Umuryango wa Perezida Habyalimana uramagana uwiyita Jean Luc Habyalimana akoresheje facebook

Itangazo ry’umuryango wa Juvénal Habyarimana

Umuryango wa nyakwigendera Juvénal Habyarimana wahoze ali prezida w’u Rwanda, uratangaza ko hali abantu batari bamenyekana bamaze iminsi bakoresha amazina y’umwe mu bahungu be ariwe Jean Luc Habyarimana kuli internet, cyane cyane kuli site internet ihuza abantu yitwa Facebook. Abo bantu bafunguye compte kuri Facebook biyita Jean Luc Habyarimana.

Mu mugambi wabo wo kubeshya no kuyobya abantu, abo banyamayeri bashyize kuri iyo compte ifoto y’umubyeyi wacu, Agathe Kanziga, ahagaze imbere y’indi foto y’undi mubyeyi wacu, prezida Habyarimana. Ibyo byose bikaba ari uburyo bukoreshwa n’abantu bagamije gushyira abandi mu bibazo cyangwa mu bizazane. Abo bantu bafite imigambi mibisha bakaba bakoresha iyo compte Facebook bashyiraho ibitekerezo babyitirira Jean Luc Habyarimana, bakanaganira n’abanyarwanda bamaze kuba benshi bibwira ko bari kuganira n’umuhungu wa prezida Habyarimana.

Abo bantu biyoberanya kandi bakaba batanatinya kubwira bamwe mu banyarwanda bandikirana nabo ko bifuza kubonana nabo, bakanagera n’aho bababwira ko bifuza kubafasha babaha amafaranga.

Turamenyesha rero ko nta muntu n’umwe Jean Luc Habyarimana yigeze asaba guhura nawe cyangwa ngo ashake kumufashisha amafaranga abinyujije kuri Facebook.

Uwo ni umutego abo babisha bashaka kugushamo abanyarwanda b’inzirakarengane baba bibwiye ko bari kuganira n’umuhungu w’uwahoze ayoboye u Rwanda. Muri iri tangazo, umuryango wa Habyarimana uramagana byimazeyo abo bantu biyitirira umwe mu bana b’uwahoze ayoboye u Rwanda.

Umuryango wacu ubabajwe kandi wamaganye ubwo bugizi bwa nabi, amarenga, amanyanga, gutata no kuneka abanyarwanda hakoreshejwe ubwo buryo bw’amayeri n’ibinyoma.

Turasaba kandi abanyarwanda kurushaho kuba maso kuko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko hari abagizi ba nabi batangiye gukoresha internet biyoberanya, kugirango bagere ku migambi yabo mibisha.

Turasaba buri munyarwanda wese, yaba impunzi cyangwa uri mu Rwanda, kumenya gushishoza muri ibi bihe turimo kugirango ntihagire uzagwa mu mitego y’abo bagizi ba nabi, n’abandi bose bafite imigambi ihishe yo gushinyagurira abanyarwanda.

Umuryango wa Juvénal Habyarimana ntiwarangiza utongeye gushimira abanyarwanda bose barangwa n’ubumwe kandi baharanira amahoro, ukuri n’ubutabera ku banyagihugu twese.

Mugire amahoro y’Imana.

Léon Habyarimana

Bernard Habyarimana

Jean Luc Habyarimana