UKO ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI RIBONA UMUNSI W’UMUGANURA MU RWANDA UZABA TALIKI YA 01/08/2013.

Nk’uko tubisanga mu mateka ya kera yaranze u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye usumba iyindi yose, haba i Bwami haba no muri rubanda rwa giseseka.

Umunsi mukuru w’Umuganura wategurirwaga i Bwami, imihango y’ingenzi igakorwa n’Umwami, hanyuma ikagera ku zindi nzego n’imiryango by’umwihariko. Uyu wari umwanya ukomeye wo gushimira Imana, bakayitura umusaruro wa mbere wa buri mwaka, kuko kuva na kera Abanyarwanda bemeraga ko Imana ariyo itanga uburumbuke bw’ubutaka n’umusaruro w’imyaka. Abana bubatse nabo baboneragaho kuganuza ababyeyi ku byo bejeje, bityo bikubaka imiryango.

Umuganura wari umuhango ukomeye, ukaba wari ufite indangagaciro ziwuhatse zifite icyo zigisha abanyarwanda mu mibereho no mu mibanire yabo, muri zo hakabamo nko gutoza Rubanda umuco wo gushimira Imana, gukunda umurimo, kwishimira umusaruro wabonetse, gusabana no gusangira hagati y’abavandimwe.

Kuva mu mwaka 1925, umunsi w’umuganura waraciwe mu Rwanda, uhagarikwa n’abategetsi b’ababiligi bategekaga Ruanda – Urundi bashaka kurwanya iby’ingenzi byarangaga ukwemera Imana abanyarwanda bari bafite na mbere y’umwaduko w’abazungu. Ni muri icyo gihe abanyarwanda bigishwaga ko batagomba kwemera Imana bari basanzwe bemera, ahubwo ko bagomba kwemera “MUNGU”.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Umuganura wongeye guhabwa agaciro mu Rwanda, ubwo itariki ya 01/08 yemejwe nk’Umunsi Mukuru wo kwizihiza Umuganura mu Rwanda hose. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uwo munsi ukaba wizihizwa mu buryo bw’ibirori bisanzwe, bitandukanye  n’ibya kera, ukaba warongereweho n’irindi  zina  rwo kitwa umunsi mukuru w’umuco nyarwanda.

Tariki ya 01/08 2013, abanyarwanda twese tuzizihiza umunsi mukuru w’umuganura, umunsi abanyarwanda twese twagakwiye kuba dushima Imana kandi twishimira ibyagezweho bivuye mu maboko ya bene kanyarwanda, ibi bigakorwa hagamijwe gukomera ku bumwe, ubuvandimwe n’urukundo mu miryango no ku banyarwanda muri rusange.

Umunsi w’umuganura uje mu gihe hirya no hino mu gihugu ari amarira gusa, Leta iyobowe na Perezida Kagame Paul na FPR- Inkotanyi yambura abaturage amasambu yabo mu turere twose tw’Igihugu, abaturage bahatirwa guhinga imyaka itera mu mirima yabo, bahatirwa gushora imyaka yabo mu bacuruzi ba FPR-Inkotanyi kandi bagahabwa igiciro kitumvikanyweho hagati y’ugura n’ugurisha kandi kitagira aho gihuriye n’igishoro.

Umunsi w’Umuganura uje mu gihe inzara yamaze abaturage kugeza aho abantu bakuze batangiye kurwara bwaki. Aha twavuga nko mu Murenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo n’ahandi mu gihugu aho abaturage bagiye kwicwa n’inzara babuze kirengera.

Umunsi mukuru w’Umuganura uje mu gihe abaturage babona ko abitwa abayobozi babo bagakwiye kuba bashyiraho politiki y’ubuhinzi by’umwihariko n’iy’ubukungu muri rusange zihamye, aribo babicishije inzara kubera ko bashyiraho politiki na gahunda zigamije gupyinagaza rubanda zikazamura bamwe bari ku ibere rya FPR – Inkotanyi. Kubera agahinda n’umubabaro abaturage bafite, inzara bafite bayise “inzara nyobozi”. Birababaje cyane kandi biteye agahinda kubona aho abayoborwa babona ko ababayobora aribo babateje inzara, babarandurira imyaka , babategeka guhinga ibitera mu masambu yabo,babasenyera amazu n’ibindi bibi byinshi bigamije kubatindahaza.

Umunsi w’Umuganura ubaye mu gihe ubukungu bw’Igihugu cyose buri mu mabako ya Perezida Kagame Paul no muri sosiyeti Crystal Ventures Ltd ihuje amasosiyeti y’ubucuruzi ya FPR – Inkotanyi, ubu FPR ikaba igabira uwo ishaka ikanyaga uwo ishaka. Umutungo w’Igihugu wagakwiye kuba ukoreshwa kugira ngo imibereho myiza ya rubanda igerweho, uribwa kandi ugasahurwa n’udutsiko tw’abantu ba FPR Inkotanyi.

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi ryifatanyije n’abanyarwanda bose mu kababaro n’agahinda  k’imiyoborere  mibi, akarengane, ubwicanyi, ubusahuzi, ubuhunzi n’inzara bakomeje guterwa na Perezida Kagame Paul, FPR – Inkotanyi hamwe n’abandi bambari babo bafatanyije kuyobora Igihugu.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda ko akababaro kabo kazwi, kuko abahanga mu bya politiki n’ubukungu kw’isi, umwaka ushize batangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kw’isi mu gukenesha nkana abaturage babyo no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwishakira imibereho myiza uko bibashobokeye. Abo bahanga bavuze ko Leta ya FPR Inkotanyi ari leta iriho itariho (a fake state) kuko ari leta ya baringa yubakiye ku musenyi, ndetse mu gusesengura kwabo bakaba bateganya ko nibikomeza bitya, mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rwarasuruye(a failed state) rumeze neza neza nka Somalia uko imeze ubu.

Kugirango iguhugu cyacu kigire uburumbuke bwatuma abantu bahinga bakeza bagasarura bakaganura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga hari byinshi bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ibi bikurikira:

1) Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y’icyaro kuko ariho abanyarwanda benshi baba, no gukora ku buryo amajyambere y’icyaro ashingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi aba inkingi y’ubukungu bw’igihugu (pro-growth area);

2) Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo bw’urugomo na leta ya FPR Inkotanyi;

3) Gutega amatwi abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry’ibikorwa bya leta yabo aho kubatwara buhumyi no kubategekesha igitugu, iterabwoba n’inkoni nkuko leta ya FPR ibigenza ibahatira guhinga ibitera mu masambu yabo kandi bo ubwabo aribo bazi ibihera n’ibitahera none iyo politiki mbi ikaba yarateye inzara mu gihugu;

4) Gushyiraho itegeko ribuza amashyaka ya politiki kujya mu mirimo y’ubucuruzi kuko bibangamira bikomeye abakora uwo mwuga nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ihombya abacuruzi bamwe ibabuza gutera imbere noneho ibyo bakoraga ku giti cyabo ikaba ariyo ibikora ku mugaragaro cyangwa se mu bwihisho ikoresheje abambari bayo abanyarwanda bita “abashumba”;

5) Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro arambye kugirango bagire ihumure n’ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no kwiteganyiriza ejo hazaza, kubaha agaciro n’amabirwe angana muri byose nk’abana b’igihugu, no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku buzima bwabo, ku masambu yabo, n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze.

Ibi ni byo bizatuma abanyarwanda bahinga bakeza, bagasarura, bakaganura.

 

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 28/07/2013;

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)

Mr. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby’umutekano; (Se)

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)