UMUGAMBI MUBISHA WO KWICA IMFUNGWA MU RWANDA.

Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’ubutasi ndetse no muri bamwe mu bakorera urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS aratumenyesha ko nyuma yitoroka rya NTAMUHANGA CASSIER byababaje cyane Kagame n’agatsiko ke bafata icyemezo cyo kuzica mu buryo bw’amayeri akomeye imfungwa za politique cyane cyane iziregwa gukorana na RNC, FDU INKINGI, FDLR.

Umwe mu bantu bakorana hafi n’inzego z’iperereza utarifuje ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yatubwiye ko ubu bateguye amayeri yo kwimura imfungwa zose ziregwa ibyaha bishingiye kuri politique zibarizwa muri gereza ya Mpanga iri i Nyanza, bikitwa ko zerekeje mu yandi magereza ariko zagera mu nzira zikagwa mu gico cy’abakomando ba DMI bagahita batera ibisasu bya roquettes imodoka izitwaye ubundi zose zikagwa aho, uyu mugambi ukazitirirwa imitwe yabagizi ba nabi.

Iki cyemezo kandi kije gikurikira amagambo aherutse gutangazwa na komiseri Mpezamihigo Thomas ubwo yari muri gereza ya Mpanga, aho yavuze ko mu bihe bya vuba azerekana imirambo y’imfungwa zishaka gutoroka, kugeza ubu iyi gereza ikaba ifungiyemo imfungwa zirenga 7500 harimo iziregwa guhungabanya umudendezo wa FPR na Kagame zigera kuri 497.

Ubusanzwe gereza za Mageragere, Rubavu, Mpanga akaba arizo zibarizwamo imfungwa za politique tunasaba imiryango y’abafite ababo babarizwa muri izi gereza baregwa ibyaha twavuze haruguru kubakurikiranira hafi cyane mu gihe bahawe amakuru y’uko bimuriwe mu yandi magereza.

Kuva NTAMUHANGA yatoroka gereza ya Mpanga imfungwa ziregwa kurwanya ubutegetsi bwa Kagame zikaba zarashyizwe ku nkeke ikomeye no kwangirwa gusurwa n’imiryango yazo.

Umusomyi wa The Rwandan