATSA ryakiranye umubabaro mwinshi inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya yamenyekanye kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere mutarama umwaka w’2014.

Ishyaka FPP-Urukatsa ryifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera, abayobozi n’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda rya RNC muri ibi bihe bikomeye byo kubura imwe mu nkingi zabo za mwikorezi.

Abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka FPP-URUKATSA baboneyeho kubwira abaturarwanda bose ko urupfu rwa Karegeya cyangwa ifungwa ry’intwari zose bitazasubiza inyumaintambwe imaze guterwa mu nzira yo kubohoza igihugu cyacu.

Dushoje tubwira umuryango wa Nyakwigendera n’abasangirangendo ba RNC tuti Mukomeze mwihangane. Ntimucike intege urugamba rurakomeza.

Bikorewe mu Ndorwa

kuwa 2 mutarama umwaka w’2014

Akishuli Abdallah

Perezida w’ishyaka FPP-Urukatsa