Nyuma yo kwicirwa musaza we, ngo Mukamunana yarokotse abishi

Innocente Mukamunana

Madamu Mukamunana Innocente ni umwe mu bagarutsweho mu itangazamakuru rikorera kuri Youtube mu Rwanda muri aya mezi abiri ari gushira, bitewe n’uko yashize amanga akavuga ku rupfu rwa Musaza we, akanahaguruka agaharanira uburenganzira bwa Nyakwigendera.

Nk’uko byagendekeye umunyamakuru Cyuma Hassan wa Ishema TV wagiye gukurikirana umuhango wo gushyingura Jean de Dieu Twiringiyimana akahava akijijwe n’Imana, uyu mubyeyi w’abana batatu Mukamunana nawe yahizwe bukware, nyuma yo kwanga kwivuguruza ku makuru yatangaje mbere.

Intandaro ya byose yabaye ko urupfu rwa Twiringiyimana wishwe n’ingabo z’u Rwanda ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, rwafashwe nk’igikorwa cy’urugomo, ruba igisebo kuri Leta, Ingabo n’ababishyigikiye bose. Mu kwikura mu isoni, hashinzwe igitangazamakuru cyo kuri youtube cyiswe FUTURE TV, gikoreshwa n’inzego z’ubugenzacyaha (RIB) cyagiye gutegeka abaturage batanze amakuru y’agahinda kwivuguruza bose, ubundi bagashyira icyasha kuri Cyuma Hassan. Uku kwivuguruza kwakorwaga abapolisi bahagarikiye ababazwa,  bigatuma badahindura ijambo na rimwe mu byo babaga bategetwe kuvuga.

Madamu Mukamunana Innocente, Mushiki wa Nyakwigendera, yanze kwivuguruza, binamuviramo guteshwa urugo rwe.

Ubwo yasohokaga hanze y’urugo, yakubiswe ikintu atasobanukiwe mu mutwe inyuma, ata ubwenge, akanguka ari i Nyagatare.  Mu bisobanuro ubwe atanga, avuga ko mbere yo gukubita, yari yabanje kurabukwa imodoka iparitse hafi y’iwe.

Madamu Mukamunana Innocente, asobanura ko ubu ari i Balija muri Nyagatare, akavuga aziga, adashaka gusobanura byose kuri telephone, ahubwo akavuga ati : “Ni Birebire”.

Mu gihe atarasobanura ingingo ku yindi, tega amatwi uko asobanura ibyabaye kugeza ubu:

1 COMMENT

Comments are closed.